Home News Amatora yabashinga mateka,nkikimenyetso cy’intambara,muri gakondo

Amatora yabashinga mateka,nkikimenyetso cy’intambara,muri gakondo

0

July 30, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo umwana w’umwega(Umwakagara)uko alimo gutegura amatora yabashingamateka abazatorwa,nabo adashaka apanga liste yabo arayirangiza,numva avuga ngo,ibisigaye ni nkinamico ryo kwerekana yuko habaye amatora ariko ubundi narayarangije uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wumvise uko abantu bajya bibeshya cyane bagategura gahunda zejo hazaza kandi batazi yuko baramuka.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaturage bo muri gakondo ya bakiranutsi baje gutora abashing amateke(Member Of Parliament)maze mbona mbere yuko haba amatora hahita haba akavuyo kameze nkintambara,ako kavuyo kari imvange z’Umwakagara nabatavuga rumwe nubwami bwe.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara nawe yiteguye guteza akavuyo k’intambara kugirango abone ibirego byo kurega imitwe ya politike yabatavuga rumwe nawe kuko azi neza yuko intambara byanze bikunze yamaze gutegurwa kandi ko igiye kuba.Bityo amatora ntabwo ashobora kuyahagarika ahubwo arashaka gukoresha amatora kugirango abone impamvu y’intambara nibirego arega ndetse niterabwoba azashyira kubaturage abita ibyitso byabatavuga rumwe nawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ubwo muri ako kavuyo k’intambara ibaye mu matora,mbona abaturage bahungira kuri wa musozi wubakiwe abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi,aho bubakiwe ishuli ryo kubigisha uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara hamwe na bambari be,na za magigiri bajya imahanga,bakajya bagenda bububa kubera gutinaya yuko bacibwa ibihanga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibihe by’Umwakagara byakomeye ageze aho agira ubwoba atekereza yuko aho yajyaga hose ashobora gucibwa igihanga kubera yuko amaze kwigwiriza abanzi benshi cyane haba mubihugu byamahanga,cyangwa se ibicirirtse abo bose bamaze guhinduka abanzi be kandi baramuhigira hasi kutamuburira hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo uturuka mu basinga,abashambo,na abega,mbona bohereje intonorano zo gutega ubugingo bw’Umuhanuzi Ainesha kugirango bamufatiro kutunyobwa.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zohereje umwuka w’impanuka kugirango ube ikimuga maze ntube ugishoboye gukora no gutunganya umulimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Anjyamwa mu iyerekwa mbona inyama zitetse(ubugambanyi buciriritse)ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagambanyi baragambanye,kandi bagiye gukomeza kugambana.

Nerekwa inyama zokeje(ubugambanyi bukomeye)mbona ko bazokeje neza zirashya zigera aho zijya gushirira.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso cyane kuko ubugambanyi bwakomeye cyane dore bateze imitego [2] yubugambanyi ukwiye kuyisimbuka kandi ugakora ibikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore barangije inama y’ubugambanyi aho bamaze kwemeza yuko bagiye gukoresha abantu batandukanye kugirango ntuzamenye abagambanyi abo ari bo.Nuko rero ube umunyabwenge cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi ahubwo ubigenze kwa kundi ujya ugenza uko niko Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi z’abega,abashambo,abasinga,bateza nyampinga umwuka wo kuvangirwa kugirango abasore benshi bamuhagurukire bajye kumutereta bamusabe kwibanira nabo maze baburizemo umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira beneso mukorana umulimo wo gusenga,ubabwire basengere “NYAMPINGA”kuko ariwe kimenyetso kimwe cyo nyine gisigaye kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma.Musenge mwirukana uwo mwuka wuruvange no kugirango “NYAMPINGA”akomeze kugendera muri gahunda z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa abasore bafite amashuli menshi bashakisha “NYAMPINGA”watoranijwe kuzaba umukobwa w’IZIONI,maze mbonamo nabandi bafite ubutunzi butubutse,ariko ibyo byose mbona abiteye umugongo kubera kwibuka isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamusezeranijwe kandi ubutunzi bwe bukaba buri mukiganza cy’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

July 31, 2018 njyanwa mu iyerekwa inkoko y’ISAKE igenmda genda iruhande rw’Umuhanuzi(umwuka wo guterekerera urugimbu)mbona haje ukuboko k’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,kuraza gufashe INKOTA(SWORD)mu ntoke,maze gufata ijosi ry’iyo nkoko (umudayimoni)gukata umutwe ya SAKE icirwaho iteka uko niko Uwiteka akora.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wo guterekererwa wari woherejwe na abega nyuma yo kubona yuko ikimenyetso cy’integuza ya “NYAMPINGA”cyamaze gutungana ndetse kikaba kinarangiye ,noneho bakurikijeho wowe kugirango bakuvangire kandi bariganye ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Aug 1, 2018 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi w’ibyiza akomeje kugambirira ibibi gusa.Kandi nta nubwo ashobora kwibuza kugira nabi, nibura ngo anateganye ejo hazaza ngo azarebe yuko Uhoraho nawe yazamubabarira.

Ariko ubanza ibyo bakora byose bisa no gushinga umuhunda ku kirenge kuko ibyo bibwira kandi batekereza bishobora kutazabatunganira nkuko babyifuza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona noga mukiyaga cya mazi menshi bakoreshamo ubwato,maze mbona ndi koga mu mazi mfashe ubwato mu ntoki.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,gahunda zose warufite uzihagarike kuko bitameze neza kandi abantu mwari guhura uyumunsi ubihorere kuko batazakubera umugisha ahubwo bazakubera umuvumo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ndi muri iryo yerekwa na none mbona nashyizwe mu nzu yimbohe ndikumwe nabandi bafungwa benshi,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’igifungo(gereza)wanutse kandi uragusatiriye,none uramenye ntugire umuntu numwe uhura nawe kuzageza integuza ya “NYAMPINGA”amaze kuva muri icyo gihugu cy’ibabyloni kugirango atazahura na kaga,amakuba,ibyago,bishobora guterwa na za magigiri zamaze kubabazwa cyane ni uko ikimenyetso kibanziriza icya nyuma kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma kimaze gusohoza umulimo wacyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Aug 2, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zitogosheje,barangije barazifata barazotsa(ROSTO)maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibice [2] byabagambvanyi bihuje umugambi wo gukorera hamwe kugorango bazabone uko baguta muri yombi ube maso cyane kuko Uhoraho Nyiringabo ariwe ulinda ubugingo bwawe uko niko Uwiteka abivuga.

Mbona izo nyamaza zongerwamo na magupfa kuko mbere zari inyama gusa ziminofu,numva bavuga ngo,kugirango zibashe kuryoha no kugira isupu nzia ari uko bavangavangamo namagupfa kugrango isupu iryohe cyane kubera imisokoro yayo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’abega zishinzwe kuba zilinda umutekano wa abaturage,zibiraramo aho kugirango zibarindire umutekano wabo nkuko bahoraga babeshya abaturage,naho bashinzwe gutsemba abaturage nkuko nubundi babikoze,uko niko Uhoraho Uwiteka Imana  Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zikora inama maze ziravuga ngo,zabuze Umuhanuzi,ngo zakoze uko zishoboye kose,ariko zarahebye.Numva umwe avuga ati,uyu Muha nuzi nta bwo tuzamushobora,ahubwo reka tuvugane nawe kugirango tujye tuvugana aho kwirirwa tumuhiga kandi tutanashobora no kuba twamubona uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ntangazwa nuko za magigiri za RNC,niz’Umwakaga mbona zikorana cyangwa zikorera hamwe,numva iza RNC nazo zemeza yuko ngo zikwiye gushakisha Umuhanuzi Ainesha maze bakamusaba yuko bakorana nawe aho kugirango bajye bahora bamuhiga ngo bamuce igihanga kandi badateze no kuzapfa bamubonye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar