Abanyamadini ntibavuga rumwe ku nyandiko z’amayobera ziswe ‘ amandiko ‘ bivugwa ko zituruka ku Mana
Abayobozi batandukanye b’amadini n’amatorero ndetse n’abapasiteri ntibavuga rumwe ku nyandiko z’amayobera zitwa “amandiko” bivugwa ko zituruka ku Mana ikazinyuza mu bahanuzi ugasanga abantu batonze umurongo bategereje gusomerwa amandiko yabo babwirwa ko Imana yabandikiye.
“Amandiko” ni inyandiko zandikwa n’abahanuzi (abantu bafite impano yo guhanura) bakazandika ku mpapuro zisanzwe bakoresheje ikaramu zisanzwe ariko bakazandika mu bimenyetso bisharambuye umuntu atabasha gusoma mu rurimi na rumwe rwo ku isi.
Hari abahanuzi berekwa ibyo bandika bakandika ariko ntibabashe gusobanukirwa ibyo ari byo ahubwo hakazaza undi muhanuzi akaba ari we usobanura ayo mandiko yanditswe n’umuhanuzi mugenzi we.
Mu madini n’amatorero amwe n’amwe iyo amateraniro asoje, abayoboke batonda umurongo maze abapasiteri bakagenda basomera buri wese urwandiko rwe babwirwa ko ari Imana yabandikiye.
Abenshi bababwira ko Imana yabandikiye ko igiye gusubiza ibibazo byabo, kubakiza indwara, guhosha amakimbirane mu rugo, kubaha ubutunzi, kazi n’ibindi.
Aya mandiko umunyamakuru wa Ibyishimo aherutse kuyasanga ku Itorero Rehoboti Pentekote (Rehoboth Pentecostal Church) aho abakirisitu batonda umurongo nyuma y’amateraniro bakabwirwa ibyo Imana yabandikiye.
Iyi gahunda y’amandiko ariko iyo witegereje usanga ibyayo bidasobanutse neza kuko umuntu yakwibaza uburyo abantu batonda umurongo buri wese agasomerwa amandiko ye kandi Pasiteri ubasomera ayo mandiko ntabanza ngo ajonjore arobanure urwandiko rugenewe runaka, ahubwo asoma ahereye ku murongo.
Abanyamadini ntibavuga rumwe ku kuri kw’amandiko.
Twashatse kumva icyo abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye babivugaho maze tuvugana na bo ariko twasanze bose batabivugaho rumwe.
Apôtre Liliane Mukabadege wo mu itorero Umusozi w’ibyiringiro avuga ku mandiko yagize ati: “ Amandiko ndabizi ko abaho gusa mu idini yacu ntayo tugira, nakundaga kubyumva cyera nkiri muri ADEPR ,ariko kuva ntawe urampanurira ngo ndebe ko bidasohora ntabwo nabihakana cyangwa ngo mbyemeze. Iyo bigeze ku buhanuzi nirinda kubinenga kuko nanjye ndi umuhanuzi.”
Apotre Liliane Mukabadege uyobora Itorero Umusozi w’ibyiringiro
Twabajije Pasiteri Uwambaje Emmanuel w’itorero ADEPR Nyarugenge icyo avuga ku mandiko maze we adusubiza muri aya magambo: “ iyo gahunda y’amandiko twe ntayo tugira muri Nyarugenge, ahubwo nabibonye mu yandi madini mbona bandika bakanasobanura, si umwihariko w’idini runaka nkunze kubyumva mu matsinda asenga muyandi matorero.
Iyo mpano yo kwandika ntacyo Bibiliya iyivugaho, gusa ibisa na byo byabaye ubwo Umwami yabonaga ikiganza cyandika amagambo ku rukuta Danyeli akaza kuyamusobanurira, gusa we yasomaga amagambo akaba atazi icyo ashatse kuvuga.
…Ibyo nabonye basharatura cyangwa basiribanganya utuntu twinshi urupapuro rugashira bagafata urundi. Nagerageje gusobanuza aho amandiko atandukaniye n’ubundi buhanuzi bambwira ko hari igihe Imana iba ishaka gutanga ubutumwa mu ibanga ikabinyuza mu mandiko bityo nyirabwo akaza gusobanuza.”
Pasiteri Uwambaje wo mu Itorero rya ADEPR
Twaganiriye kandi na Pasiteri Biganiro Salomon Eric uyobora Itorero Christ Corner Stone Church kuri iyi ngingo aratubwira ati: “Gahunda y’amandiko nta handi iba uretse mu byumba by’amasengesho, bitangira umuntu yuzura umwuka wera amaboko akamurya akumva ashaka kwandika, biba ari ngombwa ko yandika rero yakoresha ikaramu cyangwa ikindi cyose. Amandiko yandikwa n’abafite impano y’ umwuka wera maze ibyo banditse bigasobanurwa n’abafite impano yo gusobanura amandiko. Ntabwo rero abantu bagakwiye gutonda umurongo ngo basobanurirwe amandiko, ntibikwiye kuba gahunda ihoraho ahubwo ni gahunda iza itunguranye.”
Pasiteri Biganiro yasoje adusomera ijambo ry’Imana riboneka muri Daniel: 5:13-16 hasobanura uburyo umwami Belushazari yatumijeho umuhanuzi Daniel ngo asobanure amagambo yanditswe ku rusika n’ikiganza cy’umuntu utaramenyekanye kandi akandika mu rurimi rutumva na buri wese.
Biganiro yavuze ko inyandiko nk’izi ari zigereranywa n’amandiko kandi ko iyo mpano yari iri mu muhanuzi Daniel yo gusobanura inyandiko nk’izo hari abahanuzi bayifite muri iyi minsi.
Pasiteri Kagoyera Simeon wo mu Itorero ry’Adiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, twamubajije niba hari icyo azi ku mandiko atubwira ko ntacyo abiziho avuga ko ababikora biba ari ugupapira.
Ati: “Iyo gahunda ntayo nzi ndetse na Bibiliya ntabyo igaragaza, burya mu bintu by’iyobokamana habamo ibintu by’amarangamutima, twe nk’abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ntabwo ibyo bintu tubyemera. Abantu bitwaza Bibiliya ariko ntabwo ivuga amandiko, ahubwo ivuga inyandiko umwami yabonye ntasobanukirwe Daniyeli akamusobanurira. Kubyitiranya rero umuntu akabivanga n’amarangamutima ye ntabwo ari byo. Ibyo nabyita gupapira.”
Pasiteri Kagoyera Simeon wo mu Itorero ry’abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi
Nubwo bamwe mu bayobozi b’amadini bemeza ko amandiko ashobora kuba bumwe mu buryo bwo guhanura, hari benshi bavuga ko abantu batitonze byabaviramo kubeshywa no kuyobywa.





