Home News Amahanga amaze gutanga inkunga yo gukuraho umwakagara,n’inkunga yo kuzasana igihugu nyuma y’intambara!!!

Amahanga amaze gutanga inkunga yo gukuraho umwakagara,n’inkunga yo kuzasana igihugu nyuma y’intambara!!!

0

04th Dec,2015 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ikizamini kikurimbere,ariko ntutinye kuko uribugitsinde.Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona tumaze gukora ikizamini kandi ko nagikoze neza nizeye kugitsinda.Nuko numva mbwirwa ko,ikindi kizamini tuzagikora ku wa mbere 07th Dec,2015(postponed) Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikizamini cyo mu Bwongereza uragitinze kandi ntaho uzongera guhurira nacyo ukundi kuko cyitazongera kugaruka.

rwandamura_2Nongera kujyanwa mu iyerekwa,mbona ninjiye mubutayu bugufiya,mbona ko,muri ubwo butayu ariho hari umuryango w’ijuru,nerekwa mbona Bishop Rwandamura Charles aregwa kuba yarabeshye abakristu ayobowe,kandi abasengera murusengero rwe bose ko bazarimbuka.Nerekwa yuko,abakiristu be bose ko banjijwe mu butayu bugufiya kandi ko bazabumaramo igihe kire kire kuzabuvamo bikaba iby’umugabo usibye undi!!!

Ndabwirwa ngo:Rwandamura Charles yarayobye,akorera imana za mahanga,kandi Imana abwiriza siyo yemera kuko arwanya ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi,niyompamvu yamaze gucirwaho iteka kubera kurwanya ubwoko bw’Uwiteka abushyiraho itera bwoba kubera akorera mukwaha kw’Umwami Ahabu,kubera iyo mpamvu aciriweho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.Kandi dore abasengera mu idini rye nabo bose baciriweho iteka nta bwo bazajya mu ijuru ry’abakiranutsi kuko uko ariko Uwiteka ategetse.

Mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize umucamanza wabari mu isi,mu manza za majonjora yabatoranywa kuzaragwa ubugingo,niyompamvu uwo uzacifaho iteka azaba aciriweho iteka kuko Uwiteka yagukunze akakugira umucanza wabari mu isi yose kugirango igihe cyo kuza k’Umwami wabakiranutsi uzabe umaze gutegura itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwibera mu iyerekwa,maze mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ko uhagurutse,nerekwa ibihugu bitandukanye ko bimaze gutanga inkunga yo kongera gusana igihugu gakondo yabakiranutsi,kuko bose bamaze kwemeza yuko Umwakagara akurwa ku ngoma.Mbona amabuye aregeranijwe(Inkunga z’intambara)maze bakora inama yo kubaka iyo nzu neza ubutazongera gusenyuka(Igihugu)

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarwanya umwakagara bahawe inkunga zamahanga kandi bemerewe ko bazafashwa gusana igihugu kuko gukuraho umwakagara bizatuma igihugu cyose agisiga arumusaka nta bwo nibura yakibasigira nk’uko we abahutu bakimusigiye batacyoretse,ariko we yararahiye ko,adashobora kwiyubakira inzu ngo maze undi muntu azaze ayimukuremo.Nyamara we yibagiwe yuko,yayirukanyemo abo yayisanzemo akaza agatura mu byabo!None nawe yararahiye ko azasiga agishenye ibyo rero ntawe bishobora gukanga kuko uko yacyubatse niko nabandi bazacyubaka uko niko Uwiteka avuga.

Dore intambara igiye gutangira kuko ibyangombwa byose byamaze kuboneka kugirango abamurwanya babone gutangira intambara yo kumukura ku ntebe ya bukunzi.Gusa izasenya byinshi,kandi izarimbura benshi ariko kuvaho ko,azavaho kuko arijambo ry’Uwiteka ryabivuze ryavugiwe mukanwa kabahanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa,mbona umugore w’umunyarwanda kazi,wo mu bwoko bw’Abatutsi-kazi,wiyita umunyamurenge w’umukongomani ariko uvuga ururimi rw’ikinyarwanda.Nerekwa aje gusaba gusengerwa,ndetse yasaga nuje kuraguza kuko yaraje kubariza na mugenzi we,warufite ikibazo cy’urubyaro akaba amaze gukuramo inda inshuro nyinshi,ariko uwo yari yabanje kuza mbere ariko uwo mugenzi we,ahageze ashaka kumenya ibyo umwuka w’Imana yamuvuzeho.

Ndamuhakanira mubwira ko,ibyo bitamureba kandi ko,mu murimo w’Uwiteka buri wese amenya ibimwerekeyeho gusa,adakwiye kumenya iby’abandi.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore (2) babanyamurenge barimo bavugana uburyo bakubona ngo ubasengere kuko baruhijwe nibibazo byo mu isi yabazima.

Ubwo  nababonaga bari kuri wa musozi wo kwigishirizaho ubwoko bw’Abatutsi kubaha Uwiteka Imana kugirango bamenye yuko ari we ushobora byose.Mbona uwo mugore wa mbere waruje gusengerwa kugirango abone urubyaro,afashe inzira imanuka yerekeza mu gihugu cy’Ubutayu ayo yaragiye kwigishwa gukorera uko bakorera Uwiteka Imana yabakiranutsi.Wa wundi wa ll we yahise akomeza kuri wa musozi aho yagiye mu ishuri ryo kwigisha abatutsi kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amadini y’abanyamurenge yabaye ingumba,kuko batabwiriza ubutumwa bwiza,ahubwo bikorera ubucuruzi abantu babo ntacyo babamarira haba mu mwuka cyangwa mu mubiri usibye kwirirwa babuza uburyo naho ubundi ntacyo amadini bakekaga ko bazakuramo umugati yazabamarira niyompamvu mbajyanye mu butayu kugirango bijye kandi bamenye uko bakorera Uwiteka Imana kuko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa abana bincuke bajyanywe kwiga amashuli y’ikibura mwaka,kuri wa musozi wabatutsi,nabonaga hari mu masaha ya saa 05:30 z’umugoroba,mbona abashinzwe kujya kubacyura baje kubatwara babajyana murugo.Ariko byari bikomeye ntabwo bigeze babagezayo ahubwo bahise baguma kuri uwo musozi wabatutsi kugirango bigishwe kubaha Uwiteka Imana kuko ngo babwiwe yuko ng’Uwiteka adashobora byose.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,imbabazi z’Uwiteka zirarangiye kubana bab’abantu batuye muri gakondo yabakiranutsi kuko Uwiteka amaze kubatanga mu maboko y’umwanzi wabo kugirango abagenze uko ashaka kuko basuzuguye izina ry’Uwiteka uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa abari,n’abategarugori,nabanyampinga,bose bajyanwa ku musozi wabatutsi ngo bigishwe kubaha Uwiteka,ndetse bo,bahise banandikwa amazina yabo kugirango batangire ishuli vuba vuba.

Muri abo bategarugori banyampinga hamwe nabari,barimo ibice ll igice cy’abakire nigice cy’abakene.Nuko mbona biciyemo ibice ll kandi bose bari kuri uwo musozi banezerewe ko bagiye gutangira kwiga bari bababukiye amashuli mashya kandi meza cyane.Ndetse bari bemerewe kwigana imyenda yose bashaka kuko nta uniforme bari babahaye.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi-kazi basghyizwe mu ishuli kubera kugamika amajosi yabo.Bubashye umwakagara,batinya umwakagara kurusha uko batinya cyangwa bubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.None Uwiteka agambiriye yuko bajyanwa mu ishuli kugirango bajye kwiga uburyo bubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi bazavayo bamaze kumenya ko Uwiteka ari we Mana kandi ko ariwe mugenga wa byose kandi ko ashobora byose kuko umujinya we wamaze gukongezwa uburakari kandi hakaba ari nta muntu numwe uhari wo guhagarika ubwo burakari kugeza ubwo Uwiteka azaba amaze kubaheha nk’uheha amabyi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo,uwo mwuka nawo wari wibereye kuri wa musozi wigishirizwaho abatutsi kubaha Imana,mbona umanutse utera umupira wa baro werekeza mu gihugu cyo mu butayu.Ugeze hafi yo kumanuka wamusozi ngo urangize bityo winjire mu butayu nyirizina,mbona winjiye mu baturanyi abatutsi bo mu muryango wabajiji aribo Dr.Tito Rutaremara akomokamo.Uwo mwuka ujyayo kugura ibyo kurya muri boutique yabo.Ariko ugira ibyago usanga ntabicuruzwa bafite.Nuko nanjye ndawukurikira ngo ndebe ko winjira mu butayu nyirizina.

Mbona winjiye mu gihugu cyo mu butayu ndabwirwa ngo,umwuka w’Inzika y’Inzigo waguhigaga winjijwe mu gihugu cyo mu butayu aho ugiye kumara igihe kitari gito wigishwa kumenya yuko Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi kandi ko ariwe munyembaraga ntawundi ubaho utari Uwiteka Imana wenyine uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abaCongomani bo mu bwoko bw’Abanyarwanda(Tutsi) ko umuvumo w’Uwiteka ubamanukiye kubera gukerensa ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kandi ko barwanije ijambo ry’Uwiteka ahubwo bakayoboka ubuhanuzi bw’Abadayimoni ngo nuko bwahanuwe na benyu  bakoresha imyuka yabasekuruza babadayimoni.

Ubabwire uti,muzahora mwiruka impande (4) z’isi yose,ntaho muzashinga ibirenge kuko mwanze kumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi ahubwo mugashimishwa no kugendera mu nzira za Balaaki mwene Bewori wanze kumvira Uwiteka agashaka kuvuma ubwoko bw’Uwiteka ubwo bwari mu gihugu cyo mu butayu.

None namwe mwabaye nkawe,ndetse mugendera muri izo nzira,niyompamvu Uwiteka abashyizeho umuvumo wo kwangwa namahanga aho muzajya hose kugirango muzamenye yuko Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi.Dore baso bagendeye mu nzira zo gukiranuka,ariko mwe mwarinangiye imitima ahubwo ijambo ry’Uwiteka mwarigize igicuruzwa cyunguka.

Dore abahanuzi banyu bahanuye yuko ngo “Kagame azavaho 2011,ariko ntiyavuyeho,barongera barababneshya ngo azavaho 2014 nabwo ntiyavaho,ese ubwo ntimurabona yuko abo bantu nta mwuka w’Uwiteka bafite?Uko niko Uwiteka ababaza.Nzabarwanya kugeza igihe muzahindukirira nimumara kubona mushobewe nibwo muzahindukira ataruko mukunze Uwiteka,ahubwo aruko mubuze aho mwerekera!

Icyo gihe muzihana kandi muzicuza maze Uwiteka nawe azumva kwihana kwanyu ari mu ijuru maze abagirire ibambe nyuma yuko umujinya we waka mu kanwa ndetse umwotsi ugacumbuka mu mazuru uzaba ucururutse maze nawe azabagirira ibambe uko niko Uwiteka avuze.Abahanuzi banyu bibinyoma bo Uwiteka aranavumye Burundi ndetse sukubavuma gusa,ahubwo bazanarimbuka kuko batanditse mugitabo cy’ubugingo uko niko Uwiteka ategetse.

Nongera kujyanwa mu gihugu cyo mu butayu bugufiya,haruguru yubwo butayu har’inyanja(Isi) maze mbona ya Nyanja yuzuye amazi(Ibibazo)iyo Nyanja irabyimba imena amazi,amazi yuzura muri bwa butayu,ya mafi yose yari mu nyanja yahise nayo azana na wamwuzure.Nuko nerekwa umuhanuzi mukuru  yinjira muri wa mwuzure afite incundura agiye gutega amafi(umurimo w’Imana wumugisha)Nuko akimara kugeramo nerekwa abandi bantu baturutse inyuma mubutayu binjira muri ya Nyanja bagiye gutega amafi ahagana mu majyaruguru y’Ikasikazi y’uburengera zuba.

Nuko mbona umuhanuzi mukuru nawe manutse ikasikazi y’uburasira zuba,mu gihe ageze aho yagombaga gutega amafi menshi aho akunze guteranira,ako kanya haze umwuka w’Inzika y’Inzigo,ubwo ahita ava muri ya mazi yerekeza mu butayu bugufiya ikusi y’uburasira zuba mbona arahunze.Ageze mu muhanda nyabagendwa,nerekwa ko,inkozi zibibi zimwitambitse imbere maze nawe arakikira anyura kumuhanda wo hepfo umeze nka rgori arabacika.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wagizengo umugisha w’isi wawushobora?Ntabwo bishoboka ko uhabwa umugisha nabadayimoni kuko umugisha ar’impano y’Uwiteka Imana wenyine.Biragoye cyane kugirango Abafarisayo baguheshe umugisha kuko nicyo cyintu bahuga amanywa nijoro ntabwo rero bajya bishimira umuntu wese w’Imana ufite impano z’Imana kuko arabanyeshyari kandi bahita bifuza kubambura ubugingo uko niko Uwiteka avuga.

Nkurwa aho muri ubwo butayu nsubizwa kuri wa musozi wo kwigishirizaho abatusi ikinyabupfura,kubaha Uwiteka Imana no kubamenyesha yuko ari we rurema kandi ko ashobora byose.Ngezeyo nsanga murenguzi yaciye ibintu abana bato,abagore abana,bose babuze amaunguro badafite naho bakura icyabaramira nibura umunsi umwe.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dorre muri gakondo yabakiranutsi inzara irabicikiriza bigacika kuko ibyahanuwe nabahanuzi byose birasohoye kugirango bimenyekane yuko umwuka umwuka w’Uwiteka yarabarimo.

Dore nta kabuza abatazahunga bazakorwa nisoni kuko bananiwe kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana kandi leta y’umwakagara ikaba ishonje cyane kurusha abaturage kuko ubutunzi bwise yabwibitseho bwose ateganya yuko umunsi yavuye kubutegetsi abazamusimbura batazagira icyo basanga mu isanduka ya leta.Ariko rero araruhira ubusa kuko byose ibyo yaruhiye bizaribwa nabatarabiruhiye uko niko Uwiteka avuga.

Ndetse dore ni nyamaswa zakuyemo akazo karenge kubera nta cyo zirya muri kiriya gihugu.Cyakora ubwo umwakagara azakurwa ku ngoma,zizabimenya kuko nazo burya usibye kuvuga,kumva zirumva,umunsi zumvise ko umwakagara yakuwe ku ngoma,zizahita zigaruka muri gakondo yabakiranutsi.Naho ubungubu dore zihunguye muri DR Congo aho zigiye kuba zitegereje ibyahanuwe yuko bisohora zarangiza zikazagaruka uko niko Uwiteka avuze.

Nongera kubona ndimo kwegeranya umugisha wanjye,maze umwuka w’Inzika y’Inzigo,nawo uraza kugirango umfashe kwegeranya umugisha,ndawirukana ndwana nawo kugeza uneshejwe,maze nikomereza imirimo yanjye.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zihuye nikibazo gikomeye cyane kandi zihuye nakaga gakomeye cyane kuko Uwiteka abamanuyeho ibyago akaga na makuba kuko batoteje umwana w’umuntu utariho urubanza uko niko Uwiteka ategetse!

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar