July 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona indege iri mukirere hamanutse indege igeze hafi yo kugwa kubutaka.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri indege iramanutse(Isobanura urupfu cyangwa ububyutse) none burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yuko igihe cy’ijambo ry’ubuhanuzi rigeze kumusozi kugirango ijambo ry’Uwiteka ribashe gusohoza ibya vuzwe n’umwuka w’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mwene so “OLIVIER” yamaze gufatwa na gatsiko kabicanyi kandi iyo ndege ishobora kuzamuhitana kandi nyamara yarari mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariko akaba yarariganijwe na Satani kugirango batazinjira mu masezerano basezeranijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mu mihanda no mutuyira nuduhanda hose hazuye inyama nyinshi cyane!Buri muntu yitoraguriraga izo ashoboye akazitwara(inyama zisobanura ubugambanyi,amagambo,guhumanya ndetse nibindi byinshi ariko byose biterwa na content uba wabonyemo iyerekwa.
Nerekwa uwahoze ari mwene data waje kuva mu byizerwa kandi yarari mu mubare wabahamagawe,nerekwa umudamu yashatse “GLADY’S” yaramuretse yishakira undi.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabi rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwigeze kuba mwene so “RENOVAT” yaciye kumasezerano yagiranye na madamu we “GLADY’S,”ahubwo yishakira undi mugore none dore aciriweho iteka kuko yahemukiye umugore wo mu busore bwe Malaki 2 : …. Uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibuke yuko wowe na “RENOVAT” mwahanuriranye yakubwiye yuko ibyo uzakora byose nta kabuza utazabura kuba umutambyi n’Umuhanuzi.Maze nawe uramuhanurira umubwira yuko agiye kubana na GLADY’S’ kandi ko nibamara kubana bazamarana igihe gito bakazatandukana.Bivuze yuko kubana kwabo kutari mu bushake bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ahubwo ko bakoresheje amarangamutima no kwizera kudashingiye k’Uhoraho Uwiteka Imana Jehova Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
None dore hashize imyaka [16] ijambo ry’ubuhanuzi rimubwiye yuko batazabana ndetse ko bazatandukana,kubera irali rya “RENOVAT” ryahagurukijwe no gukunda ibyisi akareka inzira zo kwizera akemera kugendera mu nzira za Balaam wemeye intonorano za Balaki wamusabye kuvuma ubwoko butavumika kandi abizi neza ko atagomba kuvuma ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka yari yamwihanangirije mu nzozi za ni njoro asinziriye ko atazavuma ubwoko butavumika uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko njya mu bitabo by’ubutabera nitegereza (files) zose zijyanye ninyandiko z’ubucamanza bw’Uwiteka Nyiringabo,mbasha kubona numero yurubanza nari nagarukiyeho ubushize nsanga ari Nº0032/0006/0017 maze ijambory’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imanza zatangiriye mubo mu nzu y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko Uwiteka yahereye mubo mu nzu ya bizera kuko ar’umucamanza utabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon abagore baho benshi bateranira hamwe mu miharuro nimihanda hirya no hino mu guhigu bagenda bambaye ubusa kandi ubuna nta cyo bibatwaye nta soni bafite z’uko bambaye ubusa busa.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abagore bo muri icyo gihugu bazakorwa nisoni kumanywa yihangu.Kandi bazaba arabo mu bwoko bw’Abakikuyu kugirango bemenye yuko Uwiteka ariwe waremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwuka wurupfu kumudamu wa mwene data,maze mbona uwo mwuka unyura imbere yanjye uwo mwuka urahita maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene so ko har’umwuka wurupfu uriho kubagendaho ubabwire bakore amasengesho kugirango bahangane nuwo mwuka wurupfu uko niko Uwiteka Imana ya bakiraanutsi abivuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abagabo na bagore bacirwaho iteka,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abantu benshi muri gakondo ya bakiranutsi abantu benshi bagiye kurimbuka kubera kutumvira ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana yanjye avuze!
Nerekwa ingabo za FPR,zisigara amara masa,kuko zacitsemo ibice bamwe bafatanya na bega kwicwa ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka.Nyamara nabo ubanza bitazabagwa neza kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Kandi bazitandukanya na gatsiko ka bega bagiye kumena amaraso ateye ubwoba bazarindwa n’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.Dore abega bazashaka guhunga ngo berekere imahanga ya kure ariko nta bazabishobora ahubwo bazatabwa muri yombi namahanga bazahungiramo uko niko Uwiteka abirahiriye,kandi nuko abivuze!
July 5, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon kumurwa mukuru waho,witwa SHUSHAN mbona abagore bo mu bwoko bwa ba KIKUYU bigragambya mu muhanda bambaye ubusa.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakikuyu bagiye gukorwa nisoni kuko ar’inkozi z’ibibi kugirango bamenye neza yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbwirwa kuburira ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo na bantu bayo,ko bakwiye gukora amasengesho iminsi [3] ingana na masaha [72] kugirango Uwiteka azabashe gukora ibikomeye abakirize abavandimwe banyu kandi abazayakora muzashima gitera Uwiteka Nyiringabo niko avuga.