Jan 19, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibigiye kuba k’ubwoko bw’ABAKIKUYU,bo mu gihugu cya Kenya (WAMBOI) nerekwa banyuzwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,dore n’igihugu cyabo,nacyo kigizwe nubutayu gusa gusa.Mbona bamanutse mu butayu bugufiya,buherereye kumugabane w’Africa y’uburasira zuba.Mbona ko baturutse IKUSI berekeza IKASKAZI y’ubutayu bugufiya mu burengerazuba bw’amajyepfo bw’ubutayu.
Nabonaga buzuye ubutayu uhereye ku nkengero z’ubutayu ukageza kumpera zabwo,nta nahamwe basize hose bahanyujijwe kugirango hatagira ubutayu basiga inyuma maze nibaburangiza bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka ari we Mana yaremye Ijuru nisi ko igiti cyabo biringiye cyitwa ‘MUGUMO’kidashobora kubabera Imana yo mu Ijuru,cyangwa ngo,kibashe kumva gusenga kwabo kibasubize ibyifuzo byabo nk’uko biri uyu munsi.
Mbona bakomeje kuzamuka berekeza mu majyaruguru yubwo butayu,ahagana kuri ya Nyanja iherere mu burengera zuba,bw’igihugu cyo mu burengera zuba bw’igihugu cy’Africa yuburenegera zuba.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo weretswe ntabwo bishyizwe cyera kuko bisa naho bizaba ejo mu gitondo,dore bigeze kurugi birakomanga kugirango ubwo bwoko bwimitse ibigirwamana bumenye yuko Uwiteka ari we Mana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo butayu buraje kandi buzakomanga kuri buri mu KIKUYU,uzakingura buzinjira nutazakingura ntakizabubuza kwinjira ngo bumwinjirane kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imbabazi z’Uhoraho zikuwe ku bwoko bw’ABAKIKUYU,kugirango bamenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka muri byose,kandi ko,Uwiteka ajya yumva gutaka kw’abantu be,ndetse ajya akiza imibabaro igashira,ndetse agaca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.
Kubera iyo mpamvu,amaraso ye bamennye dore arabagarutse,kuko urukundo yabakunda,rwasimbuwe nurwango bamwanze,kandi yararwaniraga ishyaka ry’ubwoko bwabo kugirango bahabwe gakondo ya bakirautsi.Ariko bo bahisemo kumuca igihanga bamuziza akamama banga yuko agera muri gakondo ari muzima kugirango yishimane n’ubwoko bwe.Niyompamvu uhereye igihe cya CAIN wishe murumuna we ABEL,amaraso ya bakiranutsi ahora asaba guhorerwa ariko none ho Uwiteka agiye gusubiza ibyifuzo byabo asubize ayo masengesho amaze imyaka ibihumbi nibhumbagiza atarasubizwa kuko Uhoraho amaze guca imanza zabakiranutsi barenganijwe kugirango bahorerwe amaraso yabo yamenwe ari nta mpamvu maze bamenye yuko ibyo bakoze bitari bikwiriye ndetse ko bitari bitunganye imbere ya maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko avuga.
Nuko nerekwa inteko y’inama yo mu Ijuru yongera guterana,maze bafungura urubanza dossier Nº 0020/001/0017,inteko ya bacamanza yo mu Ijuru,isanga ko,batsinzwe nurubanza kuko banze gukora ibyiza kandi babifitiye ubushibozi,kuko byanditswe ngo,havumwe uzi gukora icyiza nta gikore niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nongera kwerekwa iyo dossier ifatanye na dossier ya BARUNDI,batuye mu mahanga,nerekwa bashaka uburyo bwose bushoboka bwo gukiza bene wabo basigaye mu gihugu cy’ISAMARIYA,ariko biranga.
Mbona ko bashaka gukoresha itumanaho ngo bavugane na bavandimwe babo basize ISAMARIYA,nabyo biranga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarundi benshi basuzuguye ijambo ry’Uwiteka yanyujije mukanwa kawe,bararisuzugura,niyompamvu gukira kwabo bigoranye,kandi kurimbuka kwabo kuzaba kubi cyane kugirango bamenye yuko umugaragu wanjye(Umuhanuzi) ibyo yavuze,umwuka w’Uhoraho wari muri we uko niko Uwiteka avuga.
Dore hagiye kuba ubwicanyi bukomeye buzatangaza amahanga,kandi nta bwo amahanga azabatabara ahubwo Uwiteka azanangira imitima yabo,kugirango ibyahanuwe bisohoze umulimo wabo.Abazarokoka bazamenya yuko Uwiteka Nyiringabo,ari we Mana yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuga!
Umwami w’ISAMARIYA yabeshye yuko ngo yiringira Uhoraho,ariko nta bwo ari byo kuko yiringira imbaraga z’abadayimoni mucyimbo cyo kwiringira Uwiteka Nyiringabo niyompamvu kurimbuka kwe,kuzaba kubi cyane,kandi ku kazaba gukomeye cyane kugirango azabere abandi akarorero abazarokoka bazamenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka kandi ijya ica imanza zitabera,kandi ijya yumva gusenga kw’abakiranutsi,ndetse ijya irangiza imibabaro yo mu mutima mu bwoko bwayo bw’abakiranutsi niko Uwiteka avuga!
Nkiri muri iryo yerekwa,nkomeza kwerekwa ibigiye kubera mu karere k’Africa y’uburasira zuba,mbona Umwakagara akurwa ku ngoma mu buryo butunguranye kandi vuba cyane,maze mbona ubwoko bw’Uhoraho uwiteka Nyiringabo butuye mu gihugu cy’IBABYLON bubura uko butaha kuko nta mabusi yarahari yo kubucyura.Ahubwo abantu bishyiraga hamwe bagakodesha imodoka yo kugendamo kugeza bageze muli gakondo.
Nerekwa izindi mpunzi zatataniye mu mpande ennye z’isi,zihutira gutaha zirekeza muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona abahoze arabasirikare b’Umwakagara,nabo bihutira gutaha vuba cyane.Ntangazwa nuko ari bo babaye abambere kwinjira mu madoko berekeza muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko avuga!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,impunzi zituye IBABYLON,ngo zizataha nyuma yabandi kubera kubura imodoka zizabacyura Umwakagara amaze gukurwa kungoma.
Icyambereye amayobera,ni uburyo,abami (4) bajyanywe mu butayu mu buryo bw’Amayobera.Kenyatta,KAGUTA,KAGAME,NKURUNZIZA,bose basa na bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya mu gihe kijya gusa nk’aho ar’igihe kimwe.Kuko nabonaga ubutayu bugufiya bwose bwuzuye abagenzi benshi bakuwe mu mazu ya bami,ndetse nayubakishije amahembe y’inzomvu maze bakisanga bari mu butayu bugufiya babujyanywemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango bamenye yuko Uhoraho ari we Mana ica imanza zitabera uko niko Uwiteka abaciriyeho iteka kandi niko avuga.