Imyagaragambyo yo mu gihugu cya Kenya ikomeje kwibasira ibikorwa remezo kubera ko abatavuga rumwe na leta bayishinja ko komisiyo ishinzwe amatora IEBC yakoresheje ubusuma mu kwibira amatora umukuru w’igihugu UHuru Muigai Kenyatta aho bavuga ko umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe nubutegetsi RAILA Odinga ari we watsinze amatora ariko bakibira Uhuru bakavuga ariwe watsinze amatora.
Uhereye mucyumweru cyashize havugwaga ko haba hagiye kubaho imishyikirano hagati ya leta ya Jublee iyobowe na Kenyatta hamwe nihuriro ryabanyapolitike bishyize hamwe CORD riyobowe na RAILA ariko ubanza bishoboka ko haba harabayeho kutumvikana hagati yabo bigatuma Odinga yongera kwinjira mu myigaragambyo.
Abatavuga rumwe na leta bafite agahinda numubabaro mwinshi kuko mukwezi guheze abantu batazwi bahitanye umukuru w’urubyiruka wa CORD wategewe iwe kumuryango bamurasa amasasu [7] mu mutwe ahita yitaba Imana.
Na none hatarashira ukwezi umucuruzi ukomeye uvugwa murubanza rwitiriwe EURO BOND bivugwa ko hanyerejwe amafaranga atagira ingano akaba atazwi irengero ryayo uwitwa JUMA JAKOBO akaba ariwe wari umutangabuhamya ukomeye muri urwo rubanza aho abatavuga rumwe na leta basabaga leta kugaruza ayo mafaranga ngo kuko bafite ibimenyetso bifatika kandi bikomeye byaje gutuma uwo JAKOBO DJUMA ahangana na leta kuko ngo yaba yarabaye umwe mu komisiyoneri biyo project yasabirwaga ayo mafaranga yaturutse mu bumwe bw’Uburayi yaje kunyerezwa ntakore icyo yagombaga gukora ahubwo akigira mu mifuka yabamwe mubikomerezwa biri kubutegetsi.
Mu cyumweru cyashize uwo nyakwigendera DJUMA JAKOBO yashize kurukuta rwe rwa twiteer inyandiko avuga ko haraye hakozwe inama yo kumuhitana ubwo yabivugaga hari ku wa gatatu yicwa mu ijoro ryo ku kane[4] bivugwa ko ngo yaba yaratutse umukuru w’igihugu Uhuru Kenyatta ndetse anamubwira yuko ngo yamaze kugera “PINACLE PLACES”kumuhero wubuzima mbese yararangije ntacyo abuze mu isi yabazima.
CORD umutwe utavuga rumwe na leta uvuga ko leta ariyo ibifitemo uruhare,ndetse amwe mu makuru yanditswe nbitangaza makuru byo mu murwa mukuru wa Nairobi byavuze yuko ngo icyegera cy’umukuru w’igihugu ngo yaba yaratunze agatoki uwaba yarabigizemo uruhare
Ariko reka tubabwire yuko kuva aho icyegera cy’umukuru w’igihugu William Ruto urukiko rwa ICC rumugiriye umwere politike yicyo gihugu yahise ihindura isura kuko bivugwa ko hari bamwe bari bizeye yuko azafungwa bityo bikazaborohera kuziyamamaza kumwanya w’umukuru w’iguhugu kuko ubusanzwe uwo mugabo akunzwe cyane muri icyo gihugu kandi akaba azwiho kudatinya cyangwa kugira ubwoba kandi nk’uko byagaragaye ntabwo ishyaka rimwe muri icyo gihugu rishobora gutsinda amatora bisaba yuko hakorwa ubukwe cyangwa (alliance)kugirango haboneke amajwi yatuma abishyize hamwe bashobora gutsinda bakabona ubutegetsi.
Ishyaka rya KANU naryo ryashyizwe mu majwi ko ryaba ryifatanije na CORD mugukora imyagaragambyo bamagana komisio yamatora basaba ko yasohoka ikava mu biro bityo hagashyirwaho iyindi komisiyo.Iyo Komisiyo ya IEBC iherutse kwangira ODINGA watanze miliyoni [1] yabanyagihugu basinye basaba ko itegekonshinga ryahindurwa ariko kuburyo butunguranye iyo komisiyo yavuze yuko ngo za sinyatire zimwe ar’impimbano bityo icyifuzo cye cyitiriwe OKOA Kenya kikaba cyaraburijwemo kuburyo CORD ivuga ko bashobora kutazitabira amatora niba IEBC idakuweho ngo hashingwe iyindi komisiyo izaba ishinzwe amatora.
Iyi komisiyo ishinjwa nubutabera bwo mu gihugu cy’UBWONGEREZA kuba yarahaye umuturage wicyo gihugu isoko cyangwa tender yo gutegura impapuro zamatora uwo muturage ubu wakatiwe imyaka [3] naho undi bafatanije ndetse bikaba bivugwa ko ngo yari numuhungu we nawe yakatiwe umwaka umwe nigice aho batanze [50] zamashillingi ya ruswa kugirango bahabwe iryo soko.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aturuka mu murwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko bishoboka yuko Ruto na Uhuru bazatandukana mu matora y’ubutaha umwe akaziyamamaza ukwe dore icyari cyabahuje kwari uguhangana nurukiko rwa ICC bombi baregwagamo ko bagize uruhare mu ntambara yatewe namatora muri 2007/8.
Abareba kure kandi bakurikirana politike yicyo gihugu hafi,bavuga ko bashobora kuzatandukana kuko icyabahuzaga cyarangiye gusa bakongeraho yuko na none bashobora kuzarwana bapfuye amatora kuko Uhuru yamaze kwishyiramo ko azayobora imyaka [10] anabivuga kumugaragaro.
Anavuga ko narangiza azasimburwa ni cyegera cye Ruto ariko ababikurikirana hafi bavuga yuko naho yayobora imyaka [10] adashobora kuzasigira uwo mwanya kubera ALAP MOI nawe ashaka ko umuhungu we GIDION MOI nawe yicara kuri iyo ntebe ise yicariye imyaka [24]
Ariko ubwo ibyo byavugwaga bizeye yuko Ruto azashyirwa mu nzu y’imbohe none ishyaka uwo muhungu wa MOI aherereyemo rya KANU ubu ryamaze kwifatanya na ODINGA kugirango habeho gufatanya guhangana na leta kuko nta nshuti muri politike ndetse nta numwanzi muri politike ahubwo hahoraho inyungu za buri gihe uko niko bavuga(No permanent enemie,no permanent friend,but there’s permanent interest)
Amatora rero ategerejwe mu mwaka utaha wa 2017 ashobora kuzarangwa n’ibintu byinshi kandi bikomeye kuko politike yicyo gihugu ikomeje kuba amayobera kuzasimbura Uhuru Kenyatta .
Ubuhanuzi bwavuze ko Uhuru azaba umukuru w’igihugu ku wa 17 Nzeri 2012 na none bwongeye kuvuga yuko atazaba umukuru w’igihugu ndetse bwabigaragaje inshuro nyinshi none ubu ubanza ya mizero yarafite yuko azayobora imyaka [10] yaba agiyegusubiza amerwe mu isaho.
Odinga nawe naramuka yifatanije na KANU ashobora kuzatsinda amatora bityo,akazayobora mandate imwe gusa maze ALAP MOI wavuze yuko ngo ODINGA azapfa atabaye umukuru w’igihugu cya Kenya akaba azaba yivuguruje kuko umuntu wese washyigikira ODINGA kuba umukuru w’igihugu byanze bikunze yazamusimbura naho uwashyigikira JUBLEE bavuga ko ubwoko bw’ABAKIKUYU buhinduka nkijuru ngo ntabwo yazapfa abaye umukuru w’igihugu.
Biravugwa yuko ngo Ruto yaba yaragiranye inama na Odinga mu ibanga ko bazongera kwishyira hamwe bakongera guhanranira umwanya w’umukuru w’igihugu ku buryo byanze bikunze bagomba kubona intebe ya state house maze Odinga akayisigira Ruto biramutse rero KANU yiyunze na CORD byaba bigiye kuba ihurizo ariko rizasobanuka uko iminsi igenda ninako igihishwe kijya ahagaragara.
Tukiri kumakuru yo mu murwa mukuru wa Nairobi ufatwa nkumurwa wubahwa cyane mur’Africa,ubu ahitwa huruma ho mu murwa mukuru wicyo gihugu bagiye gusenya amagorofa ataramenyekana umubare kubera kubakwa nabi nyuma yahoo igorofa ifite amazu [6] igwiriye ikica abantu barenga [22] babaga murio igorofa umugore umwe niwe wasanzwe akiri muzima mu bantu [44] babaga mur’io nzu.
Uwo murwa nubwo wubakitse neza ku bubigaragarira amaso ya bantu,ariko watangazwa nuko nta migende ya mazi igira(dreannegy)igira buri gihe iyo imvura iguye ntahabura abaturage batwarwa na mazi cyangwa ngo bagwirwe ni nzu kubera icyo gihugu cyazahajwe na ruswa upfa kuba wifitiye amafaranga ubundi ukubaka uko ushaka usa naho har’uwo uhima kandi inzu wubaka ari iyawe.
Ibya Nairobi bimeze nk’ibya b’Abakire [2] bubatse amazu yabo kusenyi maze umwe akubaka vuba vuba kugirango akodeshe yibonere amafaranga vuba maze undi agacukura kugeza ageze kurutare akubaka inzu ye kurutare maze igihe kigeze imvura iragwa wawundi basekaga ko yatinze kubaka ngo arimo aracukura kugirango yubake kurutare niwe wagaragaye nkumunyabwenge.
Ibyo byanditswe bikaba birimo kugaragara mugisagara cya Nairobi uyu munsi wa none,aho amazu yubatswe nabi yose hamaze gufatwa icyemezo cyo kuyasenya ataruko banze kurya ruswa ahubwo kubera ko igihugu cyasebye imbere ya mahanga aho abanyamahanga bakagombye kuza kuba mugisagara cya Nairobi ubu baifte impungege z’ubuzima bwabo.