July 18,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kinini cyinganza marumbo,cyari giteye kumuhanda nyabagendwa,cyari gifite imbuto nziza abantu banyuraga muri uwo muhanda cyangwa muri iyo nzira nyabagendwa,basoromaga ku mbuto zacyo baakaryaho bagashira inzara ni nyota.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda wirukane bariya bantu bari kurya kuri ziriya mbuto(FRUITS)kuko bariye bagahaga none bakaba abrimo bangiza izisigaye zagombaga kuramira abari inyuma.
Ndaza mbasanga munsi yicyo giti,ndazibambura ndazitwara kugirango badakomeza kwangiza izo mbuto zagenewe abagenzi banyura muri iyo nzira berekeza muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umunyapolitike SHIMA DIANE RWIGARA,afungurwa ariko MaMa we bamusigamo.Mbona ko Shima Diane Rwigara afunguwe bisabanura yuko azaba atsinze urubanza nyuma yuko ububera bw’Umwakagara bumubuzeho ibyaha.Ariko banga gufungura Mukangemanyi Adeline kkugirango bazabone uko babona impamvu yo guhitana abahungu be bagiye kumusura muri gereza.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibi ubwiwe kugirango ubishyire ahabona kugirango abo bireba babimenye.Dore umwana w’umwega(Umwakagara)arashaka guteza agahinda Adeline Rwigara,kuko yashyize ahabona ikinyoma cy’ingoma y’abega.
Mu nama baraye bakoze,bavuze yuko baramutse babarekuye bose,bahita bahunga bakajya hanze y’igihugu kwifatanya nabagiye gutera gakondo ya bakiranutsi.Ariko bakaba badashaka kugira icyo bamutwara,ahubwo bakaba bashaka ko aba umutego wa bana be,bamara kubaca ibihanga,bahita bamurekure akazicwa nagahinda uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,burira uwo muryango uwubwire uti,abo bana b’abasore nabahungishe ubugingo bwabo,kuko Umwakagara yagambariye kubava ibihanga,naho iby’umubyeyi wabo Uwiteka azirwariza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Naho bashiki babo ntabwo bashobora kubaca ibihanga kuko ibyabo byagiye ku karubanda,ariko (NB:Bamenye yuko Umwakagara yabaye ikihebe)ashobora no gukora ibidashoboka cyangwa ibyo abantu badatekereza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababuriye,kandi nuko abivuze!
Maze kwerekwa ibyo,numva uruhu rumvuyeho,numva mbuze amahwemo,numva umusatsi ushinzeho,kuko halimo umubare ukomeye cyane uburyo aba bantu bose Uhoraho yabakiza ntibamburwe ubugingo bwabo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abo bana buwo mubyeyi,bamushyire mu maboko y’Uhoraho,kuko Umwakagara yagambiriye kubaca ibihanga kuko ibye byamaze kurangira kandi nawe arabibona uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Kandi ubabwire uti,kumvira biruta ibitambo,kandi iby’umwana w’umuntu,adashoboye,Uhoraho Nyiringabo we,arabishoboye!Ariko ingumba yamatwi bayihata inkoni mu bitugu,kandi umupfapfa,nta bwo apfira igihe.Kuko adashobora kurama bitewe nubupfapfa bwuzuye umutima no kwibeshya gukomeye kuba mu mutima w’umwana w’umwana w’umuntu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyi ntambara yatangijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wenyine,kubwimpamvu ze bwite zimufitiye umumaro.(burira Shima Rwigara akimara kurekurwa ahite ahunga igihugu kuko Umwakagara aramugira hasi hejuru kutamubura.Ngo kuko yatinyutse kujomba urutoki mujijsho ry’Intare uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa aho uri hose murutare,ndizera yuko umwuka w’uwiteka Imana Nyiringabo azakuzaho akaguhishurira ibi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,kugirango uhamanye n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiri ngabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
July 19,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona abahoze arafarisayo(Pastors)mbona birukanwa mu nzu babagamo nziza zibitabashwa,bimukira ahantu hasuzuguritse hatagira umuhanda wimodoka ujyayo,ndetse nakayira kamaguru ko kunyuramo kabaga ari ingorabahizi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,komeza ugende uzamuke haruguru yizo nzu,maze urebe aho abo bafarisayo bubikiwe imbehe ningoma ya abega aho bimukiye.Ndazamuka mu gihe ngeze hagati ya mazu,mpura niwigeze kuba ishashi yanjye Murekatete Mukandirima Odette,yarafite imfunguzo mu ntoke,ahita arazimereza zari imfunguzo [3] maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho rero ubonye uburenganzira bwo kuzabana na “NYAMPINGA”ingoyi waruboshwe yamategeko ikuweho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse kandi ni uko abivuze.
Nkurwa aho njyanwa mu gikombe cy’Iyerekwa mbona abandi bafarisayo b’abagabo balimo Alendre na mugenzi we bakorana umulimo nabob agenda namaguru(kwamburwa umulimo)ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahoze ari inshuti zawe(Pastor .Jean Pierre)hamwe na mugenzi we nabo bari muri bamwe bubikiwe imbehe y’umulimo kandi bakaba basigaye amara masa batagira icyo bakora uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inzu nini cyane,yaririmo ibyumba byinshi bilimo ibitanda bishashe neza cyane,ariko bikaba ari nta bantu byagiraga babiraraho.Ndebye muri iyo nzu,mbonamo icyumba cy’Umuhanuzi Mukuru,yajyaga alalamo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kebuka hirya gatoya,ndakebuka mbona umwana w’umukobwa ushinzwe gukora isuku muri iyo nzu(Itorero rya Kristo)mbona asekera Umuhanuzi cyane amwishimiye.
Maze uwo mwana w’umukobwa abwira Umuhanuzi ati,mwana w’umuntu,ibi bitanda ureba byose byari bifite ababiryamaho,ariko haje umuyaga uturutse muburasirazuba bw’Africa yuburasirazuba urabatwara ibitanda bisigariraho bitagira ababiryamaho.None dore hasigaye icyumba kitari rusange cy’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe niwe ujya aza akakiraraho nubu usanze avuye hano ariko yari yambwiye yuko muri buze hano none reka mbahe amafunguro nari nabateguriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya cy’Ibabylon kumurwa mukuru w’ISHUSHAN njyanwa ku nkengero z’umurwa.Mbona ahantu hari Ihene(umwuka wikinyoma)nyinshi cyane,zikajya zisohora umutwe zikandunguruka,habanje ihene zikiri ntoya,utunyoma tworoheje,mukanya zisubizayo umutwe mbona noneho hasohotse imitwe y’IHENE nkuru(ikinyoma gikomeye)kandi kimaze gukura.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma wongeye guhaguruka kandi niwowe ulimo guhiga,ukwiye kuba maso cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ako kanya aho hantu ndahahunga,nerekeza mu majyepfo y’inkengero z’umurwa,mbona ko nyobye inzira,ngaruka haruguru mu nzira nini inyuramo ibinyabiziga(imodoka)ako kanya imvura iragwa,nyuma kubasirikare na ba polisi balimo banshakisha,ndabasuhuza ariko ntibamenya ko arijyewe bashakaga.
Ako kanya mu gihe balimo kubazanya niba atari jye bashakaga nkaba mbacitse,imvura ihita iragwa irabanyagira,ariko jyeweho ntinyagire.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,byakomeye cyane uramenye ejo ntuzasohoke kulko batangatanze imihanda yose kugorango utagwa mu maboko y’umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona zamagigiri zitwaje camera yo gufotora Umuhanuzi ngo kuko batamuzi,kuko isura ye ijya yihinduranya.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rikomeza kumbwira imigabo nimigambi yababisha bahiga ubugingo bwanjye.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubuhanuzi bwahahamuye abega cyane,babonye yuko Uwiteka yashyize ubuyobozi mubiganza byawe,bibwira yuko ar’ibijyanye ni ntambara yo kubakura ku ngoma ninayo mpamvu bahagaritse umutima.Ikindi kandi babonye za miliyozi za madollar Uwiteka agiye guha Umuhanuzi babona ko ari menshi cyane arayo gutangiza urugamba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
None muri ibi bihe ube maso cyane kandi ugenze kwakundi wigishijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ,kugorango utagwa mu maboko y’umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega zakoresheje telephone ya MASAI ziraguhamgara kugirango witabe wibwira ko ariwe uguhamagaye,ndetse ikimenyetso nubutumwa bugufiya bakwandiye mu izina rya MASAI ariko kandi bibeshya kuko MASAI nta bwo azi iyongereza cyo kwandika,kandi nururimi rw’Iswahili bandika nta bwo arirwo yanditse.
Nibyimodoka bavugaga nta cyo babiziho usibye gupapira,nuko rero MASAI uzamwihorere Uwiteka afite uko azamugenza kugirango ukize ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abaririmbyi baririmba indirimbo yo kuramya no guhimbaza,ariko icurangitse,kandi ihimbwe mu buryo bwisi.Kuko nabayiririmbaga,wabonaga basa nabisi.
Ijambo ry’Uhorhao rinzaho cyanemaze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abiyita ko ari abaririmbyi bakora umulimo wa data wo mu Ijuru,nta bwo ariwo mulimo bakora,ahubwo bakorera Sekibi ariwe Satani,kuko bita kubimunezeza aho kwita kubyo data wo mu Ijuru yifuza.
Umulimo wa data bawugize ucuruzi ngo biboneremo indamu kuko batekereza yuko ariho haba hasigaye indamu ngo barebe yuko hari icyo bahakura uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo baririmbyi maze kukwereka,nta bwo bazigera bahinduka ngo babe abubaha Uwiteka Imana yawe,none bacireho iteka kuko ari nta kindi kibasigariye.Bahabwa Nº0176/0007/0018 ukio niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Hon.Baricana Eugene utuye kuryanyuma(Terminus)mbona yarashatse undi mugore ugira kabiri (Concubine)inshoreke ya Marie Clare Umulungi ariwe umugore wisezerano.
Mbona ko amuguriye inzu,maze Umulungi cyangwa MaMa Eden arababara cyane,aragigira maze amenya aho iyo ndaya yayiguriye inzu.Mbona Marie Clare umulungi ahagurutse atarwiyambitse aragenda yirukana iyo ndaya ayikura muriyo nzu,maze Hon.Baricana Eugene asebera imbere ya batutsi bo mu murwa mukuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore “NYAMPINGA” yambara inzara zinkorano kandi zikorerwa ikuzimu,nuko rero namara ku kugeraho uzahite ubimucaho kuko Uwiteka atabyishimira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abvuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu nabadayimoni bamaze kubona yuko NYAMPINGA ari mu nzira alimo kuza,kuko yamaze gufata itike yo kuza mukwezi gutaha,none bahagurutse ngo bakurwanye nibishoboka baguhitane mbere yuko akugeraho.None uramenye wirinde cyane kandi umenye ubwenge kuko intambara warwanye uzigeze ku iherezo abega batakunyura muri humye bakaguca igihanga uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye mu isoko ugure igitoki ikijyane kwa Hon.Baricana Eugene,ndahaguruka ndakijyana ngeze mu nzira za mayibobo zinsaba kuntwaza nkabishyura macyeya,ndakibaha barkaijyana bakigezayo,kandi barongera baragisohokana kandi bagisohokana Hon.Baricana ari kureba baragitwara ndabakurikirana ndabafata maze urufite aranyiyaka agisiga mu ntoki zanjye gihinduka umwenda ushaje maze mfata ya mayibobo ya kabiri ndayica.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wo kwa Baricana Eugene usohotse ari kuwureba namaso ndetse ntiyahirahira ngo afate abadayimoni bawusohokanye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore H.E Raila Odinga atanze bene wabo bagera kuri 32 bashinjwa ibiturire none Kenyatta amusabye kubata muri yombi kugirango bigaragare yuko aca imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 20, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona amashillingi menshi cyane apakiye amakarito,maze mbona ko hari ikibazo cyaho kubika ayo makarito,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutunzi Uwiteka yagusezeranije buraje,kandi buzananye nimbaraga zikomeye zo gukuraho abega muri gakondo ya bakiranutsi.Nuko rero ntutinye kandi ntuhagarike umutima kubw’ubutunzi bwinshi bukuziye,kuko Uwiteka Imana yawe azi uko azabigenza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe ni intumwa ya Satani Paul Gitwaza,alimo aseka cyane kandi anezerewe yuko abanyamadini cyangwa abafarisayo bagenzi be,bubikiwe imbehe,maze aravuga ngo anezejwe nuko abari baravuye murusengero bagiye kugaruka bikubye inshuro [7] kuko badashobora kubaho badasenga kandi abashumba babo bakaba ari nsengero basigaranye kuko batize amahuri yigisha kwiga Imana.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa ya Satani Gitwaza Paul aciriweho iteka,kubwo kunezezwa nuko bagenzi be bubikiwe imbehe.Ahabwa Nº0177/0007/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi ku inyanja hamwe numwega kazi,turimo dusomana,hirya yacu hari Nzika na Nzigo,mbona banejejwe nuko ndikumwe namushiki wabo maze mbona bigiyeyo gatoya kugirango mushiki wabo ampumanye babone uko banca igihanga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho imyiteguro ikomeye yo kuguca igihanga,abega na abegakazi balimo gutegura .Ubabwire uti,yemwe mwabega mwe,mbese nta bwo mwigeze mumenya yuko mwaciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo? Mbese nirakwiye yuko umunyantegenke yafata umunyembaraga?Ntimuzi yuko ko Uwiteka riwe Mana yanjye,nurutare runkingira?Uko niko Umuhanuzi ababaza!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa zigutumweho ziraje kandi ziturutse muburengero bw’isi.Zizanywe namahoro,kandi zifite urugendo rugana mu butayu bugufiya aho zijyanye ubutumwa bw’ibanze uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kuramburirwa intumwa ya Satani Paul Gitwaza,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umujinya w’Uhoraho ugurumaniye hejuru y’intumwa ya Satani Gitwaza kuko ajyanywe mu butayu bukomeye cyane bikazamugora kuzabwikuramo uko niko Uwiteka Imana yanjye abivuze!
nccleon@gmail.com





