Mu masaha ya saa tatu za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2017, nibwo Inteko rusange y’Itorero ADEPR yateraniye muri Dove Hotel y’iri torero iherereye ku Gisozi, ku murongo nyamukuru w’ibyigwa hakaba harimo gutora abayobozi b’iri torero basimbura abandi bamaze igihe bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza amamiliyari y’abayoboke b’iri torero. Abatowe bose, ntawe ufite icyubahiro cyo kwitwa Musenyeri (Bishop) nk’uko bisanzwe.
Aba batowe barimo Rev Karuranga Ephrem watorewe kuba Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Karangwa John aba umuvugizi wungirije, Pasteri Ruzibiza Viateur atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru, Madamu Aurelia Umuhoza agirwa ushinzwe Imari n’Ubukungu naho Pasiteri Nsengiyumva Patrick aba Umujyanama.
Abayobizi bakuru b’itorero rya ADEPR bagera kuri barindwi, nibo kugeza ubu bari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gufungwa bakurikiranyweho kunyereza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari eshatu yari yatanzwe n’abakirisitu b’iri torero nk’imisanzu yo kwishyura inguzanyo iri torero ryafashe muri BRD.
Save
Save
Save
Save
