Byatangiye byitwa ko abahutu bafite ingebitekerezo,bigeze ho bifata indi ntera bigera no kubatutsi batari baravuye Uganda dore icyo gihe abavuye Uganda bari kwibere kuko umushinga wari uwabo nibo bawutangije.Nyuma y’imyaka [14]nabo batangira kwigizwaho abatutsi baturutse IBURUNDI hamwe nagatsiko k’umwakagara bakomeza kwima ingoma.
Byagezeho Gen.Nyamwasa Kayumba bimwanga munda ahitamo guhunga akurikiye nyakwigendera Col.Patrilc Karegeya maze irya mukuru riba riratashye!Ubwo abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bahise babona ko babonye iyindi iturufu kuko ibyo baregaga umwakagara ko abatoteza kandi ko ubutegetsi bwe ar’ubwigitugu ariko amahanga akica amatwi bitewe nuko igisebo cya jenocide kidashobora kuzapfa kubavaho gutyo gusa!
Ubwo Nyamwasa amaze guhunga we na nyikwigendera bahise bashing umutwe wa politike kuko Karegeya yari yabashije kwigarurira abahutu abinyujije muri KABUGA FELICIAN,umwakagara abonye ko habonetse umuntu ushobora kunga abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abrepubulike batavugaga rumwe none bakaba babaye umwe,yahise abona amarembera y’ingoma ye.
Ubwo yakoze ibishoboka byose aba aramwirengeje.Maze ubumwe bw’abanyarwanda batavugaga rumwe na leta y’umwakagara buba burasandaye.Ubwo uwitwa Dr.Murayi yahise akuramo ake karenge ashinga umutwe we wapolitike uizwe nabahutu gusa utarimo umututsi numwe!
RNC urugendo yarimaze kugeraho ruba rusubiye inyuma maze ikizere cya banyarwanda bari bazi yuko Gen.Nyamwasa na nyakwigendera Karegeya bagiye kubabera abacunguzi kiba kirashize.
Abahutu bari bamaze imyaka igera kuri [20] bategereje ko abacunguzi FDLR har’icyo yazabagezaho ariko nabo amaso ahera mukirere na magingo aya.Hanyuma na none aho abantu bari bizeye yuko FDLR na RNC bishobora gushyira hamwe nibura bakagira imabraga bakicyiza umwakagara nabyo byaburiwe irengero.
Ubwo ibyo byose byabaga na nubu bikiba niko abanyarwanda barimo gushira amahanga arebera,abatavuga rumwe na leta ya FPR nabo barebera kuko bananiwe kwishyira hamwe kugirango bagere kumusaruro ugaragarana nubu bikomeje kuba imbogamizi ku buryo ikizere abanyarwand abari bamaze kugira kimaze kuyoyoka nkanyomberi.
Uko umwakagara yabivuze ninako akomeje kubikora usibye,ibyo yavuze atari byo arimo gukora,yavuze ko azarasa abantu bateza umutekano mucye kandi akabikora kumanywa yihangu,none ararasa abagore bitwa abacuruza agataro kumutwe akabarasa kumanywa yihangu nta mutekano mucye bateje ahubwo barimo bishakira imibereho namaramuko.
Amakuru aturuka I Kigali kuri Uwamaro warashwe kur’uyu wa gatandatu[6] ushize avugako n’umwana we babanje kumwica ubwo bamwirukansaga ahetse umwana mu mugongo maze bakamufata bagakubita impiri mu mutwe akwepesha umutwe ifata umwana we!Ubwo wa mwana yashakiraga ubuzima abuhasiga gutyo!
Kuwa 07th Gicurasi 2016 nawe bahise bamuta muri yombi bamukuramo ubuzima kumanywa yihangu izuba ryaka abantu bose barebera namahanga arebera aba arapfuye.Amakuru akaba avuga ko abadamu bamaze kwicwa kumugaragaro babandi First Lady ajya avuganira ubanza bariya bashobora kuba batarimo cyangwa bakaba arabanyabibili kuko baramutse babaye abadamu first lady ahagarariye yakabaye abavuganira.
Ubwo udashyizemo abana bishwe abadamu bonyine bamaze kuba [4] bishwe barimo gushakisha imibereho ya buri munsi.Ubu rero buri munyarwanda akaba arimo kwibaza ngo ninde wazarokora abanyarwanda ingoma y’igitugu cy’umwakagara na FPR?Abanyarwanda amaso yabo aheze mukirere
Ubuhanuzi buvuga ko nta mwana w’umuntu,uzakiza ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi,azihesha icyubahiro kugirango abazaroka ingoma y’umwakagara bazabashe kumukorera
Uwiteka yavuze kenshi ko umwakagara azabarimbura ndetse bamwe bakazajya ikuzimu bakazacirwaho iteka kubera kutumira ijambo ry’Uhoraho.Ariko kandi abanyarwanda bakaba bafite ikibazo gikomeye cyane kuko nabo batanavuga rumwe n’umwakagara ubanza batarabuze aho bahagurukira kuko wenda Uganda bidashoboka da!Na Kenya bidashoboka Congo naho ni uko usibye ko FDLR iriyo ubanza bashobora nibura agahengekerezo gusa wend atwavuga ko igihugu gisigaye ar’UBURUNDI na Tanznaia
Kandi birashoboka ko ibyo bihugu bitabimye inzira ahubwo habuze kumvikana kw’abatavuga rumwe n’umwakagara ukomeje kwica abantu uko bwije nuko bucyeye.Ibihugu bikomeye byagiriye inama amashyaka atavuga rumwe n’umwakagara kwishyira hamwe maze bagaserukirwa na Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kugirango amahanga abafashe gukemura ikibazo cy’umwakagara ariko abarepubulike barananiranye bakomeje kurebera abanyarwanda uburyo bicwa kubera ubusambo no kudashyira hamwe kwabo no guharanira ubutegetsi bushingiye ku kinyoma!?
Abanyarwanda nabo banze kuvirira umwakagara ngo bamusigire igihugu cyabo ahubwo bahisemo ko azabamarira ku icumu.Umwakagara yibwira yuko abanyarwanda batinya gupfa,nyamara yamaze ubwoba ubwo yateguraga jenocide akanayishyira mubikorwa nk’uko raporo z’amahanga zibigaragaza.
Ubwo rero abanyarwanda bananiwe amahanga nayo akaba ananiwe,reka Uwiteka yikorere umurimo nk’uko byahanuwe nabahanuzi.Igitangaje cyane n’uburyo umwakagara yafatanije n’umwana w’umusita M7 bagakura Iddy Amin DADA kubutegetsi wakoreshaga igitugu bakongera bagakuraho OBOTE ariko kugeza magingo aya ibihugu bayoboye bikaba birangwa n’ubutegetsi bw’igitugu bakaba barananiwe kwerera demokarasi gushing imizi mu bihugu bayoboye.
Reka rero dutegereze ubuhanuzi turebe amaherezo yabwo kuko buvuga ko bidashoboka yuko umwakagara yatsimburwa na bana b’Abantu kubera ko yaremewe kuzabera ubwoko bw’Uhoraho ikigeragezo kzatuma bashaka mu maso h’Uhoraho kuko kugeza magingo aya,buri munyarwanda aho ari hose abayeho yihishahisha kubera gutinya urupfu rw’umwana w’Umwega w’ABakagara.





