Home News Amabandi aragwira!Ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda(ubuhanuzi)

Amabandi aragwira!Ngo ntashoboye kwishyurira abana be amashuri mu Rwanda(ubuhanuzi)

0

GITWAZA NTASHOBOYE KWISHYURIRA ABANA BE AMASHURI MU RWANDA

Apotre Gitwaza Paul, uyobora itorero Zion Temple ku isi, yavuze ko byoroshye ko abana be biga muri Amerika kuruta uko bakwiga mu Rwanda, kuko nta bushobozi afite bwo kubarihira amashuri mu Rwanda .

Yabitangarije ku cyicaro cya Zion Temple giherereye mu Gatenga, ubwo yasobanuraga ibibazo by’amakimbirane hagati ye na bamwe mu ba pasiteri ndetse n’aba bishop bo mu itorero abereye umuyobozi, bimaze iminsi bihavugwa.

Yagize ati “Mbibutse ko abana banjye, ntabwo bariha minerval kuko ari Abanyamerika. Mu buryo binyorohera njyewe ko biga muri Amerika kuruta hano. Hano ntafaranga mfite za Minerval, ariko hariya bigira Ubuntu kuko ni Abanyamerika.”

Akimara kuvuga ibi, bamwe bibajije niba koko Umuntu w’Intumwa y’Imana, ukuriye amatorero ya Zion Temple akorera hirya no hino ku isi, yabura koko ubushobozi bwo kurihira abana be batatu amashuri mu Rwanda, akabona ububabeshaho muri Amerika na Nyina ubabyara.

Apotre Gitwaza yagiranye ibibazo n’abo bari bafatanije kuyobora itorero rya Zion Temple mu Burayi no mu Rwanda, aho bamwe bari baranahinduye izina ry’Itorero abereye umuyobozi bagamije ku muhigika ku buyobozi bwaryo.

Aba bayobozi barimo aba Bishop ndetse n’Aba pasiteri, Apotre Gitwaza yafashe umwanzuro wo kubirukana mu itorero burundu, ndetse anemerera abakirisitu bifuza kubagana kugenda nta kibazo, bagakomezanya na bo gukora umurimo w’Imana.

Ni byiza ko Intumwa y’Imana yavugishije ukuri ntiyirarire, naho kuba biga hariya, niwo murage yabonye yaha abana be kwiga mu mashuri meza azagira icyo abamarira, ikindi yabahitiyemo icyiza kiruta ibindi. Siwe wanze kubana n’umuryango we ngo abe wenyine, ahubwo nuko yasanze amikoro ye atamwemerera kubishyurira nkuko yabyivugiye. Imana imukomeze kuko yahisemo gusiga byose kugirango atugezeho kumenya Imana by’ukuri, akemera kubaho wenyine, umwanya we akawuduha mu kudutegurira natwe ahazaza heza, aribwo butunzi butagira akagero bwo kumenya Imana. Apotre Imana ikomeze iguhe umugisha kandi ikwagure.

Jeanne Kayisire yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Harya abanyamerika ntabwo bishyura amashuri muri US? Harya bagerayo n’amaguru? Harya ko ubuzima bwa US buhenze, babaho gute? Harya kuvukira muri US, ni uko naho ababyeyi bayarira ubuntu? … Atubwiye ko ari uburenganzira bwe kandi abifitiye ubushobozi twabishima, ariko ibi byo…

Jo-H yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Wowe wiyise ndumiwe warumiwe koko ntiwabeshye. urahangara ugatuka umuntu utakumva cg ngo agusubize? ko umwise umujura hari icyawe yatwaye? Mujye mugerageza kwihesha agaciro.Umva mbabwire uyu GITWAZA ndamuzi simuvugira iliko ninyangamugayo kandi afite IMANA jyewe mba muli ADEPER aliko GITWAZA niwihagaralire urebe uburyo UWITEKA akurwanilira wakoranye nabajura bashakaga kugutwara itorero batazi nuko ryashinzwe abo bazi IMBARAGASA zo muli kave uko uzi UWITEKA yagize umwami washuli arwalira HEZEKIYA nawe niko agiye kukurwanilira ba VUNINGOMA na gatsiko kabo IMANA igiye kubakibita ikiboko ntaburyo wakigomwa ngo ujye uha ababishopu 1.000.000frs wowe ngo ufate 400.000 frs ali wowe representa ngo IMANA IBYIHORERE.

K.S yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ubundi bariya ba bishop nibaze Kigali noneho ikibazo kijye mu mategeko baze ibimenyetso bifatika urebe ko ubuyobozi bwacu butabirangiza neza. Kuko babeshyera gitwaza niyo mpamvu bahindira iyo….

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Umubyeyi wese afite droit zo guhitiramo umwana we iyo akiri muto system agomba kwigamo nikigo agomba kwigamo. Nibisanzwe cyane. Ahubwo ba pastors basahuye umztungo wa zion ni ba kurikiranwe babibazwe. Kabisa

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Ikindi hari ingeso mbi ya ba Pasteurs benshi bakunda gusahura imitungo yitorero umuyobozi wabo yagira ngo arabaza bagahinda bamuhirika.

3KS yanditse ku itariki ya: 23-05-2017  →  Musubize

Uyu apotre arashekeje! kwiga muri ecoles publiques muri America nta kigenda. niho haba abana bigana imbunda, basuzugura abarimu. n’ubundi naho ushaka uburezi busobanutse ajya muri ecoles privees

nayaya yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Narumiwe. Yishingiye Business, impumyi ziramukurikira. Yiyita Apôtre, abantu barabyemera. None asigaye yumva yavuga ibyo yiboneye, ngo turabyemera. Reka nagende

J.B. yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

mureke mbabwire nd’uwo muri ADEPR ariko rwose Leta yacu nikangukir’aba bagabo bayobor’amatorero kuko bigiz’ibikomerezwa bihambaye,nawe ntunyumvira?ngo abana be n’abanya merika!!we se aracyakor’iki mu RDA?gusahura tuuuuu

baba yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Erega bigera aho bikagaragara!!
Ndabona Imana ishaka ko Byose bijya ahabona!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

Muri America Siwe Abarihira Biga Kumfashanyo Zabavyiyemeje Kubigisha.

Save

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar