23rd Nov,2015 nuko njyanwa mu gikombe cyo kwerekerwamo mbona kandi nerekwwa ibyago,akaga,amakuba bigiye kuba ku gihugu cya Kenya.Nerekwa yuko bagiye gufata umwenda wa ma pound GB yo mu gihugu cyo mu Bwongereza angana na Miliyari (1) angana na Tiliyari (1) ni gice (1.5)Kenya Money shilling.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwwana w’umuntu,dore icyo gihugu kigiye gufata umwenda kubera yuko amashillingi bayamaze mu gihugu bayasahura kubera gutinya ibigiye kubabaho.
None ubabwire uti,muramuka mufashe uwo mwenda ntabwo muzabasha kuwishyura,kuko uwo mwenda uzishyurwa n’abana banyu ndetse abuzukuru nabuzukuruza.Ikirenze kur’ibyo mukazaba inkorera gahato nyamara ubwibone bwanyu buzaba burangiye aho niho muzamenya yuko umuhanuzi yarabarimo uko niko Uwiteka avuga.
Dore umwakagara nzamukoza isoni cyane kuko umutima we yashyize hejuru kandi nasohoje cyane ibyo yifuzaga byose mu mutima we,yifuzaga yuko isi yamumenya abinyujije mu nzira zikinyoma ndamwihorera kugirango ndebe aho kwifuza k’umwana w’umuntu kugarukira ariko nasanze ntahabaho ahubwo uko arushaho gukomera niko arusha gukiranirwa no kugirira nabi ubwoko bwanjye.
Nuko nerekwa batwara abana babo kwishuli ryo kwigishirizaho abatutsi kubaha Imana,babatwaraga mugaturuturu nka saa kumi nimwe zigitondo.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abana batoya bo muri Gakondo hamwe no muri Samariya bagiye kujyanwa mu ishuli ryo kwigisha abatutsi kumenya Imana kandi buri kiremwa kizamenya yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo bwoko nabwo bugiye kumenya yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko bishyize hejuru cyane ndatse wagirango ntibaba ku isi uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa maze mbona abakinnyi bumupira wamaguru bacengana cyane ariko ntihagire utsinda,uwo mukino wagaragariga abawurebaga neza cyane.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu witegereje ariya macenga y’umupira wa maguru?Ndasubiza nti Yego!
Nayitegereje uwanyerekaga arambwira ati,ariya macenga wabonye,n’amacenga ya politike nyarwanda bafite amacenga aruta ay’umupira wa maguru.Ariko igihe kirageze ngo ayo macenga igihe cyayo kirangire kandi dore cyamaze gushyirwaho ishyirezo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ndi mu nzu ifunze imiryango yose,ndetse muri iyo nzu mbonamo hose huzuyemo ikidendezi cya mazi yangeraga murukenyerero nuko numva mpawe imbaraga zo kugendagenda muri ayo mazi mbona ngeze kuri wa muryango ufunzwe maze ngira ubutwari budasanzwe ndakingura,ariko inyuma yanjye har’umwuka wabadayimoni ungendaho.(Amazi asobanura ibibazo),naho (Inzu igasobanura igihugu cyangwa amasezerano) Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ibibazo byawe birarangiye kandi uhereye none mbishyizeho iherezo ryabyo.
Nerekwa inyuma wa mwuka wabadayimoni hihishe abagore(Abarozi)maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,kugambanirwa waragambaniwe,kugirirwa nabi wagiriwe nabi,ibyo byose nabirebeshaga amaso yanjye maze ndakwihorera kugirango ndebe imitekerereze yawe no kwizera kwawe kwari kwashyizwe mugipimo.None ishuli ryo kwizera urarirangije nanjye niyompamvu nshyizeho ishyerezo kuko nd’Uwiteka Imana yawe.
None uhereye aka kanya uhereye none(Now and to day) mbishyizeho iherezo kuko wanyizeye uzumva urugendo rwawe bizamutera gushaka mu maso h’Imana kuko bavuga ngo,abo Uwiteka yabanye nabo cyera nuko yarakigendera muri bo.Ariko noneho wowe uri uwo mu gihe cyabo(generation)nta cyo noneho bazitwaza niyompamvu nakuretse nkagukuraho amaboko ndetse na maso ya njye imbabazi zanjye zabaye kure yawe ndetse kurira kwawe ntukumvikanye mu matwi yanjye kuko nari naguhishe mu maso hanjye,ariko igihe kigeze nongera kwibuka isezerano nagusezeranije maze nawe nsanga wararikomeje wirinda kujya iburyo cyangwa ibumoso niyompamvu nakubereye Imana yawe kugirango nuzakubona nawe azifuze iyo Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.
Dore nijye waguhagamaye nkakumenya mu izina nijye wakwitoranirije,uzankorera umurimo ku isi yose,abakugiriye nabi bose,abaguhumanije bose bashaka umugisha ufite uyu munsi,nibutse yuko ntigeze nguha ubutabera niyompamvu mpogurukiye guhangana nabo,kandi ndakubwiz’ukuli abana babo bazagupfukamira kandi bazagukorera kuko Uwiteka azaguhindura umurwa wera kugirango nkomeze isezerano ansezeranye nawe uko niko Uwiteka avuze mu gitondo cya none.Kandi niko yongeye kugusezeranya.Dore nzagukura muri icyo gihugu kumanywa yihangu nta nubwo uzagenda ubunda bunda ahubwo uzagenda wemye kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana yawe.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abahoze kurugerero uti,dore mugiye kurwana intambara umwakagara yamaze gutsindwa kandi uzaba kuruhande rwe azashira kuko adateze gutsinda kandi Uwiteka akaba yaramwikomye nuko umunyabwenge amenye ubwenge akuremo ake karenge kuko mugiye guhura numuriro w’Ikuzimu kuko umunyabwenge areba ibitaraba akabibona nkibyabaye kandi inyamaswa y’inyamakenga ntiyicwa n’umututizi uko niko Uwiteka ababurira.
Nyamara kuri wa munsi ubwo nzahorera ubwoko bwanjye nzabuguya guya mbwengeranye mbushyire hamwe mbuhe undi mushumba utari mwebwe uwo nguwo azita kun tama zanjye kuko azazigaburira uko zibyifuza kandi azazigirira neza kuko yabanje gutozwa uko baragiye intama nahomwebwe mwaje muri nyirakazitereramo mwishakira amaramuko maze muzisanga mu mutaba aho zarimo kurisha murazifata muzihindura izanyu muzibeshyeshya utwatsi mwari muvuye kugura ibyatsi bitari ibimerano ahubwo byibiterano maze nazo zumviye imvugo yanyu ziyigereranya niyashebuja zirabakurikira muziraganya gutyo.
Nuko rero mumenya yuko ibyo mwazikoreye byari bihagije kandi ko nzimanukira jyewe ubwanjye nkareba ibyo umukumbi wanjye ubarega ko arukuli kuko ndumva urusaku rumeze nk’urwo kwa Farao igihe ubwo bwanjye bwakoreshwaga agahato.Icyo gihe nikoko narimanukiye ndirebera nsanga urusaku rwabo rufite ishingiro,none namwe ndaje ndimanukiye nitegereze urusaku rw’umukumbi wanjye nimba koko arukuli maze nanjye nzatabara umukumbi wanjye kuko uragiwe namasenga aryana yishushanije nk’intama kubera kwambara uruhu rwera nyamara imbere aramasega aryana uko niko Uwiteka avuga.