Home Justice Amaraso y’abana bavuye IBURUNDI,n’Abacika cumu abakozeho.

Amaraso y’abana bavuye IBURUNDI,n’Abacika cumu abakozeho.

0

Abantu bajyaga bavuga arrest warrant za Spain n’iz’Ubufaransa ngo zavuyeho kubera ishyaka ryayoboraga muri Espain ryaje gutsindwa ngo hakajyaho irindi ritavugaga rumwe n’ubutegetsi ryaje kwizeza leta y’umwakagara yuko izo manda zisaba ko abayobozi (42);batabwa muri yombi zataye agaciro.

Nyamara zishobora guta agaciro mu gihugu zavuyemo ariko mu bindi bihugu ziba zigifite agaciro,ngaho ubwo se umwakagara akomeje kubagambanira kugirango hatazaboneka abamunyura muri humye kugirango yihamire kubutegetsi!

Ikigaragara ni uko radio bbc ibakozeho,kuko s’ubwambere Gen.KK ajya mu bwongereza,inshuro nyinshi niho yiberaga,dore ko yarari mu nzira zogutegura urugendo rwo guhunga yaramaze kwimura imitungo ye,kugirango abone uko ahangana n’umwkagara ariko noneho biramupfubanye.

Iyo ukinira kumwobo w’inzoka uba ushaka ko ikurya,ubuse kandi umwakagara aravuga iki,uko iminsi igenda yihuta ninako ubuhanuzi bugenda busohora bugaragaza irimbuka ry’umwakagara na fpr.

Gen.KK ari mu bantu bahemukiye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi,babakubise ifuni,ubu rero nyuma y’imyaka irenga (20);bamennye amaraso atariho urubanza batangiye kubona ingaruka zabyo.

Babonye bamena aya bagande ntihagira ubakurikirana bagirango nabanyarwanda ni uko,abanyarwanda barashinganye!Ubu rero ubwoba ni bwose mubanyagatsiko ubwo KK afashwe akaba nyuma y’icyumweru ari bube ar’imbere y’ubutabera tuzareba ko urubanza baciye bagira Gen.Ibingira Fred kuba umwere tuzareba ko na KK azaba umwere.

Buriya ubutumwa bwatambutse bwamaze kugera kuri nyir’ubwite,umwakagara bamweretse ko batiganye kandi uwamuhaye ari nawe wamwambura ibyo yamuhaye,umva ko inteko ijya ibaza Mushikiwazo kubijyanye n’umutekano hagati y’uRwanda nibindi bihugu akavuga yuko aramahire masa.

None dore biramutabamaje,kuba Gen.KK atawe muri yombi namahirwe ku banyarwanda bahohotewe ndetse bashobora no kujya gutanga ubuhamya murukiko uburyo yahohoteye uburenganzira bwa muntu.

Birabaragara yuko intambara ya bbc bisobanura igihugu cy’UBWONGEREZA ko kidashaka agasuzuguro k’umwakagara ,mbere yuko bamukorera biriya bamukoreye babanje kumusaba ko yafungura radio bbc ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi nabo bavuga icyo cyemezo kitabashimishije.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar