HomeNewsAFURIKA MU BUKORONE BURUTA UBWO MU KINYAJANA CYA 20!

AFURIKA MU BUKORONE BURUTA UBWO MU KINYAJANA CYA 20!

Ahagana mu mwaka wa 1884 nibwo Ibihugu bikomeye by’i Burayi byicaye byigabanya Afurika nyuma yo kuvumbura ko uyu mugabane ukungahaye ku bukungu ariko ukennye mu mutwe!Ntibyatinze baba baraje baradutegetse ndetse batubeshya ko batuzaniye umukiro!Uko badutegekaga badusahura ariko Afurika yaje kugira Urungano (generation) ntazi niba izongera kubaho kuko urwo rungano rumwe rwo guhera muri myaka ya 1920-1960 rwasobanukiwe bidasubirwaho gahunda mbisha y’abazungu biyemeza kdi bahagurukira kurwana inkundura ndetse benshi bahasiga ubuzima kugeza batsinze maze ibihugu bitangira kwigenga.

Uku gutsindwa ariko ntago kwaciye intege abazungu ahunwo baragiye biga uburyo bushya bwo kongera gutegeka no gusahura abanyafurika mu gihe abanyafurika bari bahugiye mu kubyina itsinzi no kuririmba ubwigenge Rutuku yari yamaze kunoza umugambi wo gutegeka no kwiba Afurika ariko akoresheje ABANYAFURIKA UBWABO!

Ibi rero byagezweho aho batangiye gukoresha abanyafurika b’injiji bakabaha ubufasha n’imbaraga z’umurengera maze haduka inyeshyamba zarwanyije bwa butegetsi bwatsinze abazungu bugatanga ubwigenge!

Aha iturufu bakoresheje ni ugutoranya ‪#‎Injijibuka bakazigisha kurasa ubundi bakazifasha gufata ubutegetsi nyuma yo guhitana abanyafurika batabarika!Izo njiji buka icyo zirebera ni amamiriyoni n’icyubahiro zifite naho imibereho y’abanyafurika ntacyo izibwiye!ikindi kandi kuko zagiye zifata ubutegetsi zimaze guhitana imbaga nta nzira zasigaranye kuko umuzungu azibwirako niziha kumusuzugura zizishyuzwa ibyaha zakoze!

Hari ibihugu abazungu babuze aho bamenera bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubutwari by’abayobozi batajegajega bubatse umusingi ukomeye mu bihugu byabo bakanatoza abato uko bagomba kwitwara muri ibyo bihugu hari nka Tanzania ya mwalimu Julius Nyerere,Ghana ya Dr.Nkwame Nkurumah,Kenya ya Kenyata n’ibindi.

Za nka rero zagizwe abategetsi ubu nizo zizambije uyu mugabane!aho Abaturage batagize uruhare mu kuzishyira ku butegetsi kuko zimitswe n’abazungu akaba ari nabo zikorera!Biragoye kubibona kuko bene izo nka muruhame zituka cyangwa zikagaya abazungu ariko Imitungo y’abanyafurika ziyitanga nk’uko abaturage basora!Tubita abaprezida bacu kubera ubujiji ariko mu by’ukuri bakwiye kwitwa ABASHUMBA cyangwa ABAHAGARARIYE abakoroni muri Afurika!Kenshi izi nka zikora ibyaha bitagira izina,bakiba bakica bagakiza ariko ugategereza ko bya bihugu byiyita ko biharanira kwishyira ukizana n’amahoro bikicecekera!Ahubwo ugasanga ntibisiba kuziha ibikombe n’amashimwe!

Mwalimu Nyerere yigeze kuvuga ati nibura Generation yanjye twakoze uko dushoboye turwanya ubukoroni twizeye ko rero Generation zizakurikiraho zizakomerezaho!hari ibihugu byakomerejeho koko usanga byigenga ndetse n’abaturage babyo aribo biyobora ariko hari n’ibindi usanga ahubwo byarasubiye nko 1910 aho umukoroni ugaragara ku ntebe ari umwirabura ariko uhagarariye Rugigana!

Bene ibi bihugu rero igitangaje bitegereje cg usanga amaso biyahanze umuzungu!!!!!ngo Amerika cg Uburayi bazadukuriraho uyu MUNYAGITUGU!kandi ari umukozi wabo?kandi ari gukora ibyo bamutumye?Hahahaaaa!

Nta kindi gisabwa nta n’ikindi gisubizo uretse ABANYAFURIKA ubwabo bagomba guhaguruka bagahirika ingoma z’abanyagitugu bityo bakaba banarwanyije ubukoroni!amahirwe ahari ni uko nibuta hari ibihugu bicye byigenga kandi bishobora gufasha muri iyi ntambara ahubwo harabura ABAHANGA n’Ibitecyerezo byuje ubwenge ndetse no gushirika ubute n’ubwoba ku baturage naho ubundi ubukorone buzatubaho umuco karande!

Nta kintu nanga kuri iyi si nk’ikigoryi kimwe kivuga ngo mureke dushake uko turya ibindi tubyihorere!Nta muntu nanga nkuvuga ati njye nariye ndanywa ibindi ntibindeba!Bene abo ni nka ba bisiraheri bari barahize amahirwe bakagirwa abatware na FARAWO bityo bakibagirwa akaga n’ibyago bya benewabo abo barutwa n’abataravutse!

Emile NDAMUKUNDA.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments