Ibihugu bikomeye ku isi,birimo America,Ubwongereza,ibihugu bihuriye kubumwe bw’UBURAYI,birasaba opozisiyo nyarwanda gufatana urunana bagakrera hamwe kugirango babashe guhindura ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi zikomeye ku isi,zibitangaza,biravugwa yuko abanyapolitike bab’Abahutu,bakomeje kuba imbogamizi yo guhindura ubutegetsi mu Rwanda bitewe ni uko umwakagara abasukamo akantu bagahita batangira kuryana.
Ikindi cyivugwa ni uko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ‹extremist HUTU›badashaka ko repubulika nyarwanda y’ikinyoma itemewe n’amategeko,yagiyeho kukinyoma cy’Abazungu bab’Abiligi ko yavaho ngo kuko batakongera kwibona muri politike mu gihe bivugwa ko aribo bazanye ubwingenge mu Rwanda,nyamara icyo kikaba ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko independence yasabwe na Nyir’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Kuba abatavuga rumwe na leta y’umwakagara ,bitiza imbaraga fpr gukomeza kwidengembya kubutegetsi nyamara imbaraga zabo zararangiye cyera.Biravugwa yuko uyu mwaka wa 2015,niba ntagikozwe ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali bishyire hamwe bagaragaze umusaruro,amahanga azafatira ibyemezo ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda kuburyo amahanga azakuraho umwkagara maze bakimika uwo bashaka bazaba babona ko ashobora kuyobora abanyarwanda muri demokarasi n’ubwisanzure.
Amahanga rero akaba ahaye abavuga rumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali umwitamgirizwa kugeza mukwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2015,haba ntagikozwe amahanga agafata umwanzuro,ibyo bikazatuma nyuma yo gukuraho umwkagara amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali butagira icyo buvga kuko bananiwe gushyira hamwe ngo amahanga abatere inkunga maze igihugu kigere kumahoro arambye!
Amashyaka yasabwe gushyigikira Umwami w’uRwanda kugirango ahabwe inkunga ifatika maze abanyarwanda babone icyerekezo cya politike.umutwe wa politike RNC urasabwa kureka kwikanyiza wumva yuko ariwo ushobora kuzanira amahoro abanyarwanda,ahubwo ukayoboka ukuri maze igashyigikira Umwami w’uRwanda kugirango habashe kuboneka imbaraga zishyize hamwe zo gukuraho umwkagara.
Biravugwa yuko mu gihe RNC izakomeza kwinangira nk’uko iyindi mitwe ya politike yabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu yinangiye,amahanga azafata icyemezo kandi nyuma yo gufata icyemezo ntacyo bavuga ngo banenge amahanga cyangwa ngo bavuge ko amahanga yafashe icyemezo atabanje kugisha inama abanyapolitike babanyarwanda kugirango bakorere hamwe.





