Home News Abo twatangiranye amasengesho uhereye ku wa 06-09 Kanama 2015

Abo twatangiranye amasengesho uhereye ku wa 06-09 Kanama 2015

0

Bene data bakundwa,mbanje kubashimira mwe mwese twafatanije gukora amasengesho uhereye ku wa 06th Aug kuzageza ku wa 09th Aug 2015.Ejo nibwo tuzarangiza amasengesho Uwiteka Imana yabakiranutsi yatubwye gukora.

Mbanje gushimira Uhoraho Imana yabakiranutsi,ko,abashobojwe gukora ayo masengesho,Uwiteka yatubereye intsinzi kuburyo bugaragara kuko yamaze kuduhumuriza aho yagaragaraje mu butumwa bw’uyu munsi ko,uwo mudayimoni woherejwe aturutse ikuzimu yatsinzwe n’imbaraga z’umwuka w’Imana.

Abatashobojwe gukora ayo masengesho ahari kubera ko,mwaba mutasobanukiwe,murasabwe guhera igihe mubimenyeye mugakora amasengesho y’itatu uhereye 06 to 06,wabishobora ugakora 36hrs ubwo bivuze umunsi umwe n’igice.Ukaba urangije guhangana nabo badayimoni tugasigara dutegereje ikigiye gukurikiraho.

Uwiteka Imana azakomeza kutuyobora mu kuri kose nk’uko Umwami wacu,ari we Umwami wabakiranutsi,yabidusezeranije ko azatwoherereza umufasha ari we mwuka wera.Dore akomeje guhishura ibigiye kubaho,ndetse mwibuka ko,yanaduhishuriye ibyabayeho,ubu tukaba dutegereje amasezerano Uwiteka yadusezeranije.

Ndababwiz’ukuri yuko,intambara irinyuma abazayirokoka ari bacye cyane,bibaye ibishoboka mwakuramo akanyu karenge hakiri kare,byaba atar’ibyo,mukiyeza kandi mukihana kugirango muzasange basogokuuruza batubanjirije mukiranutse muri byose.

Dore umwuka w’Imana akomeje kubacira amarenga,ariko nta bwo mwumva habe nagato,mu menye ko,nta rubanza muzatanga imbere y’Uwiteka Imana kuko yababuriye inshuro nyinshi ziruta kwihangana.

Nuko rero mureke dukomereze hamwe kuba umurunga w’Uwiteka Imana duhujwe no gukiranuka n’maraso y’Umwami wacu Yesu Kristo witangiye ibyaha byacu kugirango tubone ubugingo buhoraho.

Ijoro rirakuze,ndetse igicuku kiranihira,dore umuseke uratambitse!Kugirango abakiranutsi binjire muri gakondo yabakiranutsi.Ariko mumenye ko,mbere yuko ibyo byose bibaho,hazabanza kwima kw’ingoma ku ntebe yabukunzi Umwami Nyir’uRwanda uzategura igikari cy’Uwiteka aho ubwami bw’Uwiteka buzajya gukorera mu gikari cy’ubwami bw’uRwanda.

Muzirikane cyane ibyavuzwe n’umwuka w’Imana,mutitaye kumagambo yamanjwe avugwa nabashaka kuyobya imitima yabenshi kugirango niba bishoboka intore za Kristo zirimanganywe,ariko kubakiranutsi siko bizahora,kuko Uwiteka Imana yagambiriye yuko azagirira neza abamwubaha bose ndetse akazashyira kure abanzi babo KUVA 23:22

Ibyo nimubizirikana,Uwiteka azahabwa icyubahiro,kandi icyo cyubahiro namwe kizabagiraho ingaruka nziza zo gukiranuka muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi.Nimureke rero dufatane urunana dusengere kumugozi umwe kugirango ibibazo byabaye akarande tuzabashe kubinesha kuko Imana yacu ariyo kwizerwa kandi ikaba Imana itajya inanirwa byanze bikunze tuzanesha.

Amahoro y’Uwiteka Imana aturuka ku Mana data wa twese akaba nase wa Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,abane namwe mwese uyu munsi n’iteka ryose,kugirango ubwo Kristo azaza azadusange turi mu mahoro yadusigiye mbere yuko asubira mu ijuru.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar