Home News Akarere kibiyaga bigari,mu mazi abira!

Akarere kibiyaga bigari,mu mazi abira!

0

09th Aug, 2015 nerekwa umurimo wa data wakozwe nabera uhereye ku wa 06-08, 2015 ko umurimo wamasengesho wakozwe neza,maze nerekwa ko,abakiranutsi bagiye gusararu umusaruro ufatika kubera kumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’BABULONI hagiye gucyuzwa ubukwe vuba bishoboka.Nuko ndabaza nti,mbese ubwo bukwe buzatahwa n’abantu bose,aransubiza ati,oya!Ahubwo harabagiye kubutaha bacye batari benshi kuko ubwo bukwe n’ubw’abatumirwa bacye cyane bakora umurimo wa politike uko niko Uwiteka avuga.

10th Aug,2015 Nerekwa umuntu arikumwe n’umulinzi w’ibyasezeranijwe,arimo kumwigisha gushushanya,nuko ndahaguruka njya kureba ibyo yarimo kumwigisha.Nsanga arimo kumwigisha gushushanya igiti kire kire.Mbona umulinzi mukuru ashushanyije icyo giti,arangije amubwira gushushanya munsi yamashami ugutwi k’umuntu.

Ibyo nabyo arabikora,amaze gushushanya ugutwi akoresheje computer, k’umuntu,ahita afata ingoma y’ugutwi umuntu akoresha kumva ,amaze arayifata arayitobora afungaho ingufuri “Padlock”arangije yandikaho munsi y’uko gutwi kungufuri ngo WAKAMBA akoresheje ururimi rw’igiswahili.Hejuru yicyo giti kumashami yandikaho ngo “The Great Lakes Region fall down”nuko ibyo birangiye njya kuri gakondo yabairanutsi.

Mpasanga har’umwuka w’inzika yak era,ndetse mpabona undi umwuka w’Inzika y’Inzigo yavuba,mbona inzu yabanyagakondorero bayikuyeho imiryango,ndetse nigikoni abanyagakondorero bateguriragamo amafunguro,nayo bayikubise hasi bamaze kuyisenya.

Nuko umulinzi w’ibyasezeranijwe twarikumwe arambwira ati,twisubirire inyuma tujye gushaka aho ducumbika.Dusubira inyuma turigendera.Ako kanya ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara araguhigira hasi no hejuru kutakubura,none menya ubwenge umenye uko ugenza uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa intasi z’uRwanda zoherejwa gushaka umuhanuzi Majeshi Leon,izo ntasi zari zarigishijwe kurwana zikoresheje KARATE,ziraza zigera aho ntuye maze zinanirwa kumenya inzu ntuyemo.

Ndasohoka njya hanze mbona izo nyangabirama zirimo ziyerera zishaka umuhanuzi Maajeshi Leon,ubwo nanjye narindimo kugendagenda mbona ntizimbona ndihutu ndagenda kugirango zitandabukwa nzitanga kugera aho naringiye.

Aho mpamvuye mbona izo nyanga birama,ziraje bari (2) bamfatiro imbunda yo mu bwoko bwamasotera,mbona ako kanya Uwiteka arantabaye zihita zirukanka,nshima Uwiteka Imana ukijije ubugingo bwanjye.

Aho ndahava,mbona zirankurikiranye,ziraje zijya kuntangira mukandi gahanda cyangwa akayira,nzihisha mukizu cyari hafi ahangaho,ziranshaka zirambura.Nerekwa iyindi ntasi y’umwakagara ikora ibishoboka byose nerekwa yageze ku nzu aho nari ntuye,iranshakisha nanjye nayibonaga nibereye mu nzu yo hejuru ako kanya mpita ndayihisha maze ikomeza gushakashaka irambura,ni uko Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,dore umwanzi w’ibyiza by’umusaraba akomeje ku kugenza,kandi madam wawe Murekatete ayoboye ibitero birimo kuguhiga ngo bamaze kumenya yuko ugiye kurira indege nyamara Uwiteka yavuze yuko uzabanyura imbere yabo mu maso yabo bakureba kuko Uwiteka atajya akora rwihishwa uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ikinyamakuru kimwe gikorera kurubuga rwa Internet cyanditswe ngo : Intumwa ya Satani Paul Gitwaza yapfuye,maze numva abandi bavuga ngo,umunyamakuru wabyanditswe yishakiraga ko abantu basura urubuga rwe kubwinshi ariko ntiyapfuye.Igihe ngiye kuva muri iryo yerekwa,mbona umugore wundi ambwira ngo nimbafasha mbandikire itangazo ruvuga ko,bapfushije umuntu.

Ni uko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mugore ubonye n’idini ryagusabaga kubafasha ukabandikira itangazo ry’uko babuze umuvandimwe wabo uko niko Uwiteka avuga

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar