Home News Ahasigaye nah’intwarane,kuko intwari zitaka zinyinyiriwe!

Ahasigaye nah’intwarane,kuko intwari zitaka zinyinyiriwe!

0

28th April ,2015 ubwo narimvuye ku murwa mukuru w’IBABULONI, kumurimo w’Uwiteka, ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi zirimo ku kugenza kugirango zikugirire nabi,kuko zamaze kumenya aho uherereye none menya uko ugenza kuko amazi siyayandi uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa abadayimoni hamwe n’inkozi zikibi bateranira mu mucyamu wabakiranutsi .

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umunyapolitike ukomeye cyane wo mu gihugu cya Kenya bita Raila Odinga bariho kumugendaho kugirango bamugirire nabi none senga Uwiteka Imana ibashe kumurinda kuko uko bamugendaho ninako nawe bakugendaho uko niko Uwiteka avuga.

29th April,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu manuka ujye mubutayu maze mvugane nawe kuko ariho njya mvuganira n’abantu banjye.N’uko ndamanuka njya mubutayu ngezeyo ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore imbere yawe itegereze urebe maze umbwire icyo ubonye ndareba nditegereza mbona umwuka w’inzika ui mubutayu maze arambaza ati,witegereje kandi warebye neza?Ndasubiza nti nitegereje kandi narebye neza,ati ubonye iki?nti mbonye umwuka w’inzika mubutayu.

Aransubiza ti rero uko niko ngiye kugenza abanzi bawe bose bakugiriye nabi,kuko nirengagije inabi wagiriwe maze nawe uba imfura uraceceka utegereza igihe cy’Uwiteka ko nzagucira imanza zitabera hamwe nabanzi bawe uko niko bigiye kugendekera abakugiriye nabi ndetse nabagutekerejeho nabi kuko nd’Uwiteka Imana ireba mu mutima kandi nkitura umuntu ibihanye nibyo yakoze uko niko Uwiteka avuze.

Dore abo badayimoni bakomeje kohereza kuri wowe n’ubugingo bwawe bwose abo bazimu ngiye kubashyira mubutayu aho bazamara igihe kitari gito kugirango nabo ubwabo bamenye yuko barwanije warukwiye kutarwanywa uko niko Uwiteka avuga.

April 30th ,2015 mwana w’umuntu dore ugiye kurwna intambara ya nyuma hagati yawe n’inkozi zibibi kuburyo numara kuyitsinda bizaba birangiye iby’inkozi zikibi uko niko Uwiteka avuga,dore bagiye kwicara mu gicumbi cy’umugisha ubwo rero ukwiye kurwana intambara kugirango batagutwara umugisha wawe kuko bamaze kumenya ko urumunyamugisha uko niko Uwiteka avuga.

Ni uko nerekwa umuhanuzi mukuru aje u gikombe cy’umugisha kurwana iyo ntambara maze arampamagara kugirango mutere ingabo mubitugu ,ndagenda tuwana iyo ntambara irangira tuneshejeje inkozi zikibi nerekwa umwe mu nkozi zikibi ahunga iyo ntambara ajya gucumbika mugikombe cyo haruguru y’igikombe cyo mubutayu bw’umuvumo uko niko Uwiteka avuga maze numva ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti mwana w’umuntu dore inkozi zikibi zicirirweho iteka uko niko Uwiteka avuze.

April 30th 2015 Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riambwira riti,mwana w’umuntu dore umuhanuzi wo mu gihugu cya Kenya witwa Dr.Owol aciriweho iteka kandi agiye gukozwa isoni imbere y’Isi yose kuko azamera nk’ubambwe kumusaraba kugirango isi yose imurebe kandi imwitegereze kuko yakunze intonrano nkizo baalaki yakunze iz’Umwami witwa Balaki nawe niko agiye kugenda kuko atubashye ijambo ryanjye nanjye sinzamwubaha uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mui gakondo yabakiranutsi yitwa urwagasabo,ahitwa kuri PEAGE,nerekwa inzu nini y’igorofa ihubatse mbona ko irangioye yarifite ubusitani bwiza cyane busa neza maze ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu waba uzi icyo ibyo bisobanuye?Ndasubiza nti Oya Mwami wanjye ! Aransubiza arambwira ati,igihe cy’umwkagara cyageze ngo akurwe ku ntebe yabukunzi none burira abakiranutsi ababishoboye bakuremo akabo karenge kuko akaba karabaye uko niko Uwiteka avuga

Nerekwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bongera guhunga basubira mu gihugu cya Congo ahitwa BUKAVU kuko arahantu bari basanzwe bazi nubundi niho bongeye gusubira kunyura bahunga intambara yo gukuraho umwakagara .Nerekwa gakondo yose yabakiranutsi ihinduka ubusitani bwiza cyane isa niyakozwe na byabiremwa byitwa Aliens.Ubwo menya ko imbaraga z’umurimbuzi muri gakondo igihe cyazo kirangiye uko niko Uwiteka avuga.

May 01st ,2015 Mwana w’umuntu manuka ujye mukibaya kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi nugerayo ndakubwira icyo ukwiye gukora nuko ndamanuka ngenzeyo numva ijwi ry’Uwiteka rimbwira riti,mwana w’umuntu hagaragara nkwereke ibiri gukorerwa muri kino kibaya cya gakondo yabakiranutsi.Nerekwa cya kibaya cyose cyahingishijwe yaba imiima cyangwa imisozi hose hari hahingishijwe ndetse nibiti byari muri icyo kibaya byari byakorewe neza kugirango birusheho kwera imbuto zikwiriye abihannye.

Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mwana w’umuntu ibyo ureba uzi ixcyo bisobanura?ndasubiza nti oya Nyagasani Mwami wanjye!Arambwira ati ibyo ubonye bisobanura yuko igihe cy’umwkagara cyarangiye hamwe n’inkozi zikibi zose uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa inyoni yari inyuma yanjye ijya gusa ninuma cyangwa kasuku,ariko kari akanyoni keza cyane umuntu yagereranya muri ubwo buryo mvuze mbona gahagaze hejuru mukrere kugati kadafashe hasi kubutaka nitegereje mbona ako kanyoni gateye amakenga,nuko nkomeje kukitegereza mbona karagurutse kaza kansanga aho nari mpagaze mbona karaje nanjye ndagafata nkoresheje ukuboko kw’iburyo gahita kaburira muri kwa kuboko kw’iburyo nyoberwa ibibaye mukanya mbona haje umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe maze mbona anzaniye icupa ririmo ubutunzi bwa zahabu itunganijwe nuko uhereye ubwo menya yuko igihe cy’umugisha wabakiranutsi kigeze nezererwa Uwiteka Imana yanjye.

Ni uko nerekwa intumwa ya satani Dr.Joe KAYO wo mu gihugu cya Kenya asengera abantu akoresheje imbaraga z’umwijima ,yatoranyaga abantu bakize naho abakene akasegera ndetse agahita abohereza kujya gusenga naho abakire bo agahita abamahagara kuganira nawe kugirango abakuremo agatubutse maze Ijambo ry’Uwiteka rirambwiera riti,uwo nawe igihe cye kirarangiye kuko yabeshye igihe kirekire kandi akunda icyubahiro cyane kuruta uko akunda Uwiteka Imana yo mu ijuru uko niko Uwiteka avuze.

Iyi ntumwa ya satani ikba iyoboye urusengero rwitwa Family International commuty Church muri Nairobi ahitwa SHAURI MOYO.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar