Home News Abasirikare b’igihugu cy’u Rwanda baba bagiye kwinjira mu nteko z’Ubwongereza mu minsi...

Abasirikare b’igihugu cy’u Rwanda baba bagiye kwinjira mu nteko z’Ubwongereza mu minsi iri imbere?

0
Hari ibihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth

Abanyagihugu b’ibihugu bya Commonwealth nk’u Rwanda bagiye kwemererwa kwinjira mu gisirikare cy’Ubwongereza “Britain’s Armed Forces”, nkuko leta y’icyo gihugu yiteguye kubimenyesha.

Muri kino gihe, abanyagihugu b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza birwiriyemo ibyakoronijwe n’Ubwongereza “Commonwealth” bashobora kwinjira muri icyo gisirikare iyo babaye muri icyo gihugu imyaka itanu.

Ariko mu ntumbero yo kurondera abakozi benshi b’abagabo n’abagore mu gisirikare cyo ku butaka, icyo mu mazi n’icyo mu kirere, ubushikiranganji bwo kwivuna abansi bwakuyeho iryo tegeko.

Igisirikare cy’Ubwongereza kibuze abasirikare 8200 barimwo n’abo mu mazi no mu kirere, nkuko icyegeranyo cyasohotse mu ntango z’uno mwaka kivuga.

Abashikiranganji bitezwe gushyikiriza ayo mahinduka ku bijyanye no kwinjizwa mu gisirikare ku munsi wa mbere.

Igisirikare cy’u Rwanda muri defile imbere y’isinzi ry’abantu

Bisobanura ko abanyagihugu bo mu bihugu by’umuryango wa “Commonwealth” nk’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Nigeria, Ubuhindi, Australia n’ibindi bazashobora kwinjira muri icyo gisirikare naho bazaba batari bwigere baba mu Bwongereza.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar