HomeNewsAbanyaUganda bo mu bwoko bw'Abakiga bagiye guhura nakaga gakomeye cyane!

AbanyaUganda bo mu bwoko bw’Abakiga bagiye guhura nakaga gakomeye cyane!

May 27, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyaUganda bo mu bwoko bw’Abakiga,bamanurwa mu butayu bugufiya cyane bwo hagati buri mu ntangiriro yubutayu uturutse mu majy’Epfo yubutayu bugufiya buherereye mu burasirazuba bw’Africa yubuseruka cyangwa yuburasirazuba.

Mbona ko abagore bacuruza ibitenge bo muri ubwo bwoko hamwe nabandi bafatanyabikorwa babazanira ibyo bicuruzwa byo mu bwoko bw’imyenda yabategarugori.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wandike  ibyo ubonye kugirango ababisoma babimenye kandi babimenyeshe abo bireba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Dore abo bakiga baturiye igihugu cy’Ubuperesi bagiye guhura nakaga gakomeye cyane agaturutse kubakagara bagiye kubateza intambara kubera ubwoba yuko ashobora guterwa n’umwana w’UMUSITA afatanije na Rwara Rwumugara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona bahawe ibigori babyokereza muri ubwo butayu bugufiya kandi bahabwa byabigori byiza cyane bagaragara nkimbuto nziza yo gutera maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakiga bahuye nakaga gakomeye cyane kubera ihangana ry’Umwakagara n’umwana w’UMUSITA kandi bose igihe cyabo kirarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Iki kigeragezo cy’abakiga kije cyihuta cyane,kandi ntaho bazagihungira kuko ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo nta bwo rizabura kubaremerera cyane kugirango bamenye yuko mu Ijuru hari Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uvuga akanakora uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore b’abanyarwanda kazi bacuruza ibitenge nabo bajyanywe mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi ufatwa ubwami bw’Abega bukurwa kungoma,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo basigaye muri gakondo ya bakiranutsi yuko bahawe uku kwezi kwa KAMENA gusa bakibusanya bakava mu nzira kuko igiye gisigaye ari igihe cyo gukuraho ubwami bw’Abega ku ngoma kandi hazaca uwambaye icyo gihe nibwo bazamenya yuko Umuhanuzi yarari muribo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa ingabo za abega zihagaritse umutima bikomeye kandi mbona hagati mu murwa havugira amasasu kandi abayarasaga ntabwo bagaragaraga,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu abagomba gukuraho Umwakagara ku ngoma bageze muri gakondo ya bakiranutsi kuko bamaze kwinjira kandi bakaba barangije kwitegurira guca igihanga Umwakagara kugirango ubwami bw’uRwanda bwahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA busohoze umulimo wabwo uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe Uwiteka ahaye abasigaye muri gakondo ya bakiranutsi kirangana niminsi [30];utazabasha gusohoka muri gakondo nta bwo azavuga yuko Uhoraho yamwimye ubutabera kuko yababuriye kenshi ariko banga kumvira ijambo ry’ubuhanuzi n’umwuka w’ubuhanuzi kugirango bakize ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo za RDF zifata insorensore gusa gusa zibajyana mu gisirikare ku ngufu za leta bibwira yuko ubwinshi bwamazi butuma umutobe uryohera.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu ubabwire uti,na GIDEON yatwaye ingabo nyinshi maze Uwiteka arazigabanya kugirango batazavuga ngo batsinze kubera ubwinshi bwabo none na abega naho bagira ingabo agahumbi cyangwa uduhumbi tubiri nta kabuza yuko batazabura gukurwa ku ngoma kuko Uwiteka yamaze kubaciraho iteka kandi igihugu yamaze kukibambura agishyira mu maboko ya bene cyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana  Nyiringabo abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments