HomeNewsAmaraso y’Umwami Yesu nta bwo atwikira nkuko benshi babyizera!

Amaraso y’Umwami Yesu nta bwo atwikira nkuko benshi babyizera!

Bakundwa bene data reka nongere nsubiremo izi nyigisho,nubwo nari narazicishije ho,ariko byumvina yuko,rwose mutajya mwiga ngo,mugire icyo mufata,ibi mbivuze nshingiye kuri bamwe tuganira ijambo ry’ubugingo,mu gihe nibwiraga yuko ahari bamaze gutera imbere hari aho bamaze kugera,ariko ngatungurwa no kumva umuntu avuga ngo,ndamurindisha amaraso y’Umwami Yesu Kristo uwo njya nita Umwami wabakiranutsi.

Iri jambo kuryumvisha amatwi,byumvikana neza yuko rifite imbaraga nyinshi cyane,ariko ndagirango mbibarize,byanditse hehe yuko umuntu yitwikiriza amaraso y’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo?

Iri jambo ku bantu batazi uburiganya bw’umwanzi(Satani)yakoze abinyujije mu bafarisayo bemeye kuba abagaragu binda,bananiwe gushaka mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo,ahubwo bakirirwa barindagiza abantu bababwira ngo,bitwikirize amaraso ya Yesu Umwami wabakiranutsi kandi babizi neza yuko amaraso y’Umwami wabakiranutsi akuraho ibyaha.

Aho kubigisha kwihana,ahubwo babaciriye inzira ya bugufi yamaze abana b’Abatwa!Bakananirwa kubasengra kuko badafite umuhamagaro,ahubwo bakababwira ngo bitwikirize amaraso ya Yesu wagirango nishuka cyangwa uburingiti(DUVET)

Bakundwa igihe kirageze ngo,ibihishwe amaso ya bana b’abantu,ndetse nagakingirizo gatwikiriye amaso yanyu y’umwuka ngo,gakurweho.Kugirango muhumuke mubashe kumenya ukuri kwahishwe ni nkozi zibibi za bafarisayo bashaka kubahoza mu mwijima wubujije kugirango mukomeze kubabera umushinga winda zabo kugirango muzarimbukane!

Mathayo 6:33 mushake ubwami bw’Imana,no gukiranuka,ibindi muzabyongererwa.Iyo uri mu bwami,ubaho nkuri mu bwami,ukavuga nkuri mu bwami,ugatekereza nkuri mu bwami.1Abikoritho 3:16-18 mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Imana?Usenya urusengero rw’Imana,Uwiteka nawe azamusenya!

Niba imibiri yacu ari insengero z’Uhoraho,byashoboka gute yuko indwara zatura mu mibiri yacu,kandi ari insengero z’umwuka w’Imana?Umubiri ufite indwara uba wuzuyemo abadayimoni kuko umucyo numwijima bidashobora kubana mu cyumba kimwe.Iyo wakije urumuli,umucyo urahunga,wazimya urumuli,umwijima ukagaruka!Bitekerezeho.KUVA 23:23 Kuko Malaika wanjye azakujya imbere akakujyana mu bamori nabahiti nabaferizi,nabanyakanani nabahivi nabaebusi.

KUVA 23:25 Kandi muzakorera Uwiteka Imana yanyu nayo izaha umugisha umutsima wawe na mazi yawe,kandi nzakura indwara hagati muri mwe mu gihugu cyawe ntawe uzavanamo inda,ntawe uzagumbaha,umubare wiminsi yawe nzawusohoza udakemutse!

Ibyerekeye Malaika mulinzi,nikinyoma ntabwo habaho abamalaika bashinzwe kulinda umuntu,ahubwo habaho abamalaika bakuzanira ubutumwa,akenshi batumwa ku muntu w’Imana bamuzaniye inzozi,iyo udasenga amasengesho yo kwiyiriza, no gusenga Daniel 10:12-21 urabona yuko iyo wasenze hakabaho intambara hagati yawe ni nkozi z’ibibi kugeza ubwo Ijuru ryohereza intervesion force yo mu Ijuru uzaniwe amakuru kugirango uahabwe raporo impamvu amasengesho yawe yatinze gusubizwa!

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments