Home News Amagambo aheze mu mutima mu gihugu cya Canada!

Amagambo aheze mu mutima mu gihugu cya Canada!

0

Feb 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwe mu badamu batuye mu gihugu cya Canada,nahaye ubutumwa Uwiteka Imana yanjye Nyiringabo yampaye,mbona babagisha inka bafata inyama (amagambo) bazishyira muri frigo mbona yuko izo nyama zimaze igihe kinini muri frigo nibwira yuko zaba zarangiritse,njya kureba nsanga zikiri nzima nk’uko bazishyizemo.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mwene so muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi,yarababaye cyane ngo wamuhaye ubuhanuzi butamushimishije none dore byamuteye amagambo muri we,kandi na nubu yamuheze mu mutima we,aho gushakisha uko yabohoka ngo akorere Uwiteka abohotse,ahubwo byamubereye inzitizi zikomeye cyane   zizatuma adashobora gukorera Uwiteka umulimo yibwira yuko yahamagariwe gukora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntukajye impaka n’umuntu uwari we wese,kubyo uzajya uhishukirwa,ahubwo ujye ubandika ubishyire kuri gakondo yawe INYANGENEWSS.COM,maze uzajya ashaka gusoma azajya abisangaho,kuko utahamagariwe impaka za bana b’abantu,ahubwo wahamagariwe gukora umulimo wa data Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona leta y’Umwakagara ihamagazwa dossier hamwe na dossier y’ubwami bw’uRwanda basabwa gutanga ibisobanuro bihagije bituma habaho gukururana kugeza nubwo havamo imfu,mbona ubwami butunganije dossier yabwo neza bayitanga mu butabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana(mu bakomeye) bo mu isi ya bazima.

Mbona Umwakagara agenza biguruntege gutanga ibisobanuro bigera naho basuzugura gutanga ibisobanuro kuko bari bazi neza yuko bazatsindwa nurubanza rw’ibirego by’ibyo bakoze!!!Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara arakomerewe cyane kuruta uko byatekerezwa mu mitima ya bana b’abantu.

None yigeretseho urutsyo rushyushye kuko asuzuguye abakomeye kandi akaba aribo Uwiteka ajya akoresha kumubera amaboko yo guhana inyangaguhanwa nabatumvira abo bose ajya abigishiriza kumenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umwakagara kwanga gutanga ibisobanuro yasabwe,bigaragaza yuko ibyo ashinjwa kandi aregwa,yabigizemo uruhare,icyo kikaba ari cyo kimenyetso simusiga gikomeye adashobora guhakana hejuru yibyo,akagerakaho agasuzuguru kuzuyemo ubuswa nubugome no kwiyemera bishingiye kubujiji bukomeye cyane n’umujinya wikiraha mabyi!Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi uburyo arekereje kureba icyerekezo cy’Umuhanuzi aho cyerekeye,kugirango asohoze imigambi ye mibisha.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi ategerereje ku itumanaho ryawe ngendanwa(mobile) none umenye uko ugenza kuko bimeze nabi cyane Umwakagara yarakaniye cyane ngo azashirwa ari uko aguciye igihanga nk’uko yabigize kuri Ndahindurwa na Karegaye none ukore kwa kundi ujya ukora kugirango ubashe gusingira ibikwiriye gusingirwa kugirango umenye gukora ibikwiriye mu gihe gikwiriye niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa umwuka witwa Rupfu!Mbona yasamye cyane ashaka guconcomera Umuhanuzi,ariko yarafite INKOTA mu ntoki,mbona ayinyujije mukanwa ka Rupfu!Maze arayimanura ayigeza hasi munda nyina wa rupfu,mbona ako kanya rupfu,aciriweho iteka ibye birangiriraho.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ntutinye kandi ntubahagarikire umutima kuko ijambo ry’Uwiteka(ubuhanuzi) wahaweho umurage rishobora ku kurinda imbaraga z’umwanzi kuzageza igihe gikwiriye cyavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Nuko rero haguruka ujye gutunganya ibidatunganije kugirango ucungure uburyo umwete igihe kitaragenda ngo inzira zikubyarire amahali uko niko Uwiteka aburiye.

 

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar