HomeNewsAkaboko gafashe ubutegetsi,karekura ari uko bagaciye!

Akaboko gafashe ubutegetsi,karekura ari uko bagaciye!

Nubwo ubutegetsi buryoha,haraho bigera ugasabwa kurekura reba nkba basaza babanyagitugu babaye ku butegetsi imyaka irenga (30) ariko nubu bakaba bacyifuza kuba batarekura ubutegetsi kubera ko republika zabo zitubahiriza amahame ya demokarasi ahubwo ugasanga ar’ubwami muri republika bavugako bakuyeho nyamara ntaho bwagiye ahubwo hahindutse imirishyo yonyine ariko ingoma ni yayindi.

Ibi rero umwakagara ngo ni byo nawe yigana ngarashaka gusazira kubutegetsi kuzageza ubwo azajya agendesha akabando ubutegetsi we!!Ariko habamo iki?Byanze bikunze urasaza ubutegetsi ukbaukurwaho ni minsi ibyo waruhiye byose bikaribwa nabatarabiruhiye imitungo yose wirundanirijeho bikarangira yinjiye mu mifuka yabatarayiruhiye

Ikigaragara ni uko byose ari ubusa! “Vanity” uko niko umubwiriza yavuze ngo ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga kuko ababayeho batakiriho kandi ni byo bakoze byamaze kwibagirana niba rero aruko bimeze umuntu yiruhiriza iki?Yirundanirizaho ubutunzi buzagira icyo bumumarira?

Iyo ingoma zihindutse abari bakomeye bahinduka aboroheje,reba nk’abana ba Habyiramana,abana ba MOBUTU Sseseko wa Zaire baguraga ipantaro imwe amaEuro ibihumbi 7000 mu myaka ya za 1990 none ubu ntarwara bakigira rwo kwishima.Abana ba Gaddaffi,reba Sadam Hussein uko byarangiye reba Iddy Amin nabandi benshi gutangira ubukire ni cyubahiro ugasoreza mu gisuzuguriro n’ubucyene bwinshi ugatangira gusaba uwo wimye.

Ni kuki amateka atatwigisha ngo tumenye uko twakwitwara ejo hazaza?Reba M7 agiye kurangiza nabi nyuma yo kwamamara cyane akihindura igitangaza umuntu utabasha kumara isaha imwe ari mu nama atarasinzira koko yabasha kongera kuyobora igihugu?Nibe na M7 noneho reba Mugabe ufite imyaka 92 asigaye yibagirwa nibyo yavuze koko abanyafurika ntabwo basaze umugani wa Nkurunziza wamaze kwemeza ko yasaze!

Reka muze murebe intambara y’inkundura igiye gukoreka mukarere kibiyaga bigari kubera kugundira ubutegetsi.Abantu bagiye kongera gupfa kandi nibo bazaba biyishe nibe nabarundi bakuyemo akarenge kabo.Abanyarwanda bon go bazapfira umwakagara bahambanwe nawe wagirango baravukana.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments