Home Inte'l Amaraso y’Umwami Ndahindurwa Kigeli V,amukozeho!

Amaraso y’Umwami Ndahindurwa Kigeli V,amukozeho!

0

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa, avuga ko abantu bataremwe n’Imana nk’uko henshi babivuga, ahubwo ngo umuntu umwe gusa niwe waremwe n’Imana.Abantu twese ntitwaremwe n’Imana, ntibakababeshye ngo mubyemere – Pasiteri Ezra Mpyisi

Ibi Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 95 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko abavugabutumwa benshi bagenda babeshya abantu ko baremwe n’Imana, nyamara ntibabasobanurire itandukaniro ry’umuntu umwe Imana yaremye n’abandi bamukomotseho.

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko abavugabutumwa badakwiye kuzajya babeshya abayoboke babo ngo nabo babyemere, batabanje no gushishoza cyangwa ngo basabe ibisobanuro birambuye. Avuga ko umuntu umwe Imana yaremye ari Adamu, hanyuma ikaba yaramukuyemo umugore bivuga ko n’uwo mugore yavuye ku muntu umwe waremwe, hanyuma y’ibyo abo bombi bakaba baragiye babyara bakororoka, bityo abatuye isi bakaba barabyawe aho kuvuga ko baremwe n’Imana.

Pasiteri Ezra Mpyisi ati: “Haremwe abamalayika haremwa na Adamu, hanyuma Eva aturuka muri Adamu, Imana imumukuramo mu rubavu, irababwira iti mwororoke, ibwira Adamu na Eva. Ni uko babyara Kayini na Abeli, biba uruhererekane abantu bakagenda babyara. Urumva rero twebwe turavuka, dukomoka ku Mana ariko Imana ntiyongera kubumbabumba ishusho ngo iyihumekeremo [nk’uko yabikoze irema Adamu], turavuka mu buryo bw’Imana butangaje, ariko ntituremwa nk’uko Adamu yaremwe.”

Pasiteri Ezra Mpyisi, ashimangira ko abantu twese tudakwiye kwitwa ibiremwa by’Imana ahubwo ko dukomoka ku muntu yaremye ari nawe ukwiye kwitwa ikiremwa cy’Imana. Yagize ati: “Uvuze ko turi ibiremwa by’Imana waba ukosheje, ikiremwa cy’Imana ni Adamu naho twebwe turi abana b’uwo yaremye. Icyo gihe uba ujijishije, ntuba utandukanyije uwaremwe n’uwavutse. Imana ntibyara, irarema, yaremye Adamu ari we kiremwa cy’Imana natwe tubyarwa na Adamu. Dufitanye isano n’Imana ariko twaravutse.”

Ezra Mpyisi avuga ko abavugabutumwa benshi bigisha bajijisha abantu batabasobanurira uko byagenze n’uburyo bwakozwemo, akavuga ko babeshya abantu kuko batuma bafata ibintu uko bitari aho kubasobanurira ngo bamenye kubitandukanya neza.

Yesu ntiyapfuye… Barababeshya kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga – Mpyisi

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa, ahamya ko Yesu atapfuye ahubwo akagaragaza ko icyo ari kimwe mu binyoma abapasiteri bakoresha abantu bakabaha amafaranga.

Ibi Pasiteri Ezra Mpyisi w’imyaka 95 y’amavuko, yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com. Twamubajije uko yumva ibimaze iminsi bivugwa bijyanye n’uko hari abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana basaba ko nabo bajya bahabwa ku maturo nk’uko abapasiteri bafatanya kubwiriza ubutumwa bayabona, maze asubiza agaragaza ko n’abo bapasiteri nta kizima bigisha ahubwo babeshya abantu bakabihera amafaranga.

Pasiteri Mpyisi ati: “Abapasiteri bahembwa se bo babwiriza ijambo ry’Imana? Uzaze nkwigishe nkwereke ukuntu bababeshya. Barababeshya namwe kuko muri ibicucu nka bo mukabaha amafaranga bakirira, mwese mukazajya mu muriro.”

Pasiteri Ezra Mpyisi uvuga ko na we yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu, avuga ko abapasiteri azi bose babeshya, kuko bigisha Bibiliya uko itari kandi iby’imigani bakabyigisha nk’imigani aho gusobanurira abantu.

Pasiteri Ezra Mpyisi ati: “Bose barabeshya, ntawe ndabona uvugisha ukuri. Nanjye namaze imyaka 60 ndi pasitoro mbeshya, nyuma nsanga narabeshyaga… Abazi ko batabeshya ibyo barabizi ibyo ni ibyabo niba batabeshya, bizwi n’Imana nanjye nzi ibyanjye. Ariko abo nzi bo, barabeshya bose. Uzi icyo mbihamisha se sha? Si ubuhanga bwanjye, ntabwo bavuga nk’uko Bibiliya ivuga. Ibyavuzwe mu mu migani babivuga mu migani, ibyavuzwe mu marenga bakabivuga mu marenga, ntibasobanure, namwe mugahora muri ibyongibyo. “

Pasiteri Ezra Mpyisi kandi, ashimangira ko mu byo abapasiteri b’ubu babeshya abantu bakigisha imigani nk’imigani cyangwa amarenga bakayatanga batabanje gusobanura, harimo n’ibyo kuvuga ko Yesu yapfuye. Ezra Mpyisi we ntabyemera, avuga ko Imana idashobora gupfa. Aha yagize ati:

“Ngo nk’uko Mose yamanitse inzoka. Siko Bibiliya ivuga? Hari inzoka Mose yigeze amanika ko yabwiwe ngo genda ukore igishushanyo cy’inzoka mu miringa, abandi ngo yamanitse inzoka. Urwo ni urugero nguhaye n’ibindi ni uko… Ni aho mbatsindira… Ngo Yesu yarapfuye… Imana irapfa sha? Apfuye se yankiza urupfu ate? Ko yari umwana w’Imana akaba n’umwana w’umuntu, byapfuye byombi?”

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko ubu akomeje gahunda yatangiye yo gutegura inyigisho zizasigara zibwiriza abantu nyuma y’urupfu rwe, kugirango agerageze arebe ko byibuze hari abantu bacye yagezaho ubutumwa bw’ukuri busimbura ubwo yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar