Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aravuga ko,ngo Umwakagara yataye umutwe ku buryo budasanzwe nyuma y‘igikorwa cyo guhitana Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa warumaze imyaka [56] mu mahanga(Ubuhungiro) amakuru avuga ko,yashyizeho komisiyo ya bantu [16] bayobowe na Pastor Ezira MPYISI benshi bemeza yuko yagambaniye ubwami bw’uRwanda.Bakaba bahamya yuko izina ari ryo muntu ko yabaye igisambo yabaye IMPYISI ku buryo bugaragara none ngo abo bantu [16] bakaba bahawe visa uko ari [16] kugirango bajye mur’America gusaba yuko Umugongo w’Umwami wacyurwa muri gakondo kugirango Umwakagara abone uko amukoreraho imihango izamufasha gukomeza ubutegetsi.
Muri abo [16] harimo abakomoka bya hafi mu nzu y’Umwami MUSINGA,amakuru akomeza avuga ko,bafashwe ni nzego za DMI zikabashyiraho igitutu niterabwoba ko,bagomba gusaba yuko Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa yacyurwa murwagasabo akaba ariho ashyingurwa.
Leta y’Umwakagara yamaze kugira Umwami Ndahindurwa umwe mu ntwari z’uRWanda,nyamara baranze yuko ataha mu gihugu cye,agakomeza imirimo yarahiriye y’ubwami bugendera ku itegeko nshinga Monarchy Constitutional.
Abo bavandimwe b’Umwami,ndetse n’inshuti z’ubwami bw’uRwanda,bakaba babuze uko babyifatamo,bemera intonorano bahawe n’Umwakagara kugirango bajye gusaba leta zunz’ubumwe z’America,ndetse ngo bavugane navandimwe ba Ndahindurwa bari mur’America harimo bashiki be,uwari muri Canada no mu gihugu cya Kenya,kugirango babasabe yuko Umubiri w’Umwami yajyanwa muri gakondo ya bakiranutsi.
Ikibazo gikomeye nta kuntu wahamagaza umurambo w’Umwami ngo ushyingurwe mu gihugu kubera ushaka inyungu zawe,kandi waranze ko,atahuka nk’Umwami w’uRwanda ahubwo ukanga yuko atahuka kugirango agwe hanze wikomereze ubwami kandi warabugezeho witwaje izina rye,kuko FPR iyo itaza kwitwaza izina ry’Umwami kigeli batari gufata ubutegetsi.
FPR yandikishije itangazo mu kinyamakuru cyitwa “WASHINGTON POST”,ikoresheje Gakwaya Jean Marie wagambaniye Umwami w’uRwanda kugeza amunogonoyemo umwuka,yatanze amazina y’umuzungu ushinzwe icunga mutungo witwa GAY,ko ngo yatanze itangazo yuko Umwami ugiye gusimbura Kigeli V Ndahindurwa yuko azimikwa mu cyumweru gitaha.
Nyamara uwo muzungu akaba ntaho ahuriye na gahunda yo kwimika undi Mwami ugiye gusimbura Ndahindurwa,kuko izo nshingano zikaba zireba umwiru mukuru ari we Chancellor Benzinge Boniface,ukomeje kuburizamo imigambi y’Umwakagara,akaba ar’umugabo w’imfuza udashbora kwasamira intonorano z’Umwakagara ngo agurishe ubwami bw’uRwanda.Birashoboka yuko iby’Umwakagara byaba bigiye kuba bibi cyane kurusha ibya mbere,abanyarwanda rero bakwiye kwinyeganyeza bashaka aho baba barekeye kuko uyu mwaka mu mpera zawo ndetse no mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 ibintu bishobora kuzaba bitoroshye!Umwakagara yaba agiye gukubitwa n’inkuba itagira amazi,kuko ibimenyetso bigaragaza yuko ibintu birushaho gukomera.Buriya rero ibijya gucika bica amarenga,ariko Umwami Yesu yaravuze ngo abana bumwijima bazi kumenya ko imvura igiye kugwa,ariko abana b’umucyo,bananiwe kumenya ibimenyetso bigaragaza kuza ku mwana w’umuntu.
Save
