Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi z’umwakagara mu murwa mukuru w’uRwagasabo,aravuga yuko,umwakagara yamaze kugota intasi ze zose mu rwago rwo kuzibuza kuzahunga zikamutererana zikazamusiga wenyine mukangaratete kintambara kandi barasangiye umugati w’igihugu.
Nk’uko amakuru dukura mubakorana bya hafi n’umwakagara mu nzego z’igihugu zishinzwe ubutasi hanze no mu gihugu imbere,biravugwa yuko ngo,umwakagara yamaze gukora undi murogo witera bwoba yashakiye za magigiri ze azibuza amahwemo kuba yapanga akanategura umugambi wo guhunga igihugu maze bamara kugera hanze y’igihugu bagatangira kumena amabanga bari basangiye.
Ni muri urwo rwego yahise ashyiraho ikinyamakuru cyitwwa IKAZEIWACU.FR,nicyo anyuzamo amakuru yose ajyanye na za magigiri aho atanga amakuru ajyanye nibikorwa byose byakozwe na za magigiri ze aho ziri ku isi hose mu rwego rwokuzifungira amayira,maze yamara kubatanga abashyize ku karubanda bakemera bagakora umurimo wo gukomeza kwica rubanda rw’Umwami kuko baba batagifite ubuhungiro bwaho berekeza kuko iyo bimaze kugenda gutyo ako kanya abatavuga rumwe nubutegetsi bw’umwakagara bahita babona amafoto yabo kuburyo kuba batinyuka guhunga kandi bamaze gushyirwa ahagaragara biba bigoranye.
Amakuru avuga ko,hari za magigiri nyinshi zimaze kubona yuko ingoma ye izarangira nabi,hanyuma ngo zigatangira gutegura umugambi wo guhunga igihugu.Ibyo ngo ni byo byatumye umwakagara yiga ayo mayeri yo kubakomanyiriza amazi namashanyarazi kugirango biyumve ko ibikorwa bakoze byamaze kujya ahagaragara bityo bashing iryinyo kumutsi kugirango bazahwane nawe.
Ngayo ng’uko uko umwwakagara akora,inkoma mashyizose yamaze kuciraho iteka,nyuma y’ihunga rya Col.Patrick Karegeya hamwe na Gen.Nyamwasa Kayumba yarahiye ko ntawundi uzongera guhunga ngo amunyure murihumye ngo kuko igihe yatakaje muburangare cyari gihagije”Paul Kagame” ayo namwe mu magambo yivugiye we ubwe ko ibyabaye byarabaye ntabindi bizongera.
Ubu rero asigaye yaradukanye undi mugambi barusahurira mu nduru baguyemo,ngo wo guhabwa inguzanyo abinyujije muri za Bank zabanyamahanga zigenda zifungura amanywa nijoro byemezwa yuko 60% imigabane iba ar’iya FPR,ubwo abategetsi bose bakorana n’umwakagara bagahabwa umwenda bazishyura mu myaka (10) ibyo ngo bikaba bikorwa mu rwego rwo kubuza abantu guhunga kugirango ukomeze urindagirire mu madeni wahawe byitwa ko urumunyamuryango wa FPR kandi mu bundi buryo baba bishakira inyungu zizaguturukamo.
Hanyuma kandi biba biteganijwe ko,uramutse uhunganye umwenda wabandi bazafata utwawe twose tugatezwa icyamunara,bivugwa ko ubu buri mu yobozi agenzurwa cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga yatanzaho akayabo ka miliyari 271 z’amanyarwanda ku buryo abasha kugenzura uwari we wese ukorera munsi y’ubutegetsi bwe.
Bitewe nuko rero umwakagara aba yibereye mu mibare ya manda ya lll itemewe n’amategeko,hamwe na referendum nayo itemewe namategeko ishaka gusimbura kamarampaka yakozwe nabazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi ubwo bari bamaze kwirukana NyiruRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ngo yaba ashaka guhagura ayo mateka yose yabaye yaramaze kugirwwa impunzi hanyuma nawe agakora amateka ye,cyane ko ashingira kubutegetsi bwa MDR-MRND ko babashije kuyobora igihugu bakakigeza muri genocide hakoreshejwe ikinyoma bashyigikiwemo na leta y’Ababiligi.
Ngo nawe akimara kumenya iryo banga yuko uRwanda rutigeze rugira amategeko ahamye kubera ko ngo Ababiligi bashakaga kwihimura ku bwami bw’u Rwanda bwashyigikiye Abadage mu ntambara





