April 21, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona abakobwa bo muri gakondo biga za kaminuza bananirwa gukora ibizamini kubera kwirirwa mu bagabo hirya no hino bashakishaka amafaranga yo kwishyura amafaranga yishuli hamwe no kwiyushyurira amacumbi.Babona yuko bazatsindwa ibizamini bakajya gushaka abaprofessors babo babigisha kugirango baryamane nabo maze bazabahe amanota mibizamini kuko batigeze biga ngo babe bashobora gutsinda ikizamini.
Sibyo gusa bakora,ahubwo bakora ibishoboka byose,bakajya gusambana na bagabo ngo babishyurire amacumbi no kubatunga mu gihe cyose baba biga za kaminuza.Sibyo gusa!Iyo barangije za kaminuza bajya gushaka akazi,kuko baba baramenyereye buraya bagasambana nabakoresha batanga akazi kugirango babahe akazi.
Bene data ibi byose bishingiye ku irari ry’ibyisi,nyamara bijya biza byarangiza bikitera amababa bikigendera.MOBUTTU na GADDAFFI ntabwo bari bafite bicyeya.None bagiye gusozererwa n’Umwakagara kuko ari bakire bakomeye ku isi,nyamara azakurwaho nk’umwe mubakomeye ahari namara kuvaho mushobora kuzizera Uwiteka kuko muzaba mu maze kubona yuko nta muhanga w’Isi,kandi ko isi idasakaye buri wese anyagirwa ku giti cye.
Muri iki gihe abapfumu nabo bihinduye abakozi b’Imana,abandi nabo,bavukanye imbuto za badayimoni zikora ibimenyetso nibitangaza aho abantu bizera ndetse bakemera yuko ukoreshwa ibyo,aba ari umukozi w’Imana nyamara ntaho ahuriye nubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabi.Abantu Imana ikababurira biciye mu nzozi cyzngwa mu mayerekwa ariko bakanga nti mu byiteho.JOB 33:14-18,Kubara 12:6 Uwiteka avuganira namwe mu nzozi,ariko umugaragu we Moses ukiranuka murugo rwe we bavugana amaso kumaso!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi ziguteje ibyago byihuse ndetse nibindi bizaramba,ngaho byitegereze neza uko biza nurangiza unabyitegereze uko bigenda kuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe,adashobora ko wasubira mu butayu kandi waraburangije.
Nta deni ubafitiye kuko warangije ubutayu bwawe Uwiteka yakujyanye kugirango utunganywe wigishwe uko uzakorera Uwiteka Nyiringabo,ari we Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Ndabwirwa ngo ibyo bigori bazanywe byo gushyirwa mu nzu yimbohe sibyawe,kandi ibyo bizamini bazanye ntabwo uzabikora kuko ibyo wakoze bihagije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa idini rya Assembles of God rikorera Kimihurura rikataje cyane gushinga amashuri yigisha iyoboka Mana cyangwa se Theology,maze mbona abantu bashishikajwe no gushaka uko bajya muri ayo mashuri,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira izo njiji ziyitirira umurimo wa data uti,nimushake ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Kuko igihe ari kibi,naho mwajya muri ayo mashuli kugirango mwemerwe aho gushaka mu maso h’Uwiteka akabaha imbaraga n’umwuka wera akabakoresha ibikomeye mu isi ya bazima,ahubwo mushishikajwe no gushaka amashuli kandi ibihe murimo ari bihe bibi cyane nyamara abayoborwa n’umwuka w’Imana nibo bana b’Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.