Home Great Lakes Akarere kibiyaga bigari,bahahambye umusazi!?

Akarere kibiyaga bigari,bahahambye umusazi!?

0

Amakuru dukesha bbc gahuza miryango itangaza makuru ry’Abongereza,aravuga yuko,umukuru w’igihugu cy’UBURUNDI PETER NKURUNZIZA,ngo ashaka kongera  guhindura itegekonshinga kugirango bavanemo ibica bibuza abakuru bayobora icyo gihugu kutarenza mandate [2]; nk’uko biteganywa nitegekonshinga.

Nkurunziza arashaka kuziyamamaza naramuka arangije iyi mandate yiyongeje akoresheje ingufu yitwaje ko,bwa mbere yagiye kubutegetsi adatowe na baturage.Ngo akaba yaratowe nabashingamateka.

Ikigaragara ni uko,urupfu rwe rwaba rwegereje,burya imbwa yiganye inka kunnya murugo, irabizira.Bishobora kutazamuhira kuko nubwo amahanga yabaye nk’aho arangaye kubera amatora yo mu BURAYI n’America,ubanza bishobora kutazamugwa neza cyane ko,adashobora guhindura imikorere y’iki gihe,ngo ayihuze niyakera.Kandi nayo barimunzira yo kuyihindura kuko imikorere ya Uganda na Cameroon ntabwo ihuye nimikorere ya demoakarasi.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2016/12/Peter.mp3?_=1

Ibyo mu gihe birimo kuba,mukarere kibiyaga bigari,aho Uburundi bubalizwa bukaba buturanye n’igihugu cya republika iharanira intwaro ya Congo,abatavuga rumwe na leta ya Congo,bari mu nama hamwe na leta,batangaje ko,inama barimo ariyo yanyuma ishobora kubaka cyangwa gusenya igihugu cya Congo.

Kabila igihe cye cyo gutegeka cyararangiye mu Ijoro ryo ku wa mbere taliki ya 19 ukuboza 2016,akaba ashaka ko,ngo bamuha kuyobora undi mwaka kuzagera muri 2018,ariko abatavuga rumwe na we bakaba baramubereye ibamba.Mu minsi yashize yari yabemereye ko uzaba ministiri w’intebe,azaturuka mu ishyaka rya TCHISEKEDI,ariko baza kutumvikana uburyo bwo kuzahererekanya ubutegetsi igihe Kabila bari bumvikanye yuko agiye kuyobora umwaka wa 2017 gusa akava kubutegetsi.

Kugeza aya magingo,ntibiramenyekana,ibyo bumvikanyeho,cyane yuko twandika iyi nkuru,inama yari itararangira,ikinyamakuru inyangeNews kivugana n’umwe mu banyapolitike uri mu murwa mukuru wa KINSHASA Pastor JEAN CLAUDE,yabwiye ikinyamakuru inyangeNews yuko nta mwanzuro wari wagerwaho,ariko ko ngo iyo nama ishobora kuba ariyo ibaye inyuma kugirango bagere kumwumvikano.

abanyeCongo benshi bategereje yuko perezida watsinze amatora muli Amrica,Donald Trump,yarahira maze akabakiza umunyegitugu Joseph Kabila umaze imyaka [13] kubutegetsi none akaba yaranze kubuvaho yitwaje gukoresha igisirikare kandi nyamara igisirikare ar’ikigihugu aho kuba icy’umuntu ku giti cye.Ngicyo ikibazo umugabane w’Africa ufite kuzageza Umwami Yesu agarutse.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar