21 feb, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona amadini [2] agiye kurimbukana na bashumba babo(pastors); idini rya Evangelical Restoration Church ERC,n’abashumba b’idini rya ADEPR;bose bakaba bakorera muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona hagati ya ERC na ADEPR,mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi (Yerusalem),harimo umworera muremure cyane ugana ikuzimu.
Restoration Church baturukaga haruguru mu murwa rwagati,bagana ku kimihurura,naho ADEPR,nabo baturukaga ku kimihurura bagana mu murwa ragati,bose bageze ahitwaga kiyovu cya abakene,ubutaka burasama bubacamo hagati bananirwa gusubira iyo bavuye,kandi bananirwa gukomeza aho berekezaga!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,bariya bantu ubonye barikumwe n’abashumba babo,n’idini rya Restoration Church,hamwe na ADEPR,barikumwe na bashumba babo bose bakaba bagiye kurimbukana na bakristu babo kubera ubufatanya cyana bw’ubusambanyi bakorera murusengero uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucire imanza ayo madini uko ari [2] yuko batsinzwe nurubanza nyuma yo gukiranirwa gukomeye cyane imbere y’Uhoraho,kandi akaba ari nta byiringiro bigihari yuko bashobora kwihana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubira mu bitabo by’ubutabera bw’Uhoraho bwatangiye mu mwaka wa 2013 mutarama,nsanga ngeze kuri numero 257,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ayo madini nta muvugizi bafite imbere y’Uhoraho,kuko umwuka wera yakabaye abavugira baramwirukanye, nta bwo akibarizwa muriyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirigabo abivuga.
Nuko idini rya Restoration Church ricirwaho iteka,kandi rihabwa numero yurubanza yuko batsinzwe nurubanza Nº 0258/0002/0019 nshinjwabyaha kuko bagaragaje gukiranirwa gukabije imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo,ndetse ni mbere ya bana b’abantu uko niko Uwiteka abitegetse.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo kandi rikomeza kumbwira gukiranirwa kw’ayo amadini uko ari [2], maze ndabwirwa ngo,ayo madini uko ari [2] yivanze cyane mu butegetsei bw’Umwakagara na FPR, kandi abenshi bayivanzemo na Abatutsi bashakaga gukomera muri ubwo butegetsi, no gushaka kwihora ku abahutu ngo babereke yuko Imana yabahaye ubutegetsi.Maze ADEPR nayo ihabwa Nº0259/0002/0019 uko niko Uwiteka Imana nyiringabo abitegetse.
22 feb, 2019 nerekwa mbona haturuka umucyo mwinshi cyane, kandi utsitse cyane,ndetse uremereye umanuka mu ijuru uza usanga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha aho yibereye mu butayu (wildness&Jungles) uwo mucyo uraza uramugota cyane warumeze nk’ibicu ariko hagati muribyo, harimo urumuri rw’umuhondo mwinshi cyane w’izuba ryamanywa yihangu uko niko Uwiteka akora.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hari imbaraga nyinshi cyane zabazimu n’abadayimoni zari zoherejwe na abega ngo zikuvangire,ariko Uwiteka akugotesheje imbaraga ze zaje mu bicu hamwe n’umucyo w’izuba ryinshi cyane cyane kugirango abo bazimu na abadayimoni batabasha kukwegera niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri hamwe n’abadayimoni bakoreraga mu gihugu cy’ibabyloni bagerageza kwiyoberanya nyuma yuko hasohotse ijambo ry’ubuhanuzi rivuga ko ba magigiri bagiye gutabwa muri yombi.
Mbona batangira gukora ubucuruzi batari basanzwe bakora,bagerageza kwiyoberanya ariko biranga,baramenyekana kuko igihugu cy’ibabyloni cyari gifite amazina yabo,na mafoto yabo,batangira kubahiga no kubashakisha ngo babate muri yombi,kandi nabonaga bikorwa rwihishwa kugirango niba bishoboka babace nibihanga bitazamenyekana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko hagiye kubaho amapfa mu gihugu cy’ibabyloni,kandi ko imyaka yose bahinze ilimo ibishyimbo ko igiye kuma hirya no hino mu gihugu cy’ibabyloni kubera gukiranirwa no kudatinya Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore witwa BEA usengera muri Restoration Church ku gisenyi,nawe ko gukiranirwa kwe kwamaze kugera imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Kubera gukiranirwa kwe,agahunga akigira mu murwa mukuru kwa Mucuti we,Mugabekazi Justine, washakanye na GASTON.Aho niho iyo byakomeye BEA ajya kwihisha maze gukiranirwa kwe kwamara gucururuka akabona agasohoka agasubira mu bantu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uwo mugore umucireho iteka kuko yagaragaje kudatinya Uwiteka Nyiringabo,no kwisobanura cyane iyo hagize umubwira ngo areke gukiranirwa.Ahabwa numero yurubanza Nº0260/0002/0019 uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma wa abega ukorera muri gakondo ya bakiranutsi,wongera guhunga gakondo ya bakiranutsi usubira mu butayu bugufiya,ninyuma yuko ikinyoma abega bari bateguye cyanze gufata kuruhando mpunzamahanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Pastor “NKUNDABANTU SIMON” ukorera umurimo w’Imana mu gihugu cy’ibabyloni,hariho umugore w’umupfakazi abereye umugabo wabo,uwo mugore mbona afite ishyari ryinshi cyane,afata amagyi y’inkoko hamwe ha soda cyangwa Fanta abijyana mu Nyanja hagati,harimo akarwa gatoya maze ajya kumuzingazinga kugirango umugisha yabonaga uturuka mu mahanga umufasha gukora umurimo w’Imana uhagarare uko niko Uwiteka amuburiye.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu uburire uwo mushumba umubwire uti,kora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Uwiteka Imana Nyiringabo iminsi [3] ingana na masaha [72] kugirango urandure kandi usenye izo mbaraga z’umwijima zikuzengurutse uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
23 feb, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umugore witwa Umutesi Ameido Rusine,ajyanwa mu butayu bugufiya kandi bukomeye cyane,kandi azajyanana n’ingoma y’abega ubwo izaba ikuwe ku ngoma,ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,uwo mugore aciriweho iteka kubera ubusambanyi bwe,yakoranye na abega,aho yagendaga atanga igitsina agahabwa akazi keza yarangiza akabeshya ngo yatsinze ikizamini uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore azajyanwa mu butayu bugufiya cyane hafi na ya Nyanja iri haruguru yubutayu,kandi azajya asangira amazi ku iriba na abadayimoni kandi igitsina cyane azajya agitwara mu ntoki aho agiye kuzajya asambana neza uko abishaka kandi buri wese uzamwifuza azaajya amubona kuko ubutayu ajyanywemo butazamworohera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ahabwa numero yubutabera yo gucirwaho iteka imujyana mu butayu kugirango azakomeze gukiranirwa nk’uko abyifuza. Nº0261/0002/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mfungiye mu nzu ifite ibyumba [3], ariko [2] byarimo abandi bafungwa kandi bari bafungiye mu mabyi,haza abagabo [2] bafungura iyo nzu yarifite imiryango [2],uwimbere niwinyuma,maze bakingurira b’abafungwa bandi ngo basohokana amabyi bajye kuyajugunya hanze,maze jyewe bahita barandekura kuko icyumba narimfungiyemo nta mwanda warurimo.
Nsohokana inkweto nshya (ubutumwa) hamwe na telephone nshyanshya (itumanaho rigezweho) umwe bari bashinzwe kundinda arambwira ati,databuja rwose ndakwinginze dore nta bwo twagufunze nabi,kandi nta nabi twigeze tukugirira,none reka nguhe numero yanjye kugirango ubwo uzagera aho ugiye utazanyibagirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze kurangiza amasengesho y’iminsi [3] angana na masaha [72] ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu, dore ibizamini [2] urabirangije kandi urabitsinze neza cyane nta bwo uzongera kubikora ukundi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,nubwo warangije amasengesho,ukwiye gukora ayandi angana na 24/2 =12×2 =24 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
24 feb, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona INYENYERI [2] zimanuka mu ijuru zinsanga mu butayu,ndazakira ariko INYENYERI [1] nshaka kuyishyira ku inyangeNews iranga ariko iyindi iremera.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,uko niko bigiye kugenda, ijwi ry’Urangurura mu butayu,ntibigutangaze kandi ntubabare niba iyo INYENYERI yanze uyihorere nayo izaguma aho ku isi nta bwo izongera gusubira hejuru ku ijuru aho yaturutse kuko atari wowe yasuzuguye ahubwo yasuzuguye uwayiremye akayishyira mukirere ngo imurikire abatuye isi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umugani w’Uwiteka Imana Nyiringabo:
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol baha contract umugabo w’umwubatsi,iyo contract yariyo kubaka inzu,maze wa mugabo azamura inzu,kandi ayubaka neza,nkuko bikwiriye,ayirangije atangira gusiga irangi imbere mu nzu.
Amaze gusiga amarangi,ajya kuzana umucanga wo gukoresha inyiuma y’inzu,amaze kuhagera imvura nayo yarikubye cyane yenda kugwa,asanga umukobwa wa Rwigara witwa Anne Uwamahoro Rwigara yahageze,asanga contract ye,yayihagaritse ahubwo yahaye undi muntu contract uza kurangiza iyo nzu kandi atarayitangiye maze wa mugabo bamwishyura imirimo yararangije baramuszerera.
Abantu baraho barababara cyane ukuntu uwo mugabo yitanze cyane mukubaka iyo nzu (isezerano) none inzu ikaba irangiye bakamusezerera atarangije ngo bamwishyure igiciro bari bumvikanye.
Ubwo uwo mugabo aza kureba Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo amubwire ikibazo yahuye nacyo ngo niba bishoboka ajye kumufasha ngo bamusubize contract ye.
Uwo mugabo amanukana n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,basanga Anne Rwigara kuri site aho iyo nzu yubakagwa, Umuhanuzi amuhereza ukuboko ngo amusuhuze, maze babone uko bavugana,Anne Uwamahoro Rwigara ahereza urutoki rumwe Umuhanuzi aho kumuha ikiganza!
Ubwo Umuhanuzi abonye bamuhereje urwo rutoki rumwe,abibonamo agasuzuguro,abawira wa mugabo basubira inyuma barigendera.Bageze imbere ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera kunzaho rirambwira riti,nimwongere musubireyo muvugane nawe,dusubirayo,tumugezeho ntangiye kuvugana nawe kuko twari twazamutse ahazamuka umubiri wabiraga ibyuya byinshi.
Nuko nsaba uwo mwali kumpa tissue yo kwihanaguza cyangwa agatambaro,ahita afata inkuyo y’inka yari aho hafi,aba ariyo ampereza ngo nyihanaguze.Ako kanya njyanwa mu iyerekwa mbona umwali Anne Uwamahoro Rwigara agenda mu muhanda yambaye ubusa nta kariso yambaye,kandi umusatsi we wari mwinshi cyane (ubwenge bwinshi).
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burira Umwali Uwamahoro Anne Rwigara uti, hamwe n’ubwenge bwawe, dore ugiye gukorwa nisoni imbere ya mahanga kuko wasuzuguye imirimo yose Uwiteka yakoze,wibwira yuko yakozwe nibihugu byamahanga kandi nyamara ibyo bihugu ari Uwiteka wabikoresheje kuko byarashobokaga cyane yuko yari kubanangira imitima ntibagire icyo bakora.
None kubera agasuzuguro kawe, dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ahagaritse imitima yabari kugufasha muri urwo rubanza rwawe kuko wagaragaje ubwibone ntiwicisha bugufiya ngo uhe Uwiteka icyubahiro kuko ariwe wakoze ibikomeye.
Reka rero ibikomeye bikugereho, no gukorwa nisoni ku kugereho maze tuzarebe ubwibone bwawe icyo buzakumarira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Dore umubyeyi wawe hamwe na mukuru wawe bacishijwe bugufiya kandi Uwiteka bamuhesheje icyubahiro,maze nawe abahesha icyubahiro.
Ariko weho kuko utajyanywe mu butayu bugufiya,ntabwo wigeze umenya imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Kandi nta kindi uzize kitari inama mwakoze murugo ukarwanya igitekerezo cyiza bakugejejeho ukanga kwemera ibyo abandi bari bashyigikiye.
Ubu rero nta bwo ugiye guhangana na abega,ahubwo ugiye guhangana n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kandi azaguteza abega abanangire umutima kuzageza igihe ubwibone bwawe buzacishawa bugufiya ukamenya yuko Uwiteka Imana Nyiringabo ariwe ukora atari abanyaMerica uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore INYENYERI zabamurikiraga zari ebyiri [2]; none iyarishinzwe ku kumurikira izimijwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha wahawe guca imanza zitabera mu isi yabazima.
Naho INYENYERI ya mukuru wawe Umwali SHIMA DIANE RWIGARA niyo yonyine izasigara imurikira umuryango wawe kugirango batazaheranwa n’umwijima kandi Uwiteka afite icyo yabavauzeho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ugiye kwinjira mu mwijima kandi ugiye gukorwa nisoni kuko Uwiteka yanga urunuka umuntu wishyira hejuru,kandi wibuke ko na Satani yamanuwe mu ijuru akajugunywa ku isi kubera kwishyira hejuru maze ajugunywa ikuzimu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ariko niwicisha bugufiya ugashaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,abo abega ubona uyumunsi ntuzongera kubabona ukundi aho niho uzamenya yuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo witwa rufpu muremure cyane amanukira gakondo ya bakiranutsi,mbona arimo gusuhuza abantu batuye mu murwa mukuru w’Iyerusalem (Kigali) maze akajya abaha ukuboko.
Abantu ntabwo bigeze bamenya ko ariwe rupfu,maze numva bavuga ngo,aho bigeze,uwazana urupfu rukaza kutwitwarira kuko nta kindi gisigaye atari ugupfa kuko abega bamaze kutugera habi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,baburire ntibirirwe bifuza urupfu kuko rwamaze kubamanukira kandi rwatangiye kugenda ruramutsa bamwe na bamwe rubabaza amazina yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa njya kubwiriza umuryango w’abasinga aho abantu bari bateraniye biteguye kwakira ubutumwa Uwiteka Imana Nyiringabo yarabantumyeho,ariko abasinga barahaguruka bambuza kubwiriza ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,uburire abasinga uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo abivuga,kuko mwarwwanije ijambo rye,niyompamvu kumunsi wa kaga na makuba ubwo muzaba mubyiganira mu mwinjiro Uwiteka atazigera yumva gusenga kwanyu kuko mwamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bongera guteza umwuka w’ubukene k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ubwire abega uti,murimo murashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi ingabo ziturutse mu gihugu cy’UBUPERESI ziteye umwakagara vuba vuba kandi zisanga igihugu cyose cyarahindutse umusaka ku buryo ari cyintu basanzemo kuko Umwakagara yari yarasahuye igihugu cyose maze ibyo yasahuye abijyana kubisha mu mahanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igitangaje nta nubwo ingabo z’abega zigeze zihagararaho ngo nibura zirwane,ahubwo zakijijwe na maguru zirayambukira ziragenda igihugu zigisiga macuri uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abahutu nta bwo bashaka gutabarira gakondo ya bakiranutsi.
Haba kwifatanya na Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,cyangwa kwifatanya n’ubwami bw’uRwanda ntabwo bashaka nagatoya gutabarira gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ahubwo mbabona birirwa mu mirwa w’ibihugu batuyemo, ari kazi bagira,ahubwo birirwa bishakishiriza abagore basambana nabo batagira akazi no kwinywera amayago binezeza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com