Home News Amavuta yo guhanura,atangwa na Nyirayo!Ibiciro biratandukanye!

Amavuta yo guhanura,atangwa na Nyirayo!Ibiciro biratandukanye!

0

Kuwa 15 Nyakanga 2015 nerekwa mbona abanyarwanda barimo kwisuganya,biyegeranya kugirango bakusanye inkunga yo gushyigikira umutwe wa gisirikare wo gutera u Rwanda uyobowe n’abanyapolitike batavuga rumwe na perezida w’uRwanda Paul Kagame.

MNLNkiri muri iryo yerekwa, mbona ndikumwe n’umuhanuzi Majeshi Léon,nuko ajya kunyereka mu ruganda rukora imigati (Boulangerie et patisserie) nuko twinjiramo maze dusangamo imigati myinshi kandi ifunitse neza kandi inashyushye,nuko  buri wese afata iyo ashoboye maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso kandi wirinde cyane ntihagire umwuka w’uburangare ukuzaho,kuko iby’Uwiteka yakweretse niko bizagenda kuko uwo mugaragu w’Uwiteka abantu bazakorana nawe bazaba abanyamugisha uko niko Uwiteka avuga.

Nuko mbona umuhanuzi Majeshi Leon, aguwe neza yarabyibushye kuko yari arangije amashuli yo mu butayu bugufiya,arimo kwandika igitabo abanyeshuli bajya bandika iyo barangije za kaminuza.Nuko akomeza kujya ku twereka “film”yakoreye mu butayu,n’amafoto y’ubutayu yanyuzemo, n’amafoto yafashe ubwo yari mu ishuli.

Nuko tugeze aho yigaga dusanga buri munyeshuli afite computer ariko izabandi banyeshuli zari iza kera,ariko wareba computer ya Majeshi ukabona iri mu zigezweho.

Kandi yari nziza cyane,kandi iyiwe yari ifite za “Speakers”cyangwa za mikoro nini cyane kuko we yari yarazikuye mu kizenga.Nuko akomeza atwereka filime yakoreye muri iryo shuli,maze mbona hari abanyeshuli bakiri batoya bashaka kureba iyo film kandi batabyemerewe.

Nuko mbona akingaho akabido kugirango batababibona,nuko kandi imbere ya Mageshi hari iziko ryakaga cyane wagirango n’ifuru cyangwa itanura”amasengesho yo kwiyiriza no gusenga” ariko akatubwira ko ari imbabura yaguze Tanzania “inkomoka ya gakiza”.

Nuko turamusubiza tuti,niyo mpamvu burya uteka bigashya vuba,ni uko ufite iziko ryaka cyane.Kandi nabonaga yicaraga ku ntebe yari imbere ye, ibumoso imbere y’ibiro bya Mwalimu,ariho akatubwira ko mu gihe umwalimu ari mu shuli atari yemerewe gukoresha computer.”Iyo uri mu butayu,ntiwemererwa kuba wabona inyoroshyo y’ubutayu kuko uba uri mu butayu nyine.

Ubwo Umwalimu wabigishaga yaje kuza asangamo n’abanyeshuli bakiri bato natwe tutari tuzwi muri iryo shuli, nuko yibaza uko twahageze ati ubwo Mageshi ahari ntakibazo.”Kugirirwa ikizere kubera kutwara neza mu mashuli yo mu butayu.

Ubwo nkomeza kwerekwa mbona, muri iryo shuli Umuhanuzi Majeshi yizemo, ahindutse Doctor asuzuma umudamu waruhari asanga arwaye umutima.Nuko nti mubwire aze hano tumusengere Imana yo Mu Ijuru kandi iramukiza.

Nuko dutangira kuririmba ngo”Mambo sawa sawa” Yesu akiwa enzini mambo sawa sawa,Yesu akiwa enzini anaponya wagonjwa”nuko uwari arwaye abwirwa ko Imana imukijije kandi azajye kongera gukoresha ibizami kwa muganga arebe ko atakize.

Njyanwa mu iyerekwa, mbona umusore cyangwa umugabo w’umukire wadamaraye,akaba yari yiringiye ubutunzi,ubwenge n’amafranga bye, ariko arwanya ubuhanuzi n’Umwuka w’Imana ,ndetse arwanya n’abakozi b’Imana nuko akomeza guhiga abagaragu b’Imana nerekwa abo yahigaga,bamusabira umuvumo k’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Icya nteye ubwoba cyane,ni uko yasabirwa umuvumo n’abagaragu b’Uwiteka,ako kanya niko umuvumo wavaga mu ijuru vuye mu Ijuru ugahita umugeraho.Ni uko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburyo Uwiteka ajya asubiza amasengesho yabakiranutsi.

Uko niko abantu benshi basuzuguye ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe mu kanwa kabahanuzi ,rigenda rigira imbaraga n’ubushobozi kuandi umugeraho,nuko aho kumvira Imana arinangira abwirwa ko akazi yari yiringiye gahaanze kuryumvira uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko umwuka w’Uwiteka ukomeza kunzaho cyane,ndetse no kungariza kuburyo budasanzwe arambwira ati,mwana w’umuntu,dore ubutunzi bw’uyu mukire burarangiye uko niko Uwiteka avuze.

Nyamara nubwo burangiye,ntabwo azihana,ahubwo azakimeza kwinangira umutima,kugeza arimbutse uko niko Uwiteka avuze.Ako kanya yahise amanurirwaho inyanja yitwa urubura,ndetse uko ibihano by’Uwiteka byamugeragaho,niko yarushagaho gukiranirwa ashaka uburyo yaca ibihanga by’abakiranutsi kubera uburakari ko ibyo yahanuriwe bimugezeho uko niko Uwiteka avuga.

Nuko arabwira ngo: naho wabwira ingabo zawe zose, z’igihugu zikagota abakiranutsi,nta watinyuka kudukozaho imitwe y’intoki,imbaraga z’Uwiteka zabahisha mu mababa ye uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwe muri bene data witwaga izina rya murokole,abantu batekerezaga ko rwose ar’umwe mubakiranutsi.Ni uko ijambo ry’Uwiteka rinzaho, rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore reba imbere yawe,maze umbwire icyo uhabonye.Nditegereza mbona igisa na album.Ndabwirwa ngo:fungura iyo album urebemo ibirimo.

Ndafungura ndareba maze nsangamo amafoto yaw a mugabo witwa murokole iyo album ye yarimo abagore benshi batandukanye,maze uwanyerekaga arambwira ati,uwo mugabo witwaga umurokore abo bose ubonye n’inshoreke ze yaciye umugore we inyuma akajya amusambaniraho kubera umwuka w’ubusambanyi wamubase nuko rero ubwo yanze kwihana dore ibyaha byitugatugiye kurigi kugirango bimutware jehinomu.

Ijwi ry’Uwiteka riramubwira ngo,yewe mugabo washayishije,dore uraburiwe,nutihana ugiye kurimbuka usange se wikinyoma kwa munyajya ntibagaruke uko niko Uwiteka akuburiye.

Nerekwa muri gakondo yabakiranutsi hari umushumba wakoreye Imana,ariko ariganywa n’umwuka w’ikinyoma.nerekwa umugaragu w’Uwiteka anyura aho atuye,maze aramuhanurira aramubwira ati,yewe mutima mucye wo mu mutiba,dore inzu yawe, murufatiro rwayo hari umuzi wo gusharira wamanukiyemo.

None dore inzu yawe igiye gusadukamo ibice (2),maze nerekwa uwo mugaragu w’Uwiteka umwuka w’Imana amuzaho aramubwira ati yewe mukozi w’impumyi, dore utuye mu mpatanwa,kandi inzu yawe ntigira aho winjirira n’aho usohokera,none sohoka muri iyo nzu uyigurishe dore hepfo y’iwawe hari inzu yagutse igukwiriye.Guhungira mu gihugu cy’abaturanyi”uko niko Uwiteka ababuriye.

Nerekwa umwuka wo kwiyoberanya wamanukiye abantu b’Imana bahamagawe,ariko nti bigeze baba maso,maze mbona uwo umuntu w’ Imana wakoreye Imana akaza kuba indangare,wa mwuka wa mwinjiyemo ukajya umuhindura umukobwa mukanya kamwe,akandi kanya agahinduka umusore,akandi kanya agahinduka umugabo cyangwa umusaza cyangwa umucyecuru.

Ni uko ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu,biriya urimo kureba waba wamenye ibyari byo?Nanjye ndasubiza nti,uwiteka nyaguhira ku ngoma,jyewe umugaragu wawe w’imbura mumaro,nabiwrwa niki,ibyerekanwa ko,ari wowe utanga ubumenyi,ubuhanga n’ubwenge atari wowe wangirira Ubuntu,biriya koko nabasha kubisobanukirwa?

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kuko yabaye injiji kandi Uwiteka akaba adakunda abanebwe,nabagira injiji mu gihe cyo kuba masa,niyompamvu,ahawe igihano cyo kujya kurisha nk’uko Umwami Nebukandinezari wo mu gihugu cy’IBABULONI yahawe igihano cyo kumara ibihe (7) mu butayu kugirango amenye ko Uwiteka avuga.

Mubwire ngo ngiye guhingisha amaguru yawe nk’imashini itengura imisozi,kandi aho wagejeje utukisha izina ry’Uwiteka, niho ugiye kugera ushyirisha izina ry’Uwiteka hejuru,aho wambaye ubusa ugayisha izina ry’Ihoraho niho ugiye kunyura wikwije wubahisha izina ry’Uwiteka,ati kandi dore ntawe uzakugaburira,nta nuwo uzasaba ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa, kwambara ngo abiguhe,bazajya bakunyuraho bakurebe bakwitegereze baramye Uwiteka Imana wakinishije, kuko ninjye Uwiteka Imana yaremye ijuru n’isi uko niko Uwiteka avuze.

Izakwambika kandi ikakugaburira niko Uwiteka avuze.Nuko mbona agenda mu muhanda ameze nk’umusazi afite imisatsi yamwereyeho idaheruka gusokozwa nuko agera ahantu hari icukiro ry’imyanda atoragura mu byondo igitwetwe k’igisheke  arakirya,mbona akomeza abantu bamwitegereza bumiwe.

Nerekwa mbona abiyita abanyabwenge bw’isi bashaka gufatanya iby’isi n’iby’Imana aho bumvaga ko bazajya bafata bibiliya bagasoma maze bagafata mu mutwe uhereye kuri verset cyangwa umurongo wa mbere mu itangiriro ukazageza mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohana.

Nuko batangiye kuvuga ibyo bafashe mu mutwe Umugaragu w’Imana ati ibyo bihabanye n’ibyanditswe byera.Nuko Ijambo riza k’umugaragu w’Imana riti “Ntimugahangayike bakozi banjye ngo tuzavuga iki,kuko icyo muzavuga muzagihabwa na Mwuka Wera muri ako kanya”.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira,riti,mwana w’umuntu,haguruka ujye gushaka amavuta,Numara kuyabona ndakubwira ibyayo,nsubiza ijwi ry’Uwiteka nti,ese ndahabwirwa niki,aho bagura,amavuta?Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,genda uhure n’Umuhanuzi Majeshi Léon,arahakurangira aho ajya agura ayo mavuta.

Nuko ndagenda ngezeyo, ndakomanga barankingurira,nuko ndivuga mu mazina nuko mvuga nuwahandangiye,maze mpasanga umugabo muremure cyane ufite metero 2½ kuko impande ye nari meze nk’umwana muto nuko uwo mugabo niwe watangaga ayo mavuta yarafite amaso atukura asa nayintare,ikindi kandi,ayo maso ye,yarafite rukuruzi yitwa urukundo.

Uwo mugabo ni mwiza muburanga nta muntu basa numwe hano ku isi, aho ya yadahaga sinari kubasha kuhagera cyereka nuriye urwego,nuko nsanga igiciro aheraho Majeshi sicyo ari bumpereho kuko we bari bamenyeranye yamuheraga 710 frw, per 0kgs naho njye yari kumpera  1000 Rwf/kgs,nuko nkomeza kwinginga nuko ampera kuri 800 Rwf,nuko atangazwa nuko Majeshi atajya abeshya.

Kandi yibaza ubucuti dufitanye byatumye ambwiza ukuri kose,nuko nkiri aho ngaho mbona hanze imvura irakubye itangira kujojoba hanze nuko nyir’ukumpa amavuta asohoka agiye kwanura imyenda y’uwayimusigiye ngo amurebere,nuko y’amavuta uko yagasohokanye louche ntago imvura yagize icyo iyatwara,nuko nicuza impamvu ntajyanye ikibido kinini ngo ngure menshi.

Nuko ndebye hanze mbona imvura igwa ari nyinshi maze mbona hari umugezi ugenda wuzura buhoro buhoro ariko abantu ntibabyitaho ngo bambuke hakiri kare,ariko bake  barambuka,nuko mbona hari imodoka yashatse kwambuka igezemo hagati umugezi uyuzuriraho ariko igerageza uburyo bwose bushoboka(irasimbuka,iribirindura,…) ngo irebe ko yakwambuka ariko biba iby’ubusa amazi n’isuri biyirengaho  birayitaembana hamwe n’abantu benshi, bari bageze hagati muri uwo mugezi nabonaga ari ibirohwa,ahabo ntihongeye kwibukwa.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar