Sept 8,2016 iambo r’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye gutanga amapeti nkutnga amazi,kugirango ingabo ze zigire morare zishobore kurwana urugamba rugiye gutangira uko niko Uwiteka avuga.Dore afite ubwoba bwinshi cyane kandi bukomeye cyane kuko yamaze kubona iherezp ry’Ubuzima bwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Nerekwa banyampinga na basore biga za kaminuza bahabwa kurya ibigori(ibigeragezo byihuse) nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko rwanze guhunga ngo rukize ubugingo bwabo,none bagiye gushyirwa mu ntambara badateze kuzazitsinda kandi ishobora no guhitana ubuzima bwabo niko Uwiteka avuga.
Ubutumire bw’Urupfu,mu bavugabutumwa,abarozi,n’abarozi-Kazi!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane ringaniriza,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Rupfu anejejwe ni uko igihe cye kigeze cyo kujya gusarura aho atahunze,kubera abantu banze kwiringira Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa abavugabutumwa bwiza bakiri batoya,nabo bahabwa ubwo butumire bw’urupfu!Nerekwa abakobwa beza bo mu bwoko bw’Abatutsi-kazi,b’abanyarwanda n’Abarundi-Kazi,nabo baabwa ubwo butumire bwa Rupfu!Mbonamo n’inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi batangiye uwo mwuga bakiri abasore n’inkumi nabo baabwa invitation y’urupfu!!!
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyarwanda na Barundi baraburiwe,ariko banze kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero tangariza abanyarwanda na Barundi ubabwire uti,mugiye kuronka umushyitsi ukomeye wicyubahiro witwa Rupfu,akaba aturutse mu gihugu cya kure,akaba aje gukora ibirori n’umugeni wa Kristo kuko yahawe ubutumire akabwemera!Nuko rero mwitegure mu mese ibishura byanyu kugirango mwemererwe kwinjira mu bukwe bwa rupfu akaba aje gutwara umugeni wa mwana w’intama!
Usibye yuko,hariho abemeye kujya mu birori kandi batahawe ubutumire kuko batigeze batunganya imyenda yabo yo kujya mubirori,ariko ntawababuza kuko burya ubukwe bugira abantu benshi abazanywe no kuvumba,nabandi baba bazanywe no kwihera ijijo.Abo bose rero baribakwiye kwiyeza no kwitungana ariko ubwo biyemeje kuza uko bameze,nta kibazo bazakirwa bemererwe kunyura kumupaka w’igihugu maze bambuke ya Nyanja ya rupfu bigire ahacecekerwa hataba imiruho yo mu isi uko niko Uwiteka avuga!
Uhoraho ateza akaga agakomeye muri Eglise ya Pastor EDDIMO KIVUYE BUJUMBURA
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urusengero rwa VIVANTE rwo mu gihugu cy’UBURUNDI ruhagarariwe na Pastor EDDIMO KIVUYE rurarangiye!Kuko uwo mu Pastor yakunze gukiranirwa,amaso ye akayahanga ibyi’isi,aho kuyahanga Kristo,kandi akaba yaraciye imanza zibera,niyompamvu umugisha yabonaga muri iryo dini atazongera kuwubona ukundi.Dore yirirwa yaca abakiristo amafaranga ndetse na mature ubwayo nta kimuhaza,none asigaranye abantu bacye bashoboka murusengero rwe,none inzara irinjiye kandi izabazengereza kugirango bamenye yuko ibyo bakoze byose binyuranye no gukiranuka,ko byababaje Uhoraho kuko barenganije abapfakazi nimfubyi,nicyo gitumye Uhoraho azamura uburakari kugirango ahorere abapfakazi nimfubyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zirimo Ernest utuye ku Gisenyi,akomeje umwuga wo kuroga kandi ari mu itorero rya ADEPR,ndetse nundi mwakuranye witwa Kamanzi Vicent Narsis nawe ari mu idini cyangwa itorero,dore bakomeje umwuga wo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Bagerageje ku koherezaho imyuka mibi,ariko isanga igihe cyawe cyo kugirirwa nabo cyararangiye!Nuko ndabwirwa ngo,dore nabo bahawe ubutumire bwa rupfu kuko bagiye gutaha bya birori byahanuwe n’Umuhanuzi w’Uwiteka kugirango baruhurwe imiruho yo mu isi bajye ahacecekerwa bazategereze urubanza rw’Uhoraho mu gihe cy’IMPERUKA niko Uhoraho Uwiteka avuga!!!
Mbona abadayimoni bo mu bwoko bw’imbogo,bamanuka mu butayu bugufiya,mbona ko bahahuriye na mwuka w’ikinyoma.Maze babadayimoni kuko bari bashonje cyane kandi mu butayu akaba nta bwatsi bwari buhari bwo kurisha,ubwo za mbogo zadukira za HENE(umwuka w’ikinyoma) maze zirazica.Mbona abakoreshaga babadayimoni bo mu bwoko bw’IMBOGO,abadayimoni bakaze cyane,nabo babahukamo bajya kuzitera amacumu.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore yaba abadayimoni,yaba wa mwuka w’ikinyoma,yaba bashebuja bakoreshaga iyo myuka yose ya Satani.Baciriweho iteka kuko batazongera ukundi igihe cyabo cyo kubaho mu isi yabazima kirarangiye uko niko Uwiteka avuga!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore kubera abantu wasengeye bakabona igitangaza cy’Imana,abanyaBABLON bo mu bwoko bw’Abakikuyu n’Abakamba,dore bagiye kuzajya birirwa kuri telephone yawe baguhamagara ngo ubasengere kubera abo wahanuriye babonye ibitangaza by’Uhoraho niko Uwiteka avuga!
Ibitangaza bikomeye [2] Imana yakoze mur’iki c’umweru twatangiye cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri 2016 mu gihugu cy’IBABYLON.Nahuye n’umudamu witwa FAITH wo mu bwoko bw’ABAKAMBA, urwaye SIDA.Akaba yaranwaga ya miti ya SIDA yitwa ARV,ariko ikaba yarimaze kumuganza ubona koi biro bye byagabanutse ku buryo bugaragara.
Mu byukuri uwo mudamu nimwiza pe!ntaho wamunenga ngirango ninayompamvu yarwaye iyo ndwara.Ubwo naringiye mu biro bye,hari ibyo ngiye gushakayo!Ariko sinibukaga yuko Imana amwbwiye yuko ndibuhure n’umudamu urwaye SIDA!Kuko nari nabibonye mu iyerekwa. Maze Imana imbwira yuko arwaye SIDA kandi nimusengera ari bukire.Ubwo jyewe naringiye muri gahunda zanjye kandi niwe wagombaga kumfasha agakemura ikibazo narimfite.
Yanyakiriye neza bitewe ni uko yambonaga nambaye yabonaga ndumukire uje ahongaho muri gahunda anyakirira ahantu hiyubashye,ubwo mubwira ikingenza vuba bidatinze yahise acyemura ikibazo cyanjye!
Ubwo amasaha yo gufungura aba arageze,mbona ko ntashobora kujya gushaka amafunguro jyenyine kandi uwo muntu mudamu yanyakiriye,ubwo namusabye ko tujyana gushaka amafunguro dore aho hantu nari umushyitsi,ntahazi neza.Ariko za restaurant zari imbere yahoo akorera.
Ubwo turimo dufungura,nibwo yambwiraga yuko arwaye SIDA,mpita nibuka yuko Imana yambwiye yuko ndibuhure numugore urwaye SIDA.Mubwira uko Imana yambwiye duhana gahunda yo kumusengera,ariko igitangaje kuva twatandukana ntabwo yongeye kunywa imiti ya ARV,nyuma yahoo ndamusengera ubu akaba yagiye mu masengesho yo gushima Imana azamaramo iminsi [3] ko yamukijije uburwayi bwa SIDA.
Aug 31, 2016 nibwo Imana yambwiye kubwira umuntu winshuti yanjye w’umunyababylon witwa MURITH twabanye muri gakondo ya bakiranutsi.Akaba akora ubucuruzi ibabylon,Imana imbwira kumubwira yuko agiye gufungwa kandi ko,azavamo atanze ingwate ya madollar igihumbi $1000.Kuri uyu mugoroba wa taliki ya 07 Nzeri 2016 yampamagaye ari muri gereza ambwira yuko ejo bazamujyana murukiko kandi ko azafungurwa ari uko atanze ibihumbo 100.000.00 kshs by’amashillingi y’IBABYLON.
Bitewe ni uko atazi uko nd’Umuhanuzi ariko akaba aziko nd’umunyamakuru,nanjye sinigeze mwibwira kuko iyimpano yanteje akaga gakomeye bityo umuntu utanzi,sinshobora kumwibwira,kuko mbanzi yuko amaherezo azahinduka umwanzi wanjye!Bigatuma nicecekera abatanzi tukabana gutyo! ubwo yambazaga nimba nkorana n’Imana!Nibwo namubwiye yuko nkora umurimo w’ubuhanuzi mu itangaza makuru arumirwa maze ansaba ko twazabonana namara kuva muri gereza.
Gusa har’umuntu umwe twigeze kujyana muri matatu twicaranye,tuviramo ahantu hamwe,twinjira muri cyber café imwe,twicarana na none ku ntebe zegeranye nk’uko twari twicaye muri matatu.Uwo mudamu byamwanze munda arambaza ati,waba uri Pastor?Ndamuhakanira!Ariko aransubiza ati,nubwo uhakana,ariko no kuvuga kwawe kuragaragaza yuko ur’umukozi w’Imana.
Mbonye ko yantahuye,nibwo namubwiraga gusoma ubuhanuzi bw’ICYONGEREZA bwitwa «The world Prophecy of Majeshi Leon….»Bene data bakundwa,har’ibintu umuntu atabona uko yasobanura,Imana ninyabuntu kandi igirira umuntu Ubuntu bwayo uko ishaka.Bitangaje cyane kubona nsengera umuntu urwaye SIDA agahita akira ako kanya,kandi hari abandi nasengeye bafite ibibazo na bugingo nubu bakaba bataraabona igisubizo!Niba biterwa n’ubushake bw’Imana,niba biterwa nurukundo uwo muntu akunda Imana,simbizi!Cyakora bizwi na Kristo Umwami wabakiranutsi!
Bene data bakundwa ntushobora gusaba impano cyakora ushobora kuyifuza Uhoraho yabona ko bigukwiriye akaba yayiguha.Ariko ubanza Imana umuntu ayivukana nkurikije uko navutse ni uko nakuze,ntekereza yuko umuntu ayivukana wenda sinagize amahirwe yo gukura ndiruhande rwa mama wenda ahari nari kuzajya mu bwira ibyambagaho byose ndi muto ahari narikuzamenya uwe ndi we nkiri muto,ariko byantwaye igihe kinini n’umwanya munini kugirango nzimenyeho impano mfite.
Maze kuyimenya ntabwo nihituye kumva muri jye,yuko ishobora kungirira umumaro imfitiye uyu munsi,ahubwo amaso yanjye nayahangaga iby’isi nkibwira yuko ari byo byangirira umumaro.Ariko uko nashakaga iby’isi ninako byarushagaho kumba kure!Kugeza igihe naje kwicara hasi njya mu masengesho maze nsaba Uhoraho kumbwira icyerekezo cyanjye nibwo Imana yatangiye kunibutsa amayerekwa yose nahawe uburyo nzanyuzwa mu butayu hanyuma yo kurangiza ubutayu nkabona kuzakorera Imana ndigikoresho gifitiye nyiracyo umumaro.
Rero ndabinginze abatarasubizwa mujye imbere y’Uhoraho,mu mwinginge mu mubaze icyerekezo cy’ubuzima bwanyu,kandi mu mwibutse yuko amaze imyaka [3] aca imanza zitabera,maze nawe umusabe aguhe ubutabera.Ikigaragara Imana igira uburyo ifitiye abantu bayo,ushobora kuba utari mu bantu bayo bitewe nuko umeranya nayo.Ndumva arinshigano zawe kuba wayibaza kuko uyibajije wese iramusubiza maze ukamenya buryo ubuzima bwawe buhagaze!
Jye nigeze kuyibaza nti,Mana ko numva ngukunda kurusha uko ukunda?Icyatumye nsenga gutyo,sinigeze mbona urukundo rwayo igihe cyose narintarahishukirwa kuko urukundo rwayo,narureberaga mu byisi,nkibwira yuko ariho rugaragarira.Nyamara ntabwo byari ukuri bitewe ninyigisho twigishijwe na bafarisayo.Ariko maze guhishukirwa uburyo yandze kandi akankunda kurusha abantu bose batuye isi.Nahise menya urukundo rwayo ko ruruta urwo nyikunda!!!
Nigeze gusenga isengesho rimwe ndayibwira nti,Mana kuki wandemye?Ubu ubona maze iki mu isi yabazima?Iryo sengesho narisenze kenshi nshaka kuyibwira yuko nagombye nanjye kugira icyo nkora mu isi ya bazima.Nyuma y’igihe,igiye kunsubiza,irambwira iti,uzankorera!Ibyo numvaga bidasobanutse kuko narimaze kurambirwa umurimo w’ubushumba(Pastor) kuko nabonaga aruguhangayika gusa ninayompamvu jyewe nawukoze nikorera nindi mirimo ya maboko kudoda ihema.
Nibwo rero ubwo nari kumusozi wa Kampala bita prayer mountain,Imana yampaye impano yo gusengera abasazi na SIDA bigakira,ariko kuva nahabwa iyo mpano,byarangoye kubyizera ko bishoboka ndetse,sinigeze nkoresha izo mpano.Nyamara kwirukana abadayimoni kuko nari narabikoze numvaga yuko byoroshye cyane kwirukana abadayimoni kurusha kwirukana abadayimoni bibisazi nyamara byose arabadayimoni.Umwana w’umuntu aragoye cyane kwizera Imana.Aho niho naje gusanga yuko kwizera twigisha abantu ntaho guhuriye no kwizera Imana yo mu Ijuru.
Nyuma y’imyaka [7] nibwo impano yo gusengera SIDA nyikoresheje kandi nkayikoresha muri jye numva nizeye yuko Imana ishobora kugira icyo yamarira umuntu.Igihe kimwe hari ahantu nakundaga kwicara umunsi y’igiti ubwo nari mu butayu,bucyeye haza umusazi yicara iruhande rwanjye,umwuka w’Imana ambwira kumusengera ariko ndinangira ndatsemba ndahaguruka ndigendera.Nyamara nta muntu numwe wandebaga ngo wenda ndakorwa nisoni nindamuka musengeye nta kire,ariko kuko naramfite ibyo ndimo kwitekerereza,numvaga umwuka w’Imana asa naho arimo kumvangira bituma nanga kumvira Imana ndahaguruka ndigendera.
Ikindi cyabinteye,narinzi yuko Imana ishobora kubikora,ariko ngatinya yuko aho hantu narintuye bazahita bamenya uwo ndiwe kuko narimaze guhunga amadini nta kiyajyamo ngo njye gusenga,kuko nubwo najyaga mu madini,nkiyicarira impano yamaraga kugera aho basenga igatangira gukora ubwo bagahera aho bashaka kunyica bituma rero ngerageza guhunga icyintu cyose cyitwa idini cyangwa cyerekeranye no gusengana na bantu aho niho natangiye kujya nsengana na bantu batarenze [2] ariko nabo byarangiye bangambaniye noneho ncika ku bantu burundu na magingo aya!
Rero bakundwa mwifuza impano zo gukorera Imana harimo impano yo guhanura,mwifuze iyo mpano muzi ingaruka zayo,ariko zirarutana hari impano ntoya,hakaba nimpano zamaze gukura zidashobora kwihanganira abadayimoni.Ariko izikiri ntoya zibasha gukora zibana na badayimoni kuko hari abadayimoni zidashobora kwirukana,ariko na none bigaterwa na gahunda wenda Imana yaba igufiteho.
Umuhanuzi Majeshi Leon





