Home News Abashaka umugisha ibyo musabwa gukora!!!

Abashaka umugisha ibyo musabwa gukora!!!

0

Bene data bakundwa mbanje kubasuhuza mu izina Umwami wabakiranutsi,Umwami Yesu Kristo wakunze gukiranuka yemeye gupfa urupfu rwo kumusaraba kumanywa yihangu.Rwose benshi muri bene data munsaba kubasengera rwose numva mbishaka kandi mbikunze,ariko mubanze mu menye yuko gusengerwa kugirango uhite ubona umugisha sibyo mwakabaye musaba Imana data wa twese.

Ahubwo mwari mukwiye kwibaza uburyo mukwiye kubohoka kuko umugisha w’Imana udashobora kuvangwa nabadayimoni.Ikibazo cyo kuba ukennye gituruka kubaayimoni bakuboha bakabugutera kuburi inzira zirimo umugisha w’Imana bityo bakakujyana mu nzira za badayimoni kugirango utazabohoka bagasigara badafite uwo bakoreramo.

Ntushobora gusenga amasengesho adashingiye ku guhishukirwa ngo uzapfe kubohoka.Igihe cyose udasobanukiwe inzozi urota,byanze bikunze uzahura nikibazo gikomeye cyane.Kuko amasengesho yawe azajya atwarwa numuyaga.Gusenga amasengesho atarimo kwiyiriza no kwiyeza no kwiyiriza ubusa ntabwo ushobora gutsimbura abadayimoni bakugize imbata.

Urasabwa gusoma ijambo ry’Imana uhereye mu itangiriro kuzageza mu byahishuwe ushobora gusoma bibiliya buri munsi mu gihe cya mezi [3] uzaba uyirangije.Kuyirangiza ntibisobanura yuko uzahita ubona ibyyshaka,ahubwo hari intambwe uzaba umaze gutera mu buryo bw’umwuka kandi intambara zabadayimoni.

Kwandika inzozi urota za buri munsi nibimwe mu bintu bishobora kugufasha gusenga,kandi abadayimoni birukanwa nimbaraga ushyira mugusenga.Umuhanuzi icyo agukorera ashobora guhagarika imbaraga zakubase ntizongere gukorera muri wowe,icyo gihe uba ubonye akanya keza ko kuzirwanya kuko uba umaze kumenya indwara urwaye,bityo abadayimoni bagafata utwabo bakakurekura.

Ariko hari abandi batajya bapfa kuvamo udasenze amasengesho ya masaha [72] cyangwa [120] ubwo nukuvuga iminsi hagati [3] ni [5] urwo rwego rwamasengesho iyo urugezeho,aha ndavuga utarya utanywa byanze bikunze abo badayimoni niyo yaba ari Satani we ubwe ahita yigendera akakurekura.

Ikindi ukwiye mukumenya rwose sinanze kubasengera,ariko igice cya [9] cy’ubuhanuzi,Igice cya (49) cy’ubuhanuzi Uwiteka Imana data ya Abraham,Issac,Yakobo na Majeshi Leon,yavuze yuko ntakwiye kugira uwo nsengera Imana itampaye ihishukirwa rye,kandi yuko adakwiye kuza amara masa!Rwose kubasengera numva mbishaka kandi mbikunze,ariko data yatanze itegeko yavuze yuko uwo ari wo mugabane wanjye kandi mu byukuri hariho bene data bamaze umukeno rwose kuburyo hariho abasaba gusengerwa nta nubukene mfite.Ariko dukwiye kubahiriza ijambo ry’Imana kuko yarazi yuko mbagirira impuhwe maze avuga yuko uwo nzasengera aje amara masa azajibwaho numuvumo!!!

Nuko rero bakundwa ntawe nakwifuriza yuko yakongererwa umuvumo unturutseho utewe no kutumvira ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Ndabingingira mu Mwami wacu Yesu Kristo kugirango mwemere inama z’umwuka w’Imana kuko nizo zibafitiye umumaro kugirango mubashe kubuhoka rwose mudaheranwe n’inkozi z’ibibi.

Niba umufasha wawe yarakwaturiye yuko yasambanye,ukwiye kumubabarira ko yakubwije ukuri,ariko niba afite ibigirwamana byiwabo yaje yitwaje akaba adashobora kubisenya kugirango mwubake urugo,akwiye gusendwa!!!Ukamwirukana ugategereza Uwiteka yuko azagua undi.NB:Niba Imana ihishuye yuko uwo mwashakanye yaba umugabo cyangwa umugore yuko bitari mubushake bwayo,mukwiye gutandukana kuko nta cyo bizamarira igihe cyose mutabana mubushake bw’Imana urumva yuko mwarahuriraho amakara!Utabasha kumva ijambo ry’Imana icyo rivuga,yuko ubutunzi namatungo bituruka kubabyeyi ariko umufasha mwiza atangwa n’Uwiteka.Niba rero aya magambo abafarisayo babwiye ngo yuko mwahujwe n’Imana ari ko mufata niki gituma mubaho nk’aho mutahujwe nayo?Kuki nta mugisha mufite kandi abahujwe n’Imana babona umugisha ariko abahujwe na bafarisayo(SATANI) bahora mu ntambara zitarangira kandi umugisha w’Imana ubaba kure.Niwowe ukwiye gukora amahitamo niba ushaka umugisha w’Imana kandi byose urasabwa kuyoborwa nayo niba ufite Imana atari ugupapira!!!Niba mwarahujwe n’Imana niki gituma mubaho nkabanyamuvumo?!!Kuko ababaho nkabanyamugisha baba bafite Imana.

Umugisha mvuga s’amafaranga,nubwo nayo ari mu bigize umugisha,ahubwo ndavuga kubaho mu mahoro ubuzima burangwamo amahoro urukundo imbabazi no kwizera.Ubuzima butabamo inzara,gukiranirwa nibindi bijyanye nabyo.None se niba mwarahujwe n’Imana kuki mudakurikiza ubushake bw’Imana ahubwo mugakurikiza ubushakwe bwaso Satani?Kandi akanabatwaza igitugu ibihe byose,mukabaho muhuzagurika mutwarwa numuraba hirya no hino.

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar