HomeNewsAbahindiro bvumwa umuvumo uturutse k'Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kubera kugambanira abami buRwanda!!!

Abahindiro bvumwa umuvumo uturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kubera kugambanira abami buRwanda!!!

OCT 28, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami YUHI VI ajya gushyingurwa mu rwagasabo nyuma yo kutumvira imiburo y’Umuhanuzi “Majeshi Leon AINESHA”abagiye mukiliyo nabari baturutse muri America,kuko abari mu gihugu batinyaga abega ko babagirira nabi babaziza ko bagiye mukiliyo cy’Umwami YUHI VI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahindiro babaye nka YUDA ISKARIOTI kandi ubahe numero yurubanza kuko baciriweho iteka kubera kugambanira abami b’uRwanda kandi arabo mu muryango wabo.Mbaha (file number) N°0076/0010/0017 yuko baciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Uru rubanza rurareba abahindiro bose bagambaniye Umwami Kigeli V Ndahindurwa,kandi rurareba abahindiro na abega bari mu mugambi wo kugambanira Umwami YUHI VI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.Kandi ni uko abivuga.

Mbona ko inama abega bayirangije ndetse numugambi wo guhitana Umwami YUHI VI bawupfunditse banezerewe cyane yuko icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kigiye kugenda neza kandi banyiracyo bakaba batazi igihugu kirwana nikindi kuko banze kwizera no kwiringira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana yanjye abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahindiro bagurishije Umwami YUHI VI nkuko bagurisheje Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Ntabundi bucuruzi basigaranye usibye kugurisha abami b’uRwanda.Ubambarize uti,nimumara abami buRwanda,hanyuma ubwami ntiburangire muzagurisha iki?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abaza!

Dore muvumwe wa muvumo kuko mwaramburiye ukuboko abami bimitswe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Muzazerera isi yose nkuko CAIN yabaye inzererezi,kandi muzifuza uwabakozaho ikiganza cye kugirango mubigire urwitwazo,ariko nta bwo muzamubona ahubwo muzagwa nzira kandi muzicwa niminsi kandi uzabakozaho ikiganza cye Uwiteka azahora inshuro [7] kuko azaba akoze kubyashingwanywe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuze!

Ibikundanye birajyana nta bwo abega bazabasiga inyuma ahubwo bazajya imbere mujye inyuma,kandi ntabwo muzongera kwitwa abami nibikomangoma byo muri gakondo ya bakiranutsi.Ahubwo muzahinduka inzererezi zitagira gakondo zikomokamo muzajya mubona abantu mubahunge kuko mwabaye ibivume byamaraso ya bami buRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yanjye nkorera abavumye!!!

Nerekwa abagize nzu ya bahindiro bahinduka abakene basubizwa ku isuka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kubera kugambanira abami bimitswe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona ukomeye muribo asigaye akora mu isoko acuruza agataro.Maze babonye ko uwo ahiriwe bose bajya gucuruza mu isoko ariko umuvumo w’Uwiteka Nyiringabo uranga ubabaho karande uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa abanyarwanda bo mu bwoko bwa batutsi baturutse I Burundi batangira gucuruza ibiyobya bwenge nyuma yuko ingoma yabo bafatanije na abega isenywe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona za leta yaba iy’Uburundi cyangwa iyo muri gakondo ya bakiranutsi,babahiga bukware kuko nyuma yingoma yabo bahise bongera guhungira mu gihugu cy’ISAMARIYA(Burundi)ariko biranga biba ibyubusa basubira ku isuka bakajya batungwa na marenza munsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi ntubure kuzicira urubanza rwibyo zakoze kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yaawe ukorera ariwe mucamanza utabera.Ubwo bahabwa numero yurubanza N°0077/0010/0017 uko niko Uhoraho Nyiribihe byose JEHOVA abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments