20 dec, 2017 njyanwa mu iyerekwa nerekwa ko abagabo bakijijwe batakebwe,badashobora kwinjira mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ahubwo ko,mucyimbo cyo kwinjira mu isezerano ahubwo bagiye gukorwa nisoni kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire beneso bose uti,sekuruza wa mahanga Abraham yakebwe afite imyaka (99) yumviye Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Genesis 17:24 Abraham was ninety-nine years old when he was circumcised,
And Abraham was ninety years old and nine, when he was circumcised in the flesh of his foreskin. … This circumstance of his age is observed the more to commend his faith and obedience, that though he was an old man, he did not consider his age, or make that an objection; that he was unable to bear the pain, or it would …
Njyanwa mu iyerekwa mbona abatuye muri gakondo ya bakiranutsi banyagirwa nimvura nyinshi cyane.Mbona ko benshi muribo batose ndetse bamwe muribo batwarwa nimivu ya mazi yimvura yaguye mu gihugu cyose.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abantu baraburiwe ngo bakize ubugingo bwabo,ariko banga kumva ahubwo bakiha ibyiringiro bitariho ngo Uhoraho Uwiteka azabarinda kandi ari nta nisezerano bagiranye nawe.
Ndabwirwa ngo,ubushize ubwo hagwaga ibitonyanga,abantu bahize imihigo none nta bwo bigeze bayihigura,none barashaka yuko Uwiteka ngo yongera kubagirira neza kandi batarasohoje umuhigo.Yaba abavuye hanze,cyangwa abari mu gihugu,bose babwiye Uwiteka yuko bazamukorera naramuka abagiriye neza uko niko Uwiteka abagaya.Uhiga umuhigo ntawuhigure arutwa nutarahize uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’Umwakagara hamwe n’iz’ibabylon zikora inama zivuga yuko zikwiye kubanza kumenya aho Umuhanuzi atuye kugirango bashakishe uko bamuta muri yombi agacibwa igihanga.
Numva bavuga ko bagiye gushakisha uko bafata umwe muri bene data twakoranaga umurimo kugirango abashe kwerekana aho Umuhanuzi aherereye.
Ariko se mutekereza yuko mwanzirikiye ahantu hamwe? Ariko se niki mwakora ngo umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,ntagihishure?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Ibyo mukora byose ubanza mushinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka abanegura.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cy’ibabylon Kenyatta aryamye yubatse inda,mbona icyegera cye William Ruto ari kure ye amwitegeye,maze mbona yohereje inzoka nini yo mu bwoko bw’ikiziramire iraza imusanga aho aryamye aramugota iherezo rya Kenyatta riba rigarukiye aho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Kenyatta aririwe ntaraye kuko yatatiye igiahango arenga ku isezerano yagiranye na mugenzi we,none aciriweho iteka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
21 dec, 2017 njyanwa mu iyerekwa mpabwa ikizamini cyo gukora,uwo twalikumwe ahabwa impapuro,naho jyewe mpabwa umutwe w’INKA,bisobanura umutwe w’umudayimoni.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ikizamini wari guhabwa gihawe umudayimoni kandi nibo bagiye kugikora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yagambiriye kugushyira mu nzu yimbohe kugirango bahagarike umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bantu,nerekwa abantu benshi cyane babucyereye bagiye kurahiza Raila Odinga ngo abe umukuru w’igihugu cya Kenya,nerekwa afite igikuta kinini(Raila)cyimugose kugirango badahungabanya umutekano we niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa hariyo ubulinzi bukomeye aho yarahiriraga,buri wese winjiraga baramusakaga akerekana indangamuntu[id]kugirango buriwese amenyekane bityo niharamuka habayeho umutekano mucye bamenye uwaba yabigizemo uruhare uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma wigabanyamo imyuka [5] iyo myuka mona yoherejwe mu butayu bugufiya kujya kurisha ibyatsi mu butayu bugufiya kugirango ucirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore(itorero)aza kuntuka,uwo mwuka ungeze imbere uhita urashonga.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana dore abanyamadini baraguhagurukiye babajwe nuko ijambo ry’ubuhanuzi risohoje umurimo waryo ariko nta cyo bashobora ku gutwara uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa Ihene n’Inka (umwuka w’ikinyoma,nabadayimoni) boherezwa mu butayu bugufiya,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abadayimoni hamwe numwuka w’ikinyoma boherejwe mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uwiteka ariwe Imana ihoraho,kandi bamenyeshwe ko igihe cyabo kirangiye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dec 23, 2017 nerekwa abantu benshi biganjemo abagore (inkozi z’ibibi)banshagaye buri wese yifuzaga ku nkora muntoke cyangwa kunsoma.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’ubuhanuzi buvuga kuri Eng.Raila Odinga bugiye gusohoza umurimo wabwo,abavugaga ko ibyo wahanuye ataribyo bagiye gukorwa nisoni kandi bazifuza kumenyana nawe ariko nta bwo bizashoboka niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Abega bamanurwa mu butayu bugufiya,ariko ubwo butayu nta bwo bwari busanzwe nka bwa bundi dusanzwe tuzi.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bamanuwe mu butayu bukomeye cyane,kuko igihe cyabo cyo kubwinjiramo gisohoye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bambuwe inzandiko z’inzira(passport)maze bajyanwe mu butayu kujya kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Kenyata aburi icyo ahemba abakozi,maze ahitamo gusoresha ibibanza bitarubakwa,mbona Raila agurisha ibibanza bye byose biherereye mu gace Kenyatta ayobora.Mbona Raila ajya gutegeka mu gace ke,mbona atandukanye na leta ya Kenyatta uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona Kenyatta ajyanywe mu butayu bugufiya,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Kenyatta ahuye nakaga gakomeye cyane kuko irahira rye ritaye agaciro mu gihugu cy’ibabylon niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona idini riyobowe n’intumwa ya Satani Paul Gitwaza,rijyanwa mu butayu bugufiya kandi budasanzwe,nerekwa mbona Umuhanuzi nawe ajyanwa mu butayu burushijeho cyane,(urupfu)ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi amaze gukora inama zo gushaka uko baguca igihanga,kandi dore uwahoze ari mweneso agiye ku kugambanira kugirango baguce igihanga niko Uwiteka akuburiye.
Nerekwa ubwo butayu butagira aho umuntu yinjirira naho asohokera(urupfu)mbona umugore w’inkozi y’ikibi (umurozi)kazi angenda imbere ngeze kumusozi umanuka nsubira inyuma kuko nabonaga hamanuka hajya ikuzimu maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi zimeze nabi cyane zirashaka ku kubuza ubugingo,ariko ntutinye kandi ntugire ubwo kuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Mbona abalinzi balinze ubwo butayu,bose bari abagabo bafite imbwa (ubusambanyi) zibafasha kurinda ubwo butayu.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwanzi yaguhagurukiye kandi yahagurukiye nitorero ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nkiri muri ubwo butayu nerekwa ise wa Deborah nawe amanurwa mu butayu ubwo maze kuvuga hejuru,ndabwirwa ngo,uwanze kumvira ijambo ry’Uwiteka yumvira ijeri niyompamvu ajyanywe mu butayu bugufiya ariko ube maso kuko ashobora kugurisha akagushyira mu maboko y’umwanzi kugirango ucibwe igihanga niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bashinga umutwe wa politike(Ishyaka)ry’abarepubulike ryihishe mu mutaka w’ubwami bw’uRwanda,kugirango itambara yo gukuraho Umwakagara nitangira,ubwami buzashaka kwegeranya abaharanira gusubizaho ubwami bw’uRwanda.
Maze baziyegereze uwo mutwe maze abega babone binjira ibwami babone uko babugambanira uko niko Uhoraho Nyiringabo ababuriye,kandi ni uko abivuga.
nccleon@gmail.com





