HomeNewsAbageneral ba RDF,bagiye gusahura igihugu bahereye kwa Rubangura kumurongo!

Abageneral ba RDF,bagiye gusahura igihugu bahereye kwa Rubangura kumurongo!

20th OCT,2015 njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa igipimo cy’imyenda yambarwa nabategarugori imyenda yo mu bwoko bwamakanzu namajipo bakunze kwambara iyo myenda migufiya iteye isoni ndetse bakanayambara no munsengero ahitirirwa izina ry’Uwiteka.

SkirtMaze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abakiranutsi bose ko,ar’ikizira k’Uwiteka abazi yuko bizera kandi bakemera ibyanditswe byera basabwe guhagarika iyo myambaro nurubyaro rwabo bakimara kubona cyangwa gusoma iyi nyandiko Deutronomiy 22:5 ntihakagire umugore wambara imyenda yabagabo cyangwa ngo umugabo yambare imyenda yabagore niko Uwiteka avuze.Leviticus 18:22

Ijambo ry’Uwiteka rimpa igipimo cyaho imyenda abadamu bakijijwe bazajya Bambara aho izajya igarukira,nuko ndabwirwa ngo,buri mutegarugori cyangwa inkumi bakwiye kwambara imyenda igera munsi ya mavi ariko uzajya yambara igera munsi ya mavi bizamubera umuvumo niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ayo madini yambara ubusa imbere y’Uwiteka nuko aba atari mu materaniro yabo,niyompamvu bishyira bakizana,ariko bazagerageze bambare ubwo busa mu materaniro Uwiteka azaba arimo maze wirebere icyo azabakorera uko niko Uwiteka avuga.

Nkiri muri iryo yerekwa nerekwa umulinzi mukuru ari kwirondo alinze ibyasezeranijwe maze mbona Uwiteka aherekejwe nabamalaika baje gusura ibyasezeranijwe mu bubiko bwabyo maze baraza basanga undi mulinzi wari kumwe numulinzi mukuru yasinziriye nyamara niwe wari kwirembo rikuru ry’ibyasezeranijwe maze mbona bagiye kumuha igihano musabira imbabazi kuko uwo mulinzi yaramaze iminsi akora ataruhuka maze gusobanura gutyo mbona baramuretse.

Nuko bantegeka gukora ibishoboka byose ngakura umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe mu butayu,nuko maze kubyumva ntangira gusenga Uwiteka musaba kumpa imbaraga nubushobozi bwo kubasha gushobora gukiza umulinzi mukuru w’ibyasezerananijwe uko niko Uwiteka ategetse.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize umuvugizi wabakiranutsi kugira ngo ubashe kubavuganira ndetse unabingingire k’Uwiteka Imana yabakiranutsi kugirango UWiteka yumve kwinginga kwawe kuko yakugize umucamanza wabakiranutsi muri iyisi kugirango Uwiteka abashe kumva gusenga kwawe maze abashe kubabera igisubizo uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umukuru w’igihugu cya Kenya wungirije umukuru w’igihugu William Ruto,mbona yegeranije abakuru bubwoko bwabo maze abaha amabwiriza ya nyuma kuko yaramaze kubona yuko agiye gufungwa igihe cyitazaba gitoya.Nuko avugana nabo abasaba ko bazarinda ubwoko bwabo mu bihe bikomeye bigiye kuza maze akimara kuvugana nabo bose bararira nuko numva ijambo ry’Uwiteka rimbwira riti,mwana w’umuntu ahasigaye nah’Uwiteka Imana yo mu ijuru kuko ikibazo cye aho kigeze nta mwana w’umuntu wagikemura uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore harumudamu ugiye gusengera uwo mudamu bamutwaye amaphoto (2) bajya kuyaroga bayatwaye mu isi y’umwijima none umusengere maze ukize ubugingo bwe uko niko UWiteka avuga.Dore banatwaye imyenda (2) y’imbere bambariraho kugirango bahumanye ubugingo bwe uko niko UWiteka avuga nuko rero mutabarize k’Uwiteka Imana yawe maze urokore ubugingo bwe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ibigiye kubaho muri gakondo yabakiranutsi,nabonye ko muri gakondo hagiye kubaho intambara ikomeye cyane,kandi ko,abasirikare ba RDF batiteguye kurwana ahubwo biteguye gusahura ndetse bifuza yuko iyo ntamabara yaba vuba kuburyo bwihuse kubera inyota y’ubutegetsi mbona bahereye kwa RUBANGURA building batangira gusahura kumanywa y’ihangu abantu bose bareba .

KabarebeAbo basirikare bari bayobowe n’umujenerari ukomeye mu bjutegetsi bw’umwakagara maze mbona ya maduka yose uhereye kwa hirya yo kwa Rubangura batangiriye kumurongo bayasahura abaturage barebera kukarubanda abaturage barumirwa bagendaga bishakaira mafaranga gusa nibintu byoroheje bifite agaciro kuburyo byaborohera gutwarika neza bitabagoye.

DollarsNuko ijmabo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko bigiye kugenda muri gakondo yabakiranutsi kuko hagiye guteraintambara ikomeye cyane kandi abaturage benshi bazayigwamo kuko abakabarokoye nibo bazabica kugirango bitwarire imitungo yabo uko niko Uwiteka avuga.

None bwira ababishoboye bakiza ubugingo bwabo kuko uko babikeka atariko bizagenda kuko hagiye gutera akaga nibyago namakuba kandi abatazakiza ubugingo bwabo bazahura nakaga gakomeye ntibazabona ubakiza kuko ngiye gukora ibikomeye uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.

Abazize genocideIjambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo yongeye guhaguruka kandi ni wowe ishaka ariko Uwiteka arakurinze uko arinze umurwa wa Yerusalem nuko rero umenye ubwenge umenye uko ugenza kuko barimo guhiga ubugingo bwawe uko niko Uwiteka avuga.

Plot21st OCT,2015 nongera kujyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ndimo kugabanya abakiranutsi gakondo yabo,Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu bwira abakiranutsi bose bemeye ijambo ry’Ubuhanuzi ko,Uwiteka agiye gutanga gakondo yaburi wese kuko igihe kigeze ngo Uwiteka atange umugabane waburi mukiranutsi kuko igihe gishyize cyera bategereje amasezerano basezeranijwe n’Uwiteka kugirango abasohozeho.

Bwira abakiranutsi bitunganye kandi bitegure Uwiteka agiye kumanuka kureba abari kuri rutonde kugirango arekure ibyo yabasezeranije kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ariwe Mana yabakiranutsi.

Dore ntakabuza abanzi b’Uwiteka Imana bazifuza guhindukirira Uwiteka Imana batagishoboka ko abinwa nyamara abategereza iteka ryose siko bizahora kuko Uwiteka agiye kubahundagazaho umugisha ariko ibi birareba gusa abamvura Uwiteka Imana no kumwizera niko Uwiteka avuga .

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyo nagusezeranije bigeze kumarembo bigiye gusohora none tangira witegure kubyakira kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe ,Abraham,Issac,na Yakobo uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi rinzaho rirambwira riti ,mwana w’umuntu,senga dore inkozi zikibi zirashaka kuburizamo umugisha wabakiranutsi,itegereze uriya mugabo ufite umuvure,nuko ndamwitegereza mbona uwo mugabo azanye umuvure agiye gutegura umutobe maze mbona mu gihe arimo kwitegura haza undi mugabo atwara wa muvure wo gutunganya umutobe wabakiranutsi.

Nuko ndabwirwa ngo,sengera abakiranutsi kuko Uwiteka agiye kubahundagaza ho umugisha ariko inkozi zikibi zikaba zishaka kuburizamo uwo mugisha,ndetse ubwire abakiranutsi buri wese wiyiziho kuba arumukiranutsi asengere umugisha we mu minsi itarenze (3) amasengesho yo kwiyiriza uhereye 6-6 maze nibarangiza amasengesho bazongereho umwe wo gushima Uwiteka Imana ko agiye kubaha umugisha uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore za magigiri zimaze iminsi zitegereje mu mayira abiri ko zakubona unyuraho kuko zamaze kumenya icyerekezo cyawe none dore baragutegereje ntutarabuke ngo uve murugo ahubwo witurize kugeza igihe zizagendera nuko ndatuza nyuma y’iminsi (2) nerekwa yuko bamaze kurambirwa maze Uwiteka arambwira ati,ngaho haguruka ujye kwenda uriya mugisha woherejwe nabakiranutsi kuko abanzi b’Uwiteka batakigutegeye mu nzira ubu namahoro uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,bwira abakiranutsi uti,Uwiteka Imana aravuze ngo,NKUNDA ABANKUNDA KANDI ABANSHAKANA UMWETE BAZAMBONA KUKO ICYUBAHIRO NUBUTUNZI BURI IWANJYE UKO NIKO UWITEKA AGIYE KUGENZA ABAMWUBAHA BOSE !uko niko Uwiteka ategetse.Imigani 8:17

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments