July 22, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inyamaswa ndende imeze nka “GIRAFFE”,iyo nyamaswa yari mu rwobo rwalimo amazi.(ibigeragezo birimbura ubutegetsi)nkomeza kwitegereza cyane ngo ndebe amaherezo yiyo nyamaswa(ubutegetsi)maze mbona izamura ijosi ryayo,ishakisha uburyo bwose uko yava muri urwo rwobo.
Nerekwa mbona haza umugabo ntamenye aho yaturutse ateragura imigeri iyo nyamaswa ntiyashirwa noneho afata inkoni(ubutware) arayikubita cyane kugeza ishizemo umwuka irapfa.
Mbona haje undi mugabo washakaga gutabara iyo nyamaswa y’IJOSI rilerile cyane nawe wa mugabo wishe iyo GIRAFFE aramufata nawe aramwica.Iyo nyamaswa mbere yuko ishiramo umwuka yabanje kumara igihe kirekire muri rwa rwobo yarabuze uwayikuramo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya nyamaswa wabonye,nubutegetsi bw’Umwakagara umwana w’Umwega umaze igihe kirekire mu bibazo bikomeye yabuze uko yabyikuramo kuzageza igihe azarimbukira kuko yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi akaba yarigize akagirwamana cyangwe se ikinanira mana na bantu.
Igihe kiraje kandi kirageze ngo ubwami bwa bega bamenye yuko mu Ijuru har’Imana ijya yumva gusenga kwa bakiranutsi.Kandi ko Uwiteka Imana Nyiringabo ya Abraham na Issac na YAKOBO,ijya itabara ubwoko bwayo yishimira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona urutoki rwiza ariko rwabuze uwarukorera kuko rwali rufite amashara menshi cyane.Hakenewe uruhabyo rukuraho amashara.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda urebe kandi witegereze ibyurwo rutoki.
Ndagenda nditegereza nsanga rwarabuze uwarukorera,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umurimo wanjye muri gakondo ya bakiranutsi wabuze abagaragu barukorera.None kubera izo mpamvu ngiye kwitunganiriza umurimo wanjye kugirango nshake uzajya awitaho,kuko abigize abakozi barukorera banyura hejuru none urwili rwamaze kwangiza urutoki rwanjye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona turi mu cyumba cyamasengesho,dusengana na bakobwa benshi hamwe na bagore,ariko icyo cyumba nta muyobozi cyari gifite,kandi nanjye ntabwo nifuzaga kubabera umuyobozi kubera icyizere mu bana b’abantu cyamaze kunshiramo.
Ako kanya mbona umwana w’umukobwa arahagurutse arahanura,aravuga ati,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aravuze ngo,hagati muri twe,ahagurukijemo Umuhanuzi kandi amuhaye imodoka ndetse anamwubakiye urugo.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzakore umurimo wanjye,nzaguha abashumba muzakorana umurimo kuko ndabizi neza yuko utizera abantu kandi nibyo koko abantu bamaze kuba babi cyane.Ariko uhereye muri icyo cyumba niho nzahagurutsa umurimo wanjye mwiza kandi ukomeye cyane!Hagati muri bo nzishakishirizamo uzayobora icyo cyumba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkiri muri uwo mwuka nerekwa abega bohereza za magigiri za bega Kazi,bo mu bwoko bwa bagambanyi na barozi,ngo bajye mu byumba bya masengesho bajye gutata uko ubwoko bw’Imana busenga busaba Imana yuko yakuraho ubwami bwa bega.Nimara kumva uko basenga batenge raporo maze bohereze ingabo za bega zize guca ibihanga abanyamasengesho none uburire ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,basengane nabo bazi kandi bizera bataza kugwa mu mutego w’umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga,kandi niko ababuriye.





