HomeNewsAbatavuga rumwe na leta Kenyatta bamaze kugaragaraza imbaraga

Abatavuga rumwe na leta Kenyatta bamaze kugaragaraza imbaraga

Abatavuga rumwe na leta muri Kenya bahagarariwe na Raila Odinga uyoboye urunani rwitwa CORD,bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe aho mu cyumweru gishize hari hafunzwe abashingamateka batavuga rumwe na leta,ndetse harimo nabari kuruhande rwa leta basabaga ko Raila Odinga ya kwicwa kugirango atazateza intambara muri icyo gihugu.

Bakimara kubafunga Raila yagiye kubasura muri police ya PANGANI aho bari bafungiwe nk’uko amakuru twabagejejeho ayavugaga.Maze Raila asaba leta ko niba badafunguye abo bashinga mateka azahita akoresha imyigaragambyo ikomeye cyane mu murwa mukuru wa Nairobi.

Amakuru avuga yuko abari kuruhande rwa leta cyangwa ishyaka riri kubutegetsi rya TNA na URP byibumbiye mu cyo bise JUBLEE CORIATION abashinga mateka basabye leta ko yabafungura ariko umukuru w’igihugu Kenyatta ategeka ko babafunga ariko icyegera cye RUTO asaba ko bafungurwa kugirango badateza imidugararo.

Amakuru avuga ko kubakiranira politike yicyo gihugu ko abashingamateka bari kuruhande rwa leta bakaba banakomoka mu bwoko bw’abakikuyu baba bafitanye umugambi nabatavuga rumwe na leta (CORD) ibyo bikaba byemezwa ni uko ejo ku wa gatatu hashize taliki ya 22 Kamena 16 Odinga yahuye na Moses Kuria wasabaga ko yicwa basangirira muri hotel amafunguro ya saa SITA z’amanywa.

Bikaba bikekwa ko,Uhuru baba baramaze kumugambanira kugirango atazongera gutegeka mandate ya ll bitewe nuko politike irimo kugenda ihindura imirishyo vuba na vuba nyamara nigihe cy’amatora kitari cyagera.

Twibutse yuko iyi myigaragambyo yatangiye isaba ko leta yakwirukana abagize komisiyo ya matora kugirango hashingwe iyindi nshyanshya kuko iriho IEBC ishinjwa kubogamira kuruhande rwa leta bityo bakaba basaba ko niba ntagikozwe abatavuga rumwe na leta batazitabira amatora ahubwo bazikomereza kwigaragambya kugeza igihe leta izemera icyifuzo cyabo.

Birahwihwiswa yuko imiryango [2] uwa Kenyatta n’uwa MOI ngo bashaka ko bazajya bategeka icyo gihugu dore uwa MOI ariwo warutaahiwe twibutse yuko MOI ariwe wasimbuye Kenyatta akaba akomoka mu bwoko bw’Abakalenjin ariko akaba adacana uwaka na Vice President William Ruto uzwi nk’Umwami wabakalenjin.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments