Feb 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwe mu badamu batuye mu gihugu cya Canada,nahaye ubutumwa Uwiteka Imana yanjye Nyiringabo yampaye,mbona babagisha inka bafata inyama (amagambo) bazishyira muri frigo mbona yuko izo nyama zimaze igihe kinini muri frigo nibwira yuko zaba zarangiritse,njya kureba nsanga zikiri nzima nk’uko bazishyizemo.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mwene so muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,yarababaye cyane ngo wamuhaye ubuhanuzi butamushimishije none dore byamuteye amagambo muri we,kandi na nubu yamuheze mu mutima we,aho gushakisha uko yabohoka ngo akorere Uwiteka abohotse,ahubwo byamubereye inzitizi zikomeye cyane zizatuma adashobora gukorera Uwiteka umulimo yibwira yuko yahamagariwe gukora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntukajye impaka n’umuntu uwari we wese,kubyo uzajya uhishukirwa,ahubwo ujye ubandika ubishyire kuri gakondo yawe INYANGENEWSS.COM,maze uzajya ashaka gusoma azajya abisangaho,kuko utahamagariwe impaka za bana b’abantu,ahubwo wahamagariwe gukora umulimo wa data Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Mbona Umwakagara agenza biguruntege gutanga ibisobanuro bigera naho basuzugura gutanga ibisobanuro kuko bari bazi neza yuko bazatsindwa nurubanza rw’ibirego by’ibyo bakoze!!!Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara arakomerewe cyane kuruta uko byatekerezwa mu mitima ya bana b’abantu.
None yigeretseho urutsyo rushyushye kuko asuzuguye abakomeye kandi akaba aribo Uwiteka ajya akoresha kumubera amaboko yo guhana inyangaguhanwa nabatumvira abo bose ajya abigishiriza kumenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwakagara kwanga gutanga ibisobanuro yasabwe,bigaragaza yuko ibyo ashinjwa kandi aregwa,yabigizemo uruhare,icyo kikaba ari cyo kimenyetso simusiga gikomeye adashobora guhakana hejuru yibyo,akagerakaho agasuzuguru kuzuyemo ubuswa nubugome no kwiyemera bishingiye kubujiji bukomeye cyane n’umujinya wikiraha mabyi!Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Save
Save