HomeNewsAbagore bambara imyenda yabagabo,nabashumba batahamagawe,baciriweho iteka!

Abagore bambara imyenda yabagabo,nabashumba batahamagawe,baciriweho iteka!

June 20, 2017 njyanwa mu iyerekwa nerekwa abanyarwanda baturutse mu gihugu cy’Ubuphilisitiya,(Uganda)mbona barashinze utudini na madini,maze iyo mishinga bayihindura ubucuruzi bwunguka.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hanura kandi ucire urubanza abafarisayo bashinze imishinga yunguka y’Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,kandi ntutinye kubaha numero yurubanza kugirango bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko ariyompamvu yakugize umucamanza utabera mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko mfata igitabo cyanjye cyubucamanza ndebamo inomero naringezeho,nsanga ari Nº0029/0006/0017, maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi naho zagirirwa imbabazi,ntabwo zareka ubucuruzi bwazo kuko babibonyemo inyungu nyinshi batarushye bituma bayobya benshi mubo mu bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa nerekwa abagore Bambara imyenda ya bagabo(Ipantalo)ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abo ubonye nabagore bigize ibishegabo,banze kubahiriza itegeko ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.None nabo uhawe ububasha bwo kubaciraho iteka,kuko naho wabigisha gute,ntabwo bashobora guhindukira ngo bareke kutumvira Satani ahubwo bumvire Uwiteka Nyiringabo.Gutegeka kwa kabili 22:5

Kuko rero badashaka kubaha ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nabo baciriweho iteka n’Uwiteka Imana yawe,kuko umwuka w’Uwiteka atazahora aburana nabo cyangwa ngo ujye impaka nabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero abo nabo ubahe numero yurubanza rwabo ko baciriweho iteka,ariko uhita abireka akumvira ijambo ry’ubuhanuzi,arahita agirirwa imbabazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Na none mfata numero yurubanza naringezeho Nº0030/0006/0017, mbacira urubanza nkuko nabitegetswe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abantu benshi bakinisha ubu butabera kandi nta bundi butabera bazahabwa n’Uwiteka Nyiringabo,kuko ubu butabera butegura kuza k’umwana w’umuntu,kunshuro ya mbere,abazaba baciriweho iteka,nubutabera bwa mbere,nta mahirwe bazaba basigaranye yo kujuririra urubanza rwabo uko niko Uwiteka avuga.

Ahubwo bazategereza urupfu rwa kabiri aho bazacirwa urubanza rwa burundu bakajyanwa mu muriro utazima.Nuko rero uburire abanyabwenge bite cyane ku ijambo ry’ibihanurwa kugirango basohoze ibyo ritegeka kugirango batazabura ubugingo kandi bari barabuhawe.Basabe cyane umwuka w’Uhoraho abagirire neza kuko tugeze mu bihe biruhije kandi bigoye cyane byanditswe mu ijambo ry’Imana(Itegekonshinga)ryo mu Ijuru niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo nkozi z’ibibi,zampfunyikiye amazi,ariko jyeweho,nzabapfunyikira ibirohwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nzabahanagura mwisi ya bazima,nta bwo bazongera kwibukwa ukundi,kandi ababakomokaho,nta bwo bazibukwa ukundi.Nzabaca mu isi,nkuko nabo baciye ijambo ryanjye.Bakabuza ubwoko bwanjye kubona ubwiza bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ahubwo babatwaje igitugu,birira izibyibushye naho izinanutse bazirerega zikaribwa na masega uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo abo bantu biyita abakozi banjye nigeze mbahamagara.Kuko nta nubwo mbahemba kuko ubusanzwe umukozi akwiye ibihembo,kuko ijambo ryanjye rivuga ngo,udakora nta karye!None se,nijyewe wivuguruza ntanga umukoro,maze abawukoze simbahembe?Niko Uwiteka abaza!None se,ko wowe naguhaye akazi ngo unkorere nari nabura kuguhemba?Niko Uwiteka abaza!Nuko rero dore ngutanze ho umugabo wo guhamya ibyo nzakorera izo nkozi z’ibibi zidatinya kumbeshyera ko arijye wabatumye,uzaba wumva ibyanjye nabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bishyize mukaga gakomeye cyane,kuko banze kwihana ngo bahindukire,kandi nyamara iminsi iragiye,ndetse irarangiye kugrango isaha igere maze bacirweho iteka n’ijambo ry’ubuhanuzi kugirango bakize ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ihuriro rya NASA ritsinda amatora,maze umukuru w’igihugu Kenyatta ahita atangiza intambara,ariko biranga bimupfira ubusa nkuko ijambo ry’Uhoraho ryabivuze.Maze mu masaha ya nimunsi ageze,ibitangazamakuru by’ibabylon,bitangaza yuko umukandida k’Umwanya w’umukuru w’igihugu(perezida)RAILA Odinga yahise atangaza yuko ngo leta yamaze gushyiraho abasirikare bo mu bwoko bwa za magigiri kuzateza akavuyo hakaba intambara amatora akimara kurangira kugirango bazatangaze yuko ari we watsinze.

Amakuru yavuze ko,imyitozo barimo kuyikorera ahitwa KAKAMEGA,mu ntara yuburengera zuba,naho iyindi ikaba irimo gukorerwa mu murwa mukuru w’ISHUSHAN ahitwa EMBAKASI mukigo cy’igipolice.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ijambo ry’Uwiteka rizasohoza umurimo waryo,kuko ryavuze yuko,Uhuru Kenyatta nadaha mugenzi we,kuyobora mandate ya kabiri,atazabura gukorwa nisoni mu marembo ya mahanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments