Sept 21, 2017 nyanwa mu iyerekwa mbona ubutayu bugufiya bwongeye kuza umwuzure wa mazi,mbona ndi koga muri ayo mazi,ariko mbonye ko amazi abaye menshi nyavamo njya ahatari amazi.Aho hari mu ihembe ryo mu majyepfo bwinyanja iherereye mu majyaruguru yuburasira zuba bw’Africa.
Nkurwa ahongaho njyanwa mu ihembe ryo mu majyaruguru bwiyo Nyanja nyine,naho nsanga mu ihembe ryaho amazi yinyanja yatobotse amanuka mu butayu bugufiya kimwe cya kabiri cyari ubutayu.
Mbona umugabo wicaye hasi wo mu bwoko bwabakikuyu wicaye hasi wabuze icyo yakora nicyo yareka,yifuza yuko uwo mwuzure wamuhitana kuko yari yabuze urupfu mu butayu bugufiya.
Mbona bene wabo bashyizeho uruhavu rwumucanga uvanze na cement kugirango ayo mazi ataza akabasanga mu butayu,ariko amazi yumwuzure aranga araza arenga rwa ruhavu bari bashyizeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Nerekwa mbona maze kuroba igifi kinini niyindi ntoya,hamwe nutundi dutoya [3] ndi kuzitunganya ngo,nzishyire mu nkono mbashe kuzitaka zikurwemo ifunguro nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ubutayu burarangiye kandi umugisha uraje wihuta ukujeho kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze kuwutegeka ngo ukuzeho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Guhigana hagati Kenyatta na Ruto nyuma yo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu 2017.
Njyanwa mu iyerekwa mbona President Kibaki wacyuye igihe mu gihugu cy’ibabylon agaya predent Uhuru Kenyatta,avuga ko we na mugenzi we Ruto William batumvikana.Yongeraho ko ubu batari kuvuga rumwe kandi namatora batayatsinze nubwo barimo kwihagararaho banga kumva ibyemezo umwanzuro wurukiko rwikirenga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mukanya gato mbona Kibaki ahindutsemo William Ruto atangira kumbwira uburyo mugenzi we Kenyatta yirirwa amutega mu mihanda nyabagendwa agirango amuce igihanga.Mbona RUTO twavuganaga asa naho yikanga ko abonye abantu baje kumushaka cyangwa bazamuka ahantu runaka barimo kumugenza mbona ansize aho twari turi tuganira ahise yigendera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Undi mugisha uturutse k’Uhoraho Nyiringabo.
Nerekwa inzabibu zijya kuba umweru zivamo davayi yumweru(white wine) ariko izo zindi nabonye zijya gusa nazo,ariko sizo!Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo aguhaye umugisha wubundi bwoko udasanzwe kugirango umenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ibanga ry’umwuka.
Sept 21, 2017 ubwo nari nirambitse kugisasiro mvuye kumurimo wa data mu gihugu cy’ibabylon,njyanwa mu iyerekwa mbona agate ka kiri gatoya karimo gutohagira.Hejuru kari gafite udushami twako,utwi dushami natwo dufite amababi,ayo mabbabi nayo afiteho amahwa.Nerekwa mbona umuyaga mwinshi cyane uturutse mu butayu bwa Africa yuburasira zuba,uraza uhuha yamahwa yose ashiraho,ka gati gasigara gafite udushami twako,na mababi yako bidafite amahwa.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ntubisobanure kugirango bibe ubwiru bw’uwabihanuye kuko hariho ababa barekereje kumenya ibisobanuro byabwo kugirango babikoreshe mu nyungu zabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Uburiganya bwa bega,na batutsi baturutse Isamariya.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ahamagara abatutsi baturutse Isamariya (Burundi),ababwira ko babaye intwari mu gihe cy’urugamba rwo kuboha gakondo ya bakiranutsi.Abasaba ko na none bakongera bagakoresha bwa butwari bwabo bakresheje uhereye 1990-1994 kugirango baramire ingoma yabo bafatanije na Abega bari ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa bahabwa amabere yibitoki byaboze igice kimwe bajya guha abanyarwanda batagikunda ubutegetsi bwagatsiko kabicanyi ka FPR,uwahabwaga iryo bere ribozeho igice cyo hejuru,babwirwaga ko bagiye kubashumbusha ahaboze,bakabaha ibindi bizima,ariko wari umugambi wo kugirango babariganye kandi babizeze ko Umwakagara hari icyo agiye kubakorera muriyi manda ya lll yibwira ko azayitegeka kumbaraga zagisirikare zidafite abaturage uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya bafatanije na Abega gukiranirwa,ninayompamvu batazabura gusangira nabo ibyago byabo bigiye guturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ni uko rero mwana w’umuntu,uburire ubwoko bwanjye bwirinde uburiganya bwa Abega,nizo nkoma mashyi zaturutse Isamariya zishinzwe kumena amaraso ya bantu banjye bataremye.Uburire abantu banjye uti,dore baje bigize intama muruhongore,kandi aramasega aryana kuko bazaza biyitirira izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Jehova(abakizwa+abarokore)uko niko Uwiteka Nyiringabo ababuriye.
Ubwicanyi,ubuugome buvanze nuburiganyi bya bega mu gi Police cy’uRwanda.
Nkomeza kwerekwa ibikorwa bya Abega biteye ubwoba cyane,mbona abo bakoresheje imirimo yo gukiranirwa(Kumena amaraso)bahindukira bakabaca ibihanga kugirango batavuga ibanga kuko batarisangiye.Ibyo babikoreraga abatutsi bavuye DR Congo,kuko batajya babizera babafata nkibigoryi bitagira ubwenge nyamara s’uko batagira ubwenge ahubwo utazi ubwenge ashima ubwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abaturutse DRCongo,babagize ibikoresho barangije barabahumanya babagira nka wa mu Police wahoze akorana na commissioner wa police RUMANZI we akaba yarashinzwe kwica umuntu wese wafunzwe ashinjwa ibyaha byubugambanyi cyangwa abo ubutegetsi budashaka uwo isikote we bakaba baravanye I Gisenyi bazana I Kigali none ubu bamuhinduye ikigoryi kidashobora kugira icyo cya kwimarira kugirango bazabone uko bamwirukana mu gipolice ntazahave avuga amabanga yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwuka w’Uwiteka akomeza kunzaho cyane maze arambwira ati,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye muri gakondo ya bakiranutsi,kuko ubwami bwa Abega bashaka guhumanya abantu bose bakarimbuka nyuma yubwami bwabo gucirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Nyiringabo abivuga.
Ubugome bw’inkozi zikibi za Abega bahumanya Umuhanuzi.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi z’Abega zishakisha umurozi ukomeye cyane mwisi yabazima,ziramuzana zimusaba yuko yateza umwuka wibisazi Umuhanuzi AINESHA kugirango ahinduke umusazi maze abantu bavuge yuko ubuhanuzi bwose yanditse yabiterwaga ni uko ar’umusazi.
Mbona uwo mwuka wibisazi uraje ugeze k’Umuhanuzi uhinduka ubusa,usanga urwo rwego yararurenze,kuko hashize amezi [60] barabigerageje bikabananira ubwo narimfungiye mu nzu yimbohe mu gihugu cy’Ubufilisitiya umwana w’UMUSITA[M7] bagerageje kubikora nyuma yuko bananiwe kunca igihanga.
Kandi bazi yuko mbafitiye amabanga yabo menshi cyane bakaba barifuzaga ko ntazayashyira ahagaraga kubijyanye nimikorere yishyaka ryiyitiriraga guharanira ubwami bwa Abega babuhishe mu izina ry’ubwami bw’uRwanda RPRK bashakaga kurindagiza rubanda rw’Umwami hamwe nubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Nyiribihe byose abivuga.
Nerekwa ko uwo murozi wabo bari bashatse kugirango ahumanye Umuhanuzi “AINESHA”numva ababwire yuko ngo uwo muntu mushaka ko namuhumanya adashobora guhumana kuko akomoka mu bwoko budahumana maze babazwa ni uko igikorwa cyabo bita cyiza ko kitabagendeye neza nkuko babyifuzaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abega uti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wakurinze kirya gihe,na nubu aracyahari ntaho yagiye niyompamvu ibikorwa byanyu byo gukiranirwa bitazabura gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango mu menye yuko nd’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi yaremye Ijuru nisi niko Uwiteka nyiribihe byose abivuga.
Abatutsi baturutse Isamariya basimbura abega mu bumagigiri.
Nerekwa igice kindi cya za magigiri zaturutse Issamariya (Burundi)cyoherezwa gusimbura za magigiri za Abega zitagishobora gukora umurimo wazo kubera ijambo ry’ubuhanuzi ryabahagamye mu ngoto.Nerekwa mbona bihindura abantu b’Imana kandi aramasega ryana!Mbona basabwa kumenya umuntu wese waba yaraturutse Isamariya waba atemera ubwami bwa Abega,kugirango babe ariwe baheraho bamucishe igihanga.
Nyuma yo kugenza gutyo,bakabona gukomereza kubandi banyarwanda bose batemera ubwami bwa Abega.Mbona bashatse umukobwa uziyita Nyampinga ahabwa ibisabwa byose kugirango (cash zihagije) kugirango azakore ibishoboka byose yigarurire umutima w’Umuhanuzi maze amucishe igihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubusambanyi hagati ya DMI na madini (Churches) muri gakondo ya bakiranutsi.
Nongera kwerekwa insengero zashinzwe cyangwa zihagarariwe na ba Pastoro baturutse DR Congo X (ZAIRE) baboherezamo za magigiri zijya kumviriza ibyo bigisha ndetse nimigambi kubijyanye no kuba KIVU zombi zigiye kwigenga.Mbona hoherejweyo abasore na bakobwa baturutse mu gihugu cy’Ubufilisitiya(Uganda)kandi bahoherezayo abafite akazi bazajya batanga kimwe mu icumi gitubutse kugirango abaPastor bikundira intonorano babagirire ikizere babiyegereze bashyirwe mu murimo maze DMI ibone uko izajya ibakontorola neza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona za nsore nsore naza nkumi zishyizwe mu mirimo hafi yaba Pastoro maze zitangira gutumira abavugabutumwa babo(Rwasiri)kugirango baze bahindure inyigisho zo kwizera ibyo bita ingebitekerezo.Maze banyiri rusengero nibashaka kwanga za magigiri zihite zitezamo akavuyo nk’ako bateje muri ADEPR maze Pastoro bahite bamwirukana bigarurire urusengero babone uko bazajya barutegeka bigarurire abantu b’Imana bitabagoye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi(umwega)yigaruriye ubwoko bwanjye kumbaraga za maboko ya bana b’abantu.Niyompamvu najjye ngiye gukora ibikomeye cyane kandi biteye ubwoba mwisi yabazima,kandi uzabirebesha amaso wese,nuzabyumvisha amatwi azavuga ko abega baciriweho iteka.Kandi isi bizayigora kwemera cyagwa kwizera ko ubwami bwa Abega bwari bukomeye bwateraga amahanga ubwoba agahinda umushyitsi,aribwo bwakuwe ku ngoma yabari mwisi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ibihano kumugabane wa Africa biturutse k’Uwiteka Nyiringabo.
Njyanwa mu iyerekwa mbona kumugabane wa Africa hoherezwa ibihano biturutse mu Ijuru,birimo umuyaga ukomeye cyane,mbona uwo muyaga uzanye imbaraga zidasanzwe maze uhuha icyintu cyose gifite ubuzima.Cyaba igiti,cyangwa ibyatsi cyangwa imyaka yo mu murima byose ubishyira hasi umugabane wose uhinduka ubutayu gusa gusa.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo arakajwe cyane za leta zishingiye kubinyoma,zemera amatora kandi zitayemera,zivuga demokarasi kandi zitayemera.Bagafata uwatsinzwe bakamugira ko ariwe watsinze kandi atatowe nabaturage,uwo niwa mwuka wikinyoma cya za repubulika zihora zikoresha gutegekesha abaturage igitugu kuko icyo kinyoma cyazanywe nase wabo wibinyoma ariwe SATANI kugirango azajye abone uko aburabuza amahanga nisi yose!
Kandi ikibabaje usanga na baturage bashaka icyo kinyoma,kuko batagishaka bakabaye banga izo repubulika zishingiye kubadayimoni ni nkozi zikibi zishakiye imilimo ishingiye ku kumena amaraso ya bantu b’Imana.
Niyompamvu repubulika zose zo kumugabane wa Africa nzivumye kugirango zitazahirwa,kandi ibyo bavuga ko bazakorera abaturage batazigera babigeraho kugirango ikinyoma cyabo gishyirwe ahagaragara,kandi ntureke kubaha (File Number) yubutabera ariyo N°0045/0009/0017 izo leta zikaba ziciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo waremye Ijuru nisi niko Uwiteka abitegetse,kandi niko abivuga.
Niyompamvu gutabarwa kwabo kuzababa kure cyane,kuko Uhoraho Nyiringabo atazigera yumva gusenga kwabo,kuko ikinyoma bagifatanije nabafarisayo biyita ko ngo bahamagawe n’Uwiteka kumukorera noneho reka mbateze ibyago na makuba maze ndebe ko bazansenga bagasubizwa aho niho bizamenyekana yuko basenga Uwiteka Nyiringabo,cyangwa basenga izindi mana zitumva gusenga kwabo ndetse nizinasubize kuko niba basenga Uhoraho Nyiribihe byose,bakabaye basubizwa ibyifuzo byabo niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,gusenyuka kw’ikinyoma cya Satani kiyoboye isi yose,udasize no mu madini doreko ariho yatangiriye,bizatuma ubuyutse bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bumanurwa mwisi yabazima aho niho imbaraga z’Uwiteka ziziyerekanira mu batuye isi kugirango bizere ko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa INKA (abadayimoni)bakwira mu nzira nyabagendwa bashakisha ubwatsi bwo kurisha ziraheba,mbona ukuboko kwa Malaika gufashe ishoka gusatura uruhanga rwizo NKA zose uko zari zihagaze mu nzira zirimbukira icyarimwe zicirwaho iteka niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Tutsi emperor(REP) icirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Sept 23, 2017 njyanwa mu isi yumwuka nerekwa ibikomeye bikorerwa mwisi ya bazima,nerekwa abanyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi batuye u gihugu cy’Ubufilisitiya(Uganda) biciyemo ibice [3] barimo abiyita (a)abahima(b)abararo(c)Uganda Rwandan bose bakaba bibumbiye mu cyo bita (Tutsi Emperor) kandi bakaba bemewe nitegekonshinga ryo mu gihugu cy’Ubufilisitiya kugirango babone uko bazakomeza gutegeka igihugu cy’Ubufilisitiya ubuzira herezo.
Nerekwa bagura imilima yo guhingamo ariko kandi bayigura mu nzira zuburiganya mbona bahingamo amasaka muriyo milima bariganije.Mbona bahingamo amasaka bezamo amasaka meza cyane,mu gihe bagiye gusarura ayo masaka mbona ba nyiri murima batwaye ikirego murukiko baregera urukiko yuko bambuwe gakondo yabo.
Maze urukiko rumaze kumva urwo rubanza rwabatanze ikirego,mbere yuko hafatwa umwanzuro wurubanza nabacamanza,mbona abunganira b’abatutsi bitwa abahima(Tutsi)umwunganizi wabaregwa(Lawyers)bagira inama abakiliya babo(clients)ko bakwiye kwemera yuko bariganije umurima wabandi ariko ko,bakwiye guhabwa umwanya bagasaruramo ibyo bahinze muri uwo murima.
Mbona ko babibemereye ngo bajye kubanza gusarura ibyo bahinzemo(amasaka)turagenda dutangira gusarura ayo masaka yari yeze muri uwo murima.Nabonaga dufata imbugita cyangwa umushyo yo kugesa ayo masaka yari yeze muri wamulima.
Nongera kwerekwa igicu gisa nicyiza(disasters)cyateye imyaka twa kwita ibinyampeke byose bihinze muyindi murima(amoko atizera atagira Imana)iyo myaka yose ihinze muriyo milima mbona yari igeze igihe cyo gusarurwa cyangwa se yarigeze igihe cyo kwera haburaho gatoya.Mbona ko igenda ipfapfanira mu milima aho bayihinze(kurimbuka kwayo moko atagira Imana ho umucunguzi wabo).
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amoko adafite ho Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko yananiwe kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiribihe byose,kandi ijambo rya Kristo w’Imana ryaramamaye ku isi hose ntaho batari baryumva,kandi niba hariho abavuga ko batari baryumva,ubutabera buzajya kubageraho ryaramaze kubageraho kuburyo batazabona icyo bireguza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Wishyira hejuru ugafa wunamye!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ikigo cyitwa (Profamme Twese Hamwe) giharanira inyungu zumutegarugori mu Rwanda,gihabwa inkunga nundi muryango wa bafaransa utera inkunga ibigo byigenga ariko iryo shyirahamwe ryabategarugori ryo muri gakondo ryanga kwakira iyo nkunga ngo ni uko iturutse mugihugu cya France.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,kugirango umenye ko muri gakondo ya bakiranutsi abatutsi birata,dore banze imfashanyo ziturutse muri France ngo ni uko bafitanye amakimbirane ya politike no kuba leta zombi zitana bamwana ku kibazo cya genocide yakorewe mu Rwanda kandi bose babizi neza yuko bayigizemo uruhare uko niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo abivuga.
Ibyo abantu bakora kandi bubahiriza,Uwiteka we yananirwa kubikorera abantu be?
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukozi wese agira konji(annularly leave)iyo atayihawe ubusanzwe arayihemberwa,none nawe ukwiye guhemberwa izo konji zose utafashe igihe cyose uba uri mukazi niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo abivuga.Ikindi kandi abakozi ba ONU iyo umwaka urangiye bahembwa inshuro ebyeri[2]none none nawe ukwiye guhembwa inshuro [2] kuko umwaka ugiye kurangira kandi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe akaba yaravuzeko,uzajya uhembwa nka bakoze ba UN uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamurenge bariho umuvumo watewe no kuba barishe itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rivuga ko umuntu adakwiye gushaka mwene wabo wahafi bahuje ibisanira.
Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira abanyamurenge yuko bariho umuvumo kandi uwo muvumo udateze kuzabavaho cyeretse hashize ibisekuruza [4]nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Kandi abandi basigaye bakazirinda kongera kwica itegeko ry’Uwiteka Nyiringabo babigendereye nubwo benshi bamaze kuba abapagani batacyita ku ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo,ariko byaruta ko waba umupagani kuruta kwica itegeko ubizi neza icyo rivuga ahubwo ukaryirengagiza icyo gihe ubutabera bw’Uwiteka Nyiringabo bukugeraho utagiriwe imbabazi kuko wowe ubwawe uba waririnze kwigirira imbabazi.Izo utigiriye nta bwo Uhoraho uca imanza zitabera ariwe wazikugirira kandi ibyo wakoze warabikoze ubizi neza ko bizakugiraho ingaruka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umuvugabutumwa waje guhinduka magigiri MUNYANEZA Ammanuel yicuza icyatumye yemera kuba magigiri wa Abega ngo ni uko ingoma ari iyiwabo IGITARAMA.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abanyabwoba bose batinya ibyubu bugingo nta juru bazabona kuko Ijuru rizabona abarikoreye.Ariko abikundira ubuzima bworoshye ntibazabura kugwa mu mutego w’umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore Munyaneza yageze kurwego rwiza afite ishyaka ryo gukora umurimo w’Imana ariko bamweretse intonorano atakaza kwizera.Bivuze ngo,umuntu wese ukunda icyubahiro cy’iyisi,nubutunzi bw’isi nta zabura gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringoma uko niko Uwiteka Nyiribihe byose abivuga.





