18th Jan,2016 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nd’Uhoraho,Uwiteka waremye ibiri mu isi byose.Dore ngiye gukora ibintu bishya mu isi yabazima.
Dore amateka y’isi yose agiye kwisubiramo hagiye kuzaba ibyabaye mu myaka yashize ya 1929/1936 ngiye kunyeganyeza isi yose kugirango imfatiro z’abana bab’abantu zisenyuke maze ibyo baruhiye byose bihinduke imfabusa,dore nta kabuza imirimo y’inkozi zikibi nzaysenya kandi nzayirimbura kugirango ibyahanuwe bisohoze umurimo wabyo.
Nuko rero burira intore zanjye zishake mu maso hanjye kuko indangare nabanebwe batazashobora kuzasohoza mu masezerano kubera ko babaye ingumba zo kwizera uko niko Uhoraho avuga.
19th Jan,2016 njyanwa mu isi y’umwuka mbona ibitabonwa na bana bab’abantu,mbona kandi nerekwa abagore bo mu bwoko bw’Abarozi basengera mu idini rya ADEPR,mbona ko bagize ubwoba bw’ubuhanuzi bwahanuwe kuri gakondo yabakiranutsi.Nerekwa bafata inzira barahunga berekeza mu gihugu cya Uganda bajya kwihisha mur’icyo gihugu bategereje ko ibyahanuwe bisohora byamara gusohora bakagaruka muri gakondo yabakiranutsi guhumanya ubwoko bw’Uhoraho.
Nuko ndabwirwa ngo,ukuboko k’Uhoraho kuzabaramburirwaho aho bazajya hose kuko batazagira amahoro ntamahoro y’umunyabyaha,kandi aho naho bagiye ukuboko k’Uhoraho kuzabasangayo maze bacirwe imanza zijyanye nibyo bakoze uko niko Uhoraho avuga.
Nkomeza gutega amatwi numva bavuga ngo,bagiye IBUGANDE bashingeyo idini ryitwa “ABACUGA”numva bongera kuvuga ngo,bazhisha mur’iryo torero ryabo kuzageza igihe ibyahanuwe kuri gakondo yabakiranutsi bizasohorera maze bazabone kuzagaruka mu gihugu bikomereze imirimo yabo uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nerekwa izindi nkozi zikibi ziri muri gakondo yabakiranutsi,ko begerejwe amarembo yo mu irango ry’ubutayu bugufiya maze ko umwe mu ntabwa wo mu bwoko bw’Abalewi yari yaragizwe imbohe nizo nkozi zikibi ko abaye imbohore nerekwa ko za nkozi zikibi zishaka kongera kumujyana mu ishuli gukora ikizamini ariko imbaraga z’Uhoraho ziramutabara uko niko Uwiteka ategetse.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cy’IBABYLONI ngiye kugiteza umuriro kizashya nk’uko ISODOMA n’IGOMORAH hahiye kandi kizashya kumanywa yihangu kuko bakabije gukiranirwa no gusuzugura Uhoraho,abazarokoka bazankorera kandi bazubaha izina ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse!





