HomeNewsAbega bajyanywe ku ishuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana,nibarirangiza bashyirwe mu butayu...

Abega bajyanywe ku ishuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Imana,nibarirangiza bashyirwe mu butayu bwo hagati!!?

May 26, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abega bafatanije na bashambo,na bashingwe bajyanwa kuri wa musozi wubatsweho amashuli ya batutsi aho bajyanwa n’Uwiteka Nyiringabo ngo bajye kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Mbona bageze kuri uwo musozi baageze mu gihe bagitegereje yuko amashuli afungurwa ngo banjire batangire kwiga,mbona batangiye gukina umupira biremamo abakipe abili hagati yabo.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega na bambari babo nibagera kumusozi wubakiwe abatutsi amashuli abamenyesha uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,bazatangira gucengana babeshyana kuko ibyabo bizaba byabarangiriyeho.

Mbona abega bafata abakobwa babo(abatutsi-Kazi) batangira kubacuruza (Gucuruza ibitsina byabo) selling sex.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega nibamara kwirukanwa ku ngoma,bazajyanwa mu butayu nibamara kubona bibakomeranye bazahita batangira gucuruza abakobwa babo kugirango barebe yuko babaramira.Ariko ubwo bucuruzi nta bwo buzunguka ahubwo buzabahombera kuko bizaba binyuranye n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo.

Abega bamaze kubona ko ubucuruzi bw’igitsina bw’abakobwa babo bunaniranye,noneho bongera kwisubirarira muri byabigirwamana byabo mbona bongera kubikorera babyikubita imbere batangira kubikorera ariko bamwe banga kubikorera ngo kuko bakuwe ku ngoma.

Ariko kuko nta kundi bari kubigenza byabaye ngombwa ko,bose bongera gusenyera umugozi umwe kugirango barebe yuko byibuze bazabona amahoro kandi nyamara bidashoboka yuko imandwa zavuguruza ijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’umwuka w’Imana wavugiye mukanwa ka AINESHA Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka biteye ubwoba ku buryo bukomeye cyane.Ndabirwa ngo,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane abega barahiga cyane bifuza aho bagukuraho ngo ubabinka ubusa ugashyira amabanga yabo y’IMANDWA ahabona.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,umujinya,inzika bya bega byuzuye intango ya marira kuko imigambi yabo yose imaze kuburizwamo n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzu ya Bega,abashambo,abashingwe,na basinga mbona bamanuwe mu butayu bugufiya ariko bwa bundi bwo hagati ku buryo badashobora gupfa kubuvamo.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zongeye kuguhagurukira none uzicireho iteka kugirango zimanurwe mu butayu kuko bazemera ari uko bamaze kubugeramo niho bazamenya ubuhanuzi icyo ari cyo,kuko ibi bintu bisa byatunguye isi ntabwo abantu bari babimenyereye ariko kandi se ko bakoresha kandi bakanumvira imbaraga z’umwijima bakanga kumvira umwuka w’Uhoraho uwiteka Nyiringabo?

S’uko batabizi ahubwo ni uko imitima yabo yuzuye gukiranirwa n’imitima yabo ikaba yanga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aho bumva yuko banashobora kumurwanya bakoresheje intwaro zirimo na RPG,imbunda zimisada bakoresha kurugamba.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ndabizi yuko ufite ikibazo wowe n’UMULINZI w’IBYASEZERANIJWE,humura icyo kibazo ngiye kugikemura ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kumwe nawe kandi uko niko abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ziturutse mu mahanga ya kure,zije zitumwe k’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,mbona baje bazanye ibuhumura neza baje kumutura birimo imibavu ihumura neza.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,nyamara dore muri ziriya ntumwa zoherejwe harimo na NYAMPINGA wawundi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yakubwiye nubwo hashize igihe kirekire uwo aje ashagawe baje kugushyingira kandi uwo niwe mufasha wawe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze mu gihe cyose gishize,none dore igihe kiregereje kandi kigiye gusohoza ngo ibyo ijambo ry’Uhoraho yavuze ngo bisohoze umurimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera ucireho iteka abega ubahe numero y’urubanza buriya nabwo bari babyumva neza nibamara kubona ubahaye numero yurubanza bazahita bamenya ko ibyabo byabarangiriyeho. Nitegereje inomero yurubanza nsanga tugeze kuri Nº0025/0005/0017.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo baciriweho iteka kuko banga Uwiteka mu mitima yabo (Yohana5:40) nicyo kizatuma Uhoraho azabamaraho bakibagirana mwisi ya bazima kugirango bimenyekane yuko barwanije Uhoraho Uwiteka Nyiringabo umuremyi wabo niko Uwiteka abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya miryango yigometse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,banga ineza ye,ndetse banga nimiburo ye,aho kwihana ngo bashake mu maso h’Uhoraho,ahubwo bahagurukira kumurwanya,bahagurukira abahanuzi abagragu b’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Dore ijambo ry’ubuhanuzi rimaze ibihe bigera ku [8] uko barushaho gucirwaho iteka,nabo barushaho kwigomeka no kumena amaraso yabatariho urubanza bazira gukiranirwa kwa bega banze kwihana ngo bahindukirire Uwiteka kandi yarabahaye umwanya uhagije ariko banze guhindukira kuko umwiza ubarimo ameze nkamahwa yiminyinya uko niko Uiwteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abahoze mu ngabo z’Abega (FPR-INOTANYI) bahoze kurugerero,mbona bafatwa basubizwa mu gisirikare cya bega ngo bajye kubarwanira.Ndabirwa ngo,erega mwana w’umuntu,nubwo abega biyemera ubusanzwe ninyanda(Abanebwe) cyangwa abanyantegenke.Kandi nabanyabwoba batangiza urugamba ariko ntabwo bashobora kururangiza,niyompamvu burigihe bashaka gukoresha abanyiginya kuko nibo bakomokwamo intwari kuko bakunda gakondo ya bakiranutsi kurusha abega badashobora kwitangira igihugu ngo bamene amaraso yabo.

Ahubwo bigira abarwayi bagategereza yuko urugamba rurangira kugirango bazavuge ko nabo bahoze mubaharaniraga gakondo ya bakiranutsi.Niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabatandukanije kugirango ikinyoma cya bega gishyirwe ahabona kuko muri bo nta ntwari zibakomokamo uko niko Uwiteka avuga.Niyompamvu abega bazicibwa mwisi ya bazima ku buryo n’umwana uzavuka azaza abaririza Umuhanuzi witwa Majeshi Leon (AINESHA) kuko ari we wabaciriye urubanza rutabera.

Abavuye kurugerero baraburiwe ariko bananiwe kwizera Uwiteka ngo bakize ubugingo bwabo,niyompamvu abega bazabarimbura nibamara kubona ko urugamba rubasumbanije,bazahita babaca ibihanga maze babone guhunga.Kuko bazi yuko ingabo z’Uwiteka zitazabura kuzabakurikirana aho bazahungira hose ku isi ya bazima.Ariko nibanakora gutyo nubundi nta mahirwe bazabibonamo nubundi ijambo ry’Uwiteka ntirizabura kubaremerera kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira ubwoko bwanjye bwasigaye muri gakondo ya bakiranutsi bananiwe guhungisha ubugingo bwabo,uti uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Ntimutinye izo ndakebwa mwizere Uwiteka Nyiringabo Imana yanyu,kuko agiye kuhagararana namwe kugirango mu menye yuko Uwiteka agira neza.

Dore bakoze inama yo kubarimbura niyompamvu mukwiye kwizera Uhoraho kuko atazabura kubatabara akoresheje amahanga akomeye ya mahanga yafashije abega,ayo niyo Uwiteka azakoresha kubabara abambure ubutegetsi abakoze izo nkozi z’ibibi maze mazamenya yuko bitakozwe namahanga ahubwo muzamenya yuko byakozwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yanyu.Kandi ibi nibiba muzibuka ibyo umunsi bizasohora niho muzibuka yuko Uwiteka Imana yanyu ariyo yabivugiye mukanwa k’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa numva abasaza basheshe akanguhe bari mu mahanga ya kure,mbona barimo kumva radio ivuga ikinyarwanda maze numva bavuga ngo”kaliya kagabo (Umwakagara) kigize indakoreka kandi yavuze yuko atazava ku butgetsi.Byanze bikunze agomba kuvaho yanze akunze!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burya irya mukuru riratinda ariko ntirihera,kandi irivuze umukuru,rivuga Ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rizaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa zivuye imahanga zikuzaniye impapuro zinzira,kugirango winjire mu masezerano Uhoraho Uwiteka Imana yawe yagusezeranije.Kandi ibyo bigiye gukorerwa mu rwego rwo hejuru ku buryo bidashoboka yuko hari aho uzahurira na za magigiri aho niho uzamenya kugira neza k’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!Kandi niko abitegetsi,uko niko avuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uhanure uvume abega kuko bakoze ibyangwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi bakaba baravuze ko bazarwanya ijambo ry’Uwiteka,kandi bakaba bakomeje guhiga ubugingo bwawe kandi ntarubanza rukuriho.

Uwiteka Mana uriya muryango narawuvumye nubu nongeye kubavuma ntibagahirwe mu byo bazakora byose mu isi ya bazi,dore na Nº0026/0005/0017 y’umuvumo wabo aho bazajya hose izajye ibagendaho umubare wabo uzajya utangira na 0026 kugirango ntibaziyongere kandi ibyo bizakora byose bizajya bibyara zero ibyo nibibabaho,bazamenya yuko bavumwe n’Uwiteka Nyiringabo,agahinda bateye ubwoko bwawe uzabakubire inshuro [1000] inshuro [7] uko niko Uwiteka abitegetse!

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments