Amakuru aturuka mubanyamuryango b’umuryango uharanira ubwami bw’Abega,basabye ikinyamakuru inyangeNewss kudashyira ahagaragara amazina yabo.Baratangaza yuko,ngo,uwo muryango ukorera I Kampala muri Uganda umurwa mukuru wicyo gihugu.ko,uwo muryango wa zamaneko witwikiriye umutaka wizina rya RPRK,ko washutse urubyiruko rwinshi ubabeshya ko,baharanira itahuka ry’Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Baratangaza ko,bakimara gusoma ubuhanuzi bwo kuwa 17 kanama 2015,bahise bafata icyemezo cyo kuva muri uwo muryango ngo kuko batari bazi neza amakuru yawo,nyuma yo gusoma ubwo buhanuzi bakaba bahise bamenya ikinyoma gikomeje kumunga ingoma y’Abega bagize agatsiko kabicanyi.
Mubutumwa ikinyamakuru inyangeNewss cyakiriye kuri uyu wa 18 kanama 2015,bwavugaga ko,abo banyamuryango bashimira ubuyobozi bw’ikinyamakuru inyangeNewss.com kuba bukomeje guhumura abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rwinjiye muri uwo muryango batabizi nyuma bakaza guhuza amakuru bafite ajyanye nay’ubuhanuzi buvuga.
Ako kanya bahise bafata icyemezo cyo kuva muri uwo muryango uharanira ubwami bw’Abega,babivuze muri aya magambo«Twebwe abagize umuryango wa RPRK,tukimara gusoma ubutumwa bwo ku wa 17kanama 2015,twasanze bufite ubutumwa buhuza namakuru dufite twari tumaranye iminsi.Twasanze ubu butumwa ntaho bwibeshye kuko ari ukuri gusagusa.Turashimira ubuyobozi bw’ikinyamakuru InyangeNewss kuba bugeza kubanyarwanda amakuru y’impamo»Kubera iyo mpamvu dufashe icyemezo cyo kuva muri uwo muryango twari tuziko uharanira itahuka ry’Umwami Kigeli V.Ndahindurwa umaze imyaka irenga 55 mubuhungiro nk’uko abakuru buwo muryango babitwigishije.
Turasaba Nyir’uRwanda kwamaganira kure uyu muryango w’Agatsiko gashaka kumara abanyarwanda bitwaje izina rya Nyir’Urwanda Kigeli V.Ndahindurwa.Batangiye batubwira ko,ngo uwo muryango wagiye uhura nibibazo bikomeye birimo za maneko za Kigali zigizwe n’umuhanuzi Majeshi Leon,ngo wabaye umuhuza bikorwa w’uyu muryango nyuma bakaza gutahura ko akorera Kigali ngo bahise bamufatisha arafungwa ariko kubwamahirwe ntiyajyanwa I Kigali kubera imiryango mpunzamahanga yamuburaniye agafungurwa na leta ya Uganda.
Bakomeje batubwira ko,bahuye ni kindi kibazo cya maneko wa RNC witwa LT.Ruyenzi Aloys bavuga ko,yaje kwifatanya n’umuhanuzi Majeshi Leon bgasenya uwo muryango wa RPRK uharanira ubwami bw’Abega.Bavuga ko, RNC ari abarepubilke,ngo kandi bakaba barwanya ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga.
Twebwe abagize uwo muryango wa RPRK,nyuma y’ikusanya makuru twakoze,turemeza yuko,RPRK ikorera leta ya Kigali nk’uko ubuhanuzi bubivuga,tukaba dusaba urubyiruko bagenzi bacu,kutazagwa mu mutego w’ikinyoma ngo binjire muri uwo muryango umaze kuyogoza abanyarwanda b’impunzi utwabo babasaba gutanga imisanzu.
Twongeye gusaba nyir’uRwanda kuba yatanga itangazo ku maradio mpunzamahanga ko,adakorana n’uwo muryango kugirango akize imbaga yabanyarwanda ikomeje gushirira muri uwo muryango bitirira nyir’uRwanda.Turangije tubashimira murakoze murakarama.Twebwe abagize komitte nyobozi ya RPRK.