uRwanda ruhawe umwaka (1) kwigishwa n’Uwiteka ikoranabuhanga ku buntu murwego rwa degree muri Information Communication and Technlogy ruzatangira umwaka wa 2016-2017 niko Uwiteka ategetse.
Nuko mbona kandi nerekwa ko itangaza makuru ryo murwagasabo rigiye guhura nibibazo bikomeye aho rigiye guhunga gakondo yabakiranutsi.Mbona umunyamakuru wahunze kubera ubutegetsi bw’igitugu bw’Umwakagara washatse kwiba ingoma yabakiranutsi maze ategeteka ko buri muntu agomba gukorera iyo ngoma itemewe namategeko.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yabakiranutsi,banizwe n’ijambo ry’Uwiteka kuko bananiwe kuryizera none rikaba ribasohoreyeho kugirango ibyahanuwe n’umuhanuzi Majeshi Leon bibashe gusohoza uko niko Uwiteka avuga.
Mbona ko abahakanaga ijambo ry’Uwiteka ko batsinzwe bataburanye kuko bavugaga yuko ijambo ry’Uwiteka atariwe warivuze ahubwo yuko ari gahunda yo kwangisha abaturage igihugu nyamara dore birangiye babonye yuko bafashwe mpiri n’ijambo ry’Uwiteka kuko banze kuryizera bakizera umwakagara none reka bahame hamwe barebe ko arumuntu nkabo ko adashobora gukiza ubugingo bwabo uko niko Uwiteka avuga.
Cyakora abiringiye ijambo ry’Uwiteka bakabura uburyo bwogukiza ubugingo bwabo,abo Uwiteka azabarinda,ndetse hariho nabimanihoronije bavuga yuko ngo bahawe isezerano n’Uwiteka ko bazarindwa nyamara Atari Uwiteka wabahaye iryo sezerano ahubwo aruburyo bwo kwiriganya no kwigirira ikizere yuko bazarindwa nyamara ntaho bihuriyenisezerano ry’Uwiteka ahubwo bakaba barashatse kwerekana k obo babana n’Imana cyane kurusha abandi kandi batanabana nayo.
Ndetse bamwe bakaba baraguye mu mutego wo kumva amabwire namagambo yabakagara bagerageje kwifatira abaturage kugirango ubwami bwabo butabura ababayoboka kandi Umwami wabakagara ari bwo agiye kwima ingoma irwanya ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Bamaze kwima ingoma,batura mu mazu batubatse,bahabwa ibyo mu bubiko (Bank) bataruhiye maze banyirabyo barohera kubera kumena amaraso yabo bishe batariho urubanza.Nuko amahanga arasakuza ariko kuko ijambo ry’Uwiteka Imana ryari ririnze isezerano rye,nta cyo amahanga yabashije kugeraho.
Aho kugirango bashime Uwiteka yuko abakuye mu egiputa akabasubiza gakondo yabo,ahubwo baradamarara banga gukorera uwiteka kandi ari cyo cya tumye abakura imahanga ngo baze gutambira Uwiteka Imana,ndetse nabagerageje gutambira Uwiteka Imana barababuza ahubwo babigisha kuyoboka imana za mahanga bigishijwe n’umwakagara nk’uko Ahabu mwene Nebat yigishije ab’Israel gukiranirwa akababuza gukorera Uwiteka Imana yabasekuruza maze bakayoboka kunyuza abakobwa babo nabahungu babo mu muriro.
Kubera iyo mamvu,dore Uwiteka Imana yabakiranutsi,amukuye ku ngoma,ndetse nagatsko kari gashinzwe kuraguza inyenyeri, ukwezi,izuba,n’ibicu,nako Uwiteka agakuye ku ngoma niyompamvu ako gatsiko kose karwanije Uwiteka Imana Uwiteka akinjije mu ishuli ryo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kugirango abazabasimbura nabo ntibazatinyuke kuba bagerageza gusuzugura Uwiteka Imana yabo niyompamvu yasigarije bamwe mu mahanga kugirango ubwo abanyagatsiko bazaba bakuwe ku ngoma hazaboneke bamwe mubazasimbura ku ngoma yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.
Dore biraje byihuse kandi bisimburana vuba vuba,kugirango bimenyekane yuko umuhanuzi yarabarimo ariko bakanga kumwumvira ngo nuko adafite amateka y’ubutiriganya kandi ngo akaba adakomoka Iyeresalemu ngo kuko Igarilaya nta muhanuzi uhakomoka!
Ariko ubwo muzabyiganira mu mwinjiro niho muzamenya yuko umugaragu w’Uwiteka burya yakoreraga Uwiteka Imana yabakiranutsi.Ndetse icyo gihe muzatabaza Uwiteka maze nawe azabima amatwi kugirango atumva gutaka kwanyu maze akavaho abagirira imbabazi.Kuko mutagiriye abandi imbabazi,nawe ntazabagirira imbabazi kuko mwaciye ibihanga mutareba ndetse mwibuza kumva gutaka kw’imfumbyi nabapfakazi.
Nta bwo mwategereje ngo Uwiteka yicire imanza zitabera ahubwo mwashyuhijwe no kwihorera kandi kwihorera kwanyu nta bwo kwigeze kugira iherezo ahubwo niko kwabaye urufatiro rw’ubwami bwanyu
Nuko rero,ubwo mutagize umutima w’imbabazi ngo mwibuke ko namwe mwabaye imfumbyi,ndetse abafasha banyu nabo bakaba abapfakazi,ngo bibatere kugirira imbabazi abo mwasanze ahubwo mukanezezwa no guca ibihanga byabo kugirango murusheho kugwiza imitungo mutaruhiye,noneho nimwumve uko Uwiteka avuga.
Dore mwigize ibikomerezwa kandi murabantu buntu bahumeka umwuka ushiramo,ndetse nta nubwo muzi isoko y’umwuka muhumeka,yewe namarembo y’ikuzimu nta bwo muzi aho aherereye,ndetse ntimushobora no gusobanura ukuremwa k’uruhinja munda ya nyina.Ariko mwebwe mwafashe abatariho urubanza murabafomoza ngo munezeze imitima yanyu.
Nuko rero kuko mwakoze gutyo,maze ntimwibuza gukiranirwa kumanywa yihangu,ubwo aruko mwakoze,mugakomeza imigenzo yanyu yo gukiranirwa,Uwiteka agiye gukomeza imigenzo ya ye yo gukiranuka kugirango mu menye yuko ariwe Mana idakiranirwa kandi ko ica imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.
Mwanze kugaragaza kwera no gukiranuka k’Uwiteka Imana imbere yamahanga,niyompamvu nanjye nitoranirije abagaragu banjye banyubaha nahishe mubaba yanjye nanga yuko baza kuba mu bwami bwanyu,ahubwo mbategurira kugirango bazabasimbure ku ngoma.Abo bazankorera kandi bazampesha icyubahiro.Nanze ko bivanga mugukiranirwa kwanyu,ndetse abataramenye imitima yanyu ko yuzuye ubushye bw’ibyaha nabahumuye amaso maze barahumuka babasha kubona no kumenya ubugome bwanyu mbashiramo umutima wo guhunga kugirango bave mu gihugu cyuzuye gukiranirwa.
Abanze kunyumvira narababateje mubagirira nabi,maze babon akumva imvugo yanjye,barongera basubira muhungiro,abo bari barabibeshyeho niyompamvu nabakuye hagati muri mwe,maze basubira ishyanga aho niho babashije kubona ubugome bwanyu maze bashima izina ryanjye ko nabakijije ikigozi cy’umugoyi bamenya yuko nd’Uwiteka Imana ikiranuka.
Dore nabahagurukirije umuhanuzi wo mu bwoko bwanyu kugirango mutavuga ngo,nabahaye umuhanuzi ubanga urunuka.Nyamara uwo nta cyo mu mushinja kuko atigeze abakiranirwaho kuko yakunze gukiranuka yanga gukiranirwa urunuka nyamara yabaga muri mwe.Nubwo yabgishije ibyo gukiranuka mukanga kumwumva ngo nta mateka afite,nyamara namwe ntayo mwari mufite kandi nayo mufite nayo gukiranirwa kuko adashimishije nagato uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero muhame hamwe muhangane n’Uwiteka kuko Umwami wanyu namuhitishijemo ibintu (3);intambara,inkota,ibyago,maze ahitamo intambara,ubwo rero Umwami wanyu yihitiyemo intambara yagize neza ajya kuyihitamo yari yiyizeye cyane nuko rero nimuhame hamwe mukomere kumuheto kuko mugiye guhangana n’Uwiteka kuko yashatse kubarengera ariko muranga.
Nikangahe nashatse kubabundikira nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo ariko mwebwe mukanga?Uko niko Uwiteka abaza!Dore ntakabuza sinzibuza nahato kutabagirira nabi kuko umukozi akwiriye guhembwa ibyo mwabibye ninabyo muzasarura kuko icyo umuntu abibye ari nacyo akwiye gusarura.
Narabinginze mundebera kurutugu ndetse Umwami wanyu yavuze yuko ngo,icyo nzamubanza azansubiza,reka noneho mubaze ikibazo maze ansubize.Mbese umwuka ahumeka yasobanura inkomoka yawo?Ngaho nimba urumugabo subiza icyo kibazo nanjye menye yuko urumugabo ese Wabasha kumenya iminsi usigaje ku isi?Uko niko Uwiteka abaza!Niyihe nkomoka cyangwa isoko yabanzi bawe?Ngaho nimba urumugabo subiza ibyo bibazo bicyeya nkubajije uko niko Uwiteka avuga.