Home News Africa Union,yahinangirije leta ya Jubilee iyobowe na Kenyatta kutazateza intambara ishingiye kumatora

Africa Union,yahinangirije leta ya Jubilee iyobowe na Kenyatta kutazateza intambara ishingiye kumatora

0
Thabo Mbeki

Mu gihugu cya Kenya nta bwo ibintu bimeze neza kubijyanye na matora,nyuma yurupfu rwa Gen.Joseph NKAISSERY wari CS muri ministeri y’umutekano,bahise bamusimbuza Dr.Mating’I nyuma ya masaha [3] bimenyekanye yuko CS Nkaissery yashizemo umwuka.Nyuma yicyumweru bamushyinguye,urukiko rw’ikirenga rwahise rutegeka ko gahunda zose zijyanye namatora ziri mu maboko ya IEBC kandi ntabafatanya bikorwa bazemererwa kugira icyo bakora batabiherewe uburenganzira na komisiyo ishinzwe amatora ya IEBC.

Dr.Fred Matiang’i,yahise asohora itangazo rivuga ko,ari nta muntu uzemererwa gusigara ku byumba byitora nyuma yo gutora.Ariko itegeko nshinga ryemerera abatavuga rumwe na leta kuba babara amajwi yabo bafatanije na komisiyo ya matora.Kuba rero leta yamaze gukoresha IEBC nkigikoresho cyo kwibiramo amatora bishobora kzuateza intambara ishingiye kuri politike.

Umuryango w’ubumwe bw’Africa waje guhura na bayobozi bakuru bigihugu bayobowe na bwana TABOMBEKI wahoze ayobora igihugu cya Africa y’Epfo,basabye leta na IEBC ko,byaba byiza komisiyo ya matora ibyo yakora byose byaba bishingiye kubufatanye na bafatanya bikorwa aribo batavuga rumwe na leta ya Jubilee bibumbiye mu ihuriro rya NASA.

Bakomeje bavuga ko,bidashoboka yuko habaho amatora kandi abatavuga rumwe na leta bafite ibyo banenga komisiyo ya matora ibogamira kuruhande rwa leta.Ndetse bavugako igihugu cya Kenya ari igihugu gifatwa nkigihugu kigendera kuri demokarasi muri Africa.

Naho abatavuga rumwe na let aba NASA bayobowe na RAILA ODINGA,amaze gutangaza yuko bitazashoboka yuko IEBC yabara amajwi yabo batarikumwe,kandi batazareka kurinda ibyumba bya matora kugirango bataziba amajwi yabo kuko badafitiye ikizere komisiyo ya matora ya IEBC.Ibyo bije mu gihe ibyemezo byurukiko rwisumbuye bivugurujwe nurukiko rw’ikirenga aho bahakanye ko amatora atazakorwa hakoreshejwe ikornabuhanga,kandi ko abazaba bahagarariye amatora bazaba bakontrorwa na Police.

Mu gihe ibyemezo bya mbere byatangajwe nurukiko rwisumbuye byavugaga yuko aba Police izaba iri munsi ya bazaba bahagarariye amatora (Residing Officer) kuba hasigaye iminsi micye cyane ngo habe amatora [14] gusa,ibintu bikaba bihinduye isura batakigendera ku itegeko nshinga ibyo rigena,biragaragara ko umwuka w’intambara wamaze kwigaragaza ku buryo abanyagihugu bamaze kugira ubwoba bwinshi cyane barimo barataha mu duce bakomokamo mu ntara ziwabo.

Ikinyamakuru inyangeNews cyagerageje kujya kureba umurwa wa NAIROBI twasanze amaduka afunguye ariko nta bantu bari mu murwa wa Nairobi,hari abantu bacye cyane kandi abenshi buriraga amamodoka bigira mu ntara ziwabo.

Za supermarket inyinshi nta bintu birimo ziragurisha zidasubizamo ibigurishwa,twavuga nka NAKUMMAT isa naho igiye gufunga imiryango,kubera kutishyura abacuruzi bayizanira ibicuruzwa(Suppliers)babishyuza ibihumbi [£500,000] by’I Pound,bihwanye na miliyoni [500,000,000] za mashillingi ya Kenya.

Kubera ubwoba bwa matora agiye kuba abantu barimo guhaha ibyokurya babika kugirango niharamuka habaye intambara,bazabone ibizabatunga.

Leta ya jubilee yakoze agashya,aho yatumije ibigori mugihugu cya MEXCO,toni ibihumbi 30,000 babyishyura miliyari zigera kuri (15) umufuka umwe w’ibigori bakaba barawuguze ibihumbi 500,000 byamashillingi bihwanye na miliyoni [4] zamafaranga y’uRwanda.Ibi biteye ubwoba kumva umufuka wibigori ugura ibihumbi 3200 byamashillingi ya Kenya.

inyangeNews yavuye muri Nairobi yerekeza mu ntara ya KAJIADO gutara amakuru ajyanye na matora,yasanze abaturage barimo kugura ibyokurya batibagiwe ni NKOTA kubatayifite.Buri muturage mubo twabonye bavuye guhaha bari banafite inkota bavuye kugura.Ibintu rero bishobora kutazoroha,ariko kandi UHURU Kenyatta akaba nta mahirwe afite nubwo bimeze gutyo,kuko imiryango mpuzamahanga irimo gukurikiranira hafi ibijyanye na matora asigaje iminsi [14];ngo abaturage bitorere umukuru w’igihugu.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar