Home News Abadayimoni bateranira mu murwa mukuru wa Kenya-Nairobi.

Abadayimoni bateranira mu murwa mukuru wa Kenya-Nairobi.

0

02nd March 2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore indirimbo abanyarwanda bakwiye kuririmba muri iki gihe:Mana nk’uko wafashaga basogokuruza natwe ube ariko uzadufasha u bihe biri mbere.

Nerekwa ibinyamakuru byo kwisi byandika cyane ku nkuru yifungwa rya vice perezida wa Kenya witwa William ruto ubwo urubanza rwari rurangiye murukiko rw’I LA HAYE mu gihugu cy’Ubuholandi.

03rd March 2015 nerekwa abadayimoni bava ku isi yose bateranira mu murwa mukuru wa Nairobi bari benshi cyane barangije binjira mubaturage baho babinjiramo maze ako kanya intambara ihita iratangira kuburyo butunguranye itazwi aho iturutse.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwakagara isi iramwugarije kandi iramugenda runono dore barimo gusaka uburyo uburyo bamuca igihanga kandi nawe arabizi none uhoreza umwuka wawe maze umukurikire dore avuye mu mahanga maze urebe uko bigiye kugenda.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira riti,dore ubwami bw’Urwanda burimo burisuganya ngo busubire ku ngoma none senga Uwiteka Imana kugirango umugambi wabo utungane uko niko Uwiteka avuze.

04th March 2015 Mwana w’umuntu dore umwuka w’inzika n’inzigo urahagurutse kandi uhagurukanye imbaraga zidafite ibitereko,ariko uhumure kuko Uwiteka yamaze gucainzira ahatari inzira,ndetse yamaze kuzana amazi mukidaturwa ho mubutayu uko niko Uwiteka avuze.

05th March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho inshuro (3); rirambwira riti,mwana w’umuntu bwira ubwoko bwanjye butuze ndabizi neza yuko baremerewe nubutegetsi,ariko babwire ngo iyo RNC mwiringira ntabwo ishobora kubakiza kuko nta muntu numwe uzakizwa na maboko yabana bab’Abantu dore nd’Uwiteka ngiye kubakiza iyo ngoyi ibaremereye uko niko Uwiteka avuze.

Mwana w’umuntu dore mucuti wawe Estheri Marie Murebwayire arashaka uburyo yakuvugisha ariko akabura inzira kuko azi neza yuko utamwemerera ariko nakwihanaho uzamwakire,dore uhinnye amaboko yawe ndetse ntabwo wifuza no kumuramutsa,ariko kwihana kuruta ibitambo uko niko Uwiteka avuze.

Mwana w’umuntu dore abategarugori bo mu Rwanda bagiye kwinjizwa mu ishuri rikomeye ryitwa Professinal studies iryo shuri rizaba arigaheza kuko nta numwe uzaritsinda uko niko Uwiteka avuze.

06th March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore mu Rwanda hamanutse umwuka wogufata imyenda yitwa “UMURENGE SACCO” nyamara abazafata iyo myenda ntabwo bazashobora kuyishyura ahubwo bazamburwa utwabo twose basigare iheruheru uko niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti dore mu rwagasabo abategarugori ntibagishaka kumva ubuhanuzi ngo kuko bwatinze gusohora,ikindi kandi dore abahanuzi n’abahanuzi- kazi bahanganye n’Intumwa ya satani yitwa Rwandamura Charles uhagarariye idini rya UCC kuko adashaka kumva yuko haba hariho abandi bahanuzi bamuruta bityo akaba ashaka kubacecesha ngo bareke guhanura nyamara arashinga umuhunda kukirenge ni uko umwuka w’Uwiteka arambwira ati dore abanyamasengesho bamaze gucika imbaraga ntibagishaka gusenga ngo ni uko ibigereagezo bibaye byinshi ariko babwire uti aho imbaraga zanyu zirangirira niho iz’Uwiteka zitangirira bihangane kuko igihe bari barangije gisigaye arigito cyane ngo basoze icyivi uko niko Uwiteka avuze

07th March 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu,dore umwakagara agiye gushinga Foundation Kagame izamwamamaza mu matora ya 2017 kuko arateganya yuko ashobora kwitoza ku giti cye mu gihe azaba abona guhindura itegeko nshinga bitamworoheye,ikindi kandi arashaka ko iyo Foundation kagame izaba ishinzwe kuyobora igihugu abo akaa aribo azategekana nabo mu gihe azba asubiye ku ngoma igira gatatu uko niko Uwiteka avuze.

10th March 2015 nerekwa Umwami w’Urwanda asubira ku ngoma maze ,mbona amashyaka atavuga rumwe nay a kagame (2) ashinga umutwe w’ingabo maze bamaze kubona ko Umwami Kigeli V.Ndahindurwa asubiye ku ngoma,bahita baha amapeti ingabo zabo kugirango bajye kwinjira mubutegetsi bushya bw’Umwami Ndahindurwa,ariko ako kanya nerekwa Umwami NyiruRwanda nawe ahita atanga amapeti mu ngabo z’uRwanda zo mu gice cya (3) abahawe mapeti bari abo kurwego rwo hasi cyane kuburyo umuntu yavaga kuri LT.Agahabwa LT.General.

Mwana w’umuntu dore amazina y’uzasimbura nyiriRwanda aya mazina uyagire ubwiru kuko igihe cyo kuyashyira ahagaragara kitaragera yitwa mu mazina ahinnye (N.U.B) uwo niwe uzatahana n’Umwami kandi nawe azaba ar’Umwami uko niko Uwiteka avuze.Dore leta y’Urwanda ihora ishaka kumenya uwo muntu uzasimbura Umwami NyiruRwanda Kigeli Ndahindurwa ariko byababarereye inshobera mahanga.

Mwana w’umuntu doe Uwiteka aguhaye impano yo gukora ibimenyetso nibitangaza mu gihe cy’ububyutse kugirango utegure inzira yabakiranutsi cyane cyane inzira y”Umwami Yesu kristo kuko igihe gishyize cyera kandi ibyahanuwe bikaba bigeze kumuryango ngo bisohore uko niko Uwiteka avuze

11th March 2015 on the day of the Lord,the word of the Lord comes to me,and told me. 6 But this I say, He which soweth sparingly shall reap also sparingly; and he which soweth bountifully shall reap also bountifully.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar