Home News Abacika cumu n’ubwoko bw’Uwiteka, ntakoreka,nimubukoraho buzaba imbarutso y ‘Irimbuka ry’ingoma!!!

Abacika cumu n’ubwoko bw’Uwiteka, ntakoreka,nimubukoraho buzaba imbarutso y ‘Irimbuka ry’ingoma!!!

0

30th Dec,2015 njyanwa mu isi y’umwuka,nerekwa ibitabonwa n’abana bab’abantu,maze uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu,rambura amaso yawe maze nkwereke ibikomeye bigiye kuba mu isi yabazima.Arongera ati kandi witegereze neza kuko ibyo ngiye ku kwereka nshaka ko ubimenyesha intama z’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nuko nanjye ndambura amaso yanjye nditegereza,arambwira ati,dore ibyo ngiye ku kwereka bidashyize cyera,ahubwo bisigaje agace ka gahera kurutoki ngo bisohoze kuko iby’Uwiteka yavuze ninde wabihagarika?Uko niko Uwiteka abaza?Dore ibyo nasezeranije ubwoko bwanjye no kubisohoza nzabisohoza uko niko Uwiteka avuga.

Arambwira ati,ngaho itegereze neza urebe kuri uriya musozi uri hakurya,nuko nditegereza mbona idarapo rya RPF/FPR rimanuka ahantu kumusozi hamanuka rigenda ricikagurikamo ibice bice aho hantu ryamanukaga hasaga na hantu I Kigali bita kurya nyuma nuko mbona imodoka yarifite iryo darapo rigenda riva mu modoka rikagwa hasi,maze ndabwirwa ngo,ibya FPR/RPF birarangiye kuko igihe cyategetswe n’umuhanuzi kirasohoye!

Nuko rero mwana w’umuntu,burira intama z’Uwiteka zidafite icasha muruhanga,zitegure kuko Malaika w’Uwiteka azamanuka ku wa 25 ugushyingo 2016 akaza gusiga amaraso ku nkomanizo z’imiryango y’abakiranutsi ubwoko bwatoranijwe n’Uwiteka Imana akabuhindura kuba umuganura w’ibyasezeranijwe aza rinda ubwoko bwe kugirangon budahutazwa mu mbarutso y’ibikomeye bigiye gusenya gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

an AngelMwana w’umuntu,dore abanyarwanda nzabibagiza umwanzi wabo Umwakagara hamwe n’umutwe witera bwoba witwa FPR igitwe cy’intare itar’intare yo mu muryango wa YUDA nzabibagiza agahinda batewe nuwo mwuka wabadayimoni ushinzwe guhindura ubwoko bwanjye kuba ibikange ahubwo mu cyimbo cyo kubaka niwe nzahindura kuba igikange kugirango ubwoko bw’Uwiteka bumenye yuko nd’umucamanza utabera uko niko Uwiteka avuga.

Uwanyerekanga ankuraho aho ngaho kurya nyuma aho nitegerezaga akaga namakuba idarapo ry’umwakagara hamwe nawe bagiye guhura nabyo.Anjyana mukigo cya gisirikare cya APR?RDF anyereka uburyo abasirikare batoya bajya guhembwa umushahara maze bakabakata amafaranga 1000 adafite impamvu mbaza uwa nyerekaga nti,na nubu se baracyakata 1000 kuva igihe naviriyemo 1997 kugeza uy’munsi bakomeje uwo muco?

Aransubiza ngo,nta bwo bigeze bahagarika gukata ayo mafaranga adafite impamvu ahubwo bayashyira mu mifuko yabo babeshya ngo nayo gushyigikira CLUB ya APR ubundi se ko umuntu ashyigikira ikipe aruko ayikunda,ni kuki batwara amafaranga ku ngufu kandi bose atarabafana ba APR,uwanyerekaga arambwira ati,bakazariganya ryari ko batangiye bariganya bakaba bashaje bariganya uwo niwo muco wabo kuko umwami bakorera niko abategeka niko Uwiteka avuga.

Arambwira ati,bamaze igihe kitari gito bahaze,igisigaye ni uko bagiye basigarijwe inzara itazagira iherezo,kandi ibyo bakoreye byose bizaribwa nabatarabiruhiye uko niko Uwiteka avuga.Arambwira ati,baciye imanza zibera,birinze kugira imbabazi niyompamvu mu gihe cyabo nabo batazagirirwa imbabazi uko niko Uwiteka avuga.Kuko icyo umuntu abibye ninacyo asarura niko Uwiteka avuga.

Icyo gihe ababishikamije bakabiringira kuko babashakagaho amaramuko,bazamenya yuko umukiza wa Yakobo ariho kandi ari muzima.Dore abakiraniwe bose bemeye kuba imbata z’umwanzi wabakiranutsi abo bose bazibagirana mu isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo nkiri aho mbona hirya gato bakoze inama yuko bagiye kwica umusirikare wese witwa umucika cumu ngo kuko ari bo batanga amakuru y’igisirikare ndetse bagakorana nabari hanze y’igihugu,numva bavuze ko bagiye kubica ngo kuko bashobora kuzatuma batsindwa urugamba kandi icyambabaje nuko abo bagiy kwica ari bo babatabaye nuko numva ijwi rimbwira riti,mwana w’umuntu,abo bitwa ntakoreka nibabakoraho bazarimbuka bose nta numwe uzarokoka muri bo kuko Uwiteka yumvise kurira kwabo kandi azi imsare basabitswe nagahinda ubwo batabaraga bakabatsind ku itabaro none bongeye igisebe mu nkovu uko niko Uwiteka avuze.

Nukuri nukuri ndababwiz’ukuri yuko,nuwazura umuhanuzi ukomeye bemera adashobora gukiza ubu bwoko bwa mwana w’umulimbuzi ariko bari yimbire kuko nabo biriwe bataraye kuko ibyo bibwiraga yuko inkono batetse igiye gushya,nibyo izashya ariko ntibazayigabura,usibye kuzanywa amata avanze namaraso bivangiye ubwabo naho ubundi nta kindi basigaje uko niko Uwiteka avuga.

Uwanyereakaga arambwira ati,mwana w’umuntu,dore muri gakondo hagiye kubaho inzara ikomeye cyane ku buryo igiye gukomerera abanyagakondorero usibye abafite ikimenyetso cy’amaraso y’umucunguzi usibye ko nabo bazatabarwa nagakondo y’umuhanuzi naho ubundi nta bwo bizaborohera ariko ubwo bazaba bageramiwe nibwo umutabazi w’Isyoni azamanuka akabatabara nyuma yo gutunganywa nkabari muruganda uko niko Uwiteka avuga.

Dore bizakomera cyane!Kandi inzara izaca ibintu bicike kuko umwakagara azibwira yuko gufunga umuyobora w’umugisha ushobora gutuma bamucira bugufi ahubwo nibwo nbazarushaho kumwanga cyane kandi ibyo naramuka abikoze ni byo bizihutisha urubanza rwe imbere y’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko nUwiteka avuga.

Nkurwaho nerekwa buryo ki intambara igiye gutangirira mu muzingo w’ubuhanuzi,mbona habayeho gutera amabuye akoze mu byuma bayatera umuhanuzi mukuru ariko birnagira nta narimwe rimufashe.Nuko ndabwira ngo,mwana w’umuntu,dore bateye amabuye umuhanuzi mukuru akozwe mu nzinga z’ifeza,ariko ibyo byose babikoranye umujinya nakagambane kababase nyamara nta nankimwe bashobora kunguka kuko umuhanuzi mukuru arinzwe n’ijambo ry’ubugingo kuko bidashoboka yuko abagaragu b’Uwiteka Imana yabakiranutsi baterwa amabuye n’umwanzi wabakiranirwa kuko igihe cyo gutera amabuye cyararangiye uko niko Uwiteka avuga.

Uwanyerekaga arambaza ati,wowe uko ubibona urabona haruzarokoka muri iriya mvura igiye kugwa?Ndasubiza nti,yewe Uwiteka niwe ubizi kuko intwari zirataka zinyinyiriwe ahasigaye nah’intwarane ku bw’umwana w’umuntu,ntibishoboka ariko k’Uwiteka nta kinanirana ndabireba bikanshisha ngashesha urumeza numva nategereza izuba hakarushaho kuzana ikime kivanzemo n’igihu ninde wamenya ibyacyo usibye umuremyi w’isi n’ijuru?

Nuko maze kwitegereza uburiganya bukorerwa bene data,numva ndababaye ndetse numva ncitse intege ko ibibaho byose bibanziriza kumuhanuzi,ariko numva ngize ibyiringiro yuko abiringira Uwiteka Imana yanjye ntakabuza atazabura no kubagirira neza kuko yuzuye kugia neza kwinshi kandi nta kijya kimunanira kuko niwe rurema washinze imfatiro zisi itarabaho arayibamba arayiukurura ayigira uko ashaka kandi akiriza murupfa hakabonekamo ubugingo,ndetse ninawe wakuye umuco mu mwijima ubwo isi yaritagira urumuri ndetse idafite n’ishusho mbese ahatar’urumuli haboneka ishusho? Uko niko umuhanuzi abaza!

Maze kwerekwa ibyo byose birimo ubugome abatutsi bakorera bene wabo babafashije kwicara ku ntebe ya bukunzi,nahise nshima abapfuye kurusha abazima batabonye ubugome bw’uwo bari barubatsemo ibyiringiro bari bazi neza yuko azababera umucnguzi yamara kugera vku ntebe ya bukunzi akababera ihwa rihanda kurusha ibisusa byari byarabugarije ahubwo abahindukirira ihwa ry’umunyinya ryabateye guhisha inyinya bisubirira munsi y’umunyinya aho birirwa baganyira umuhisi n’umugenzi mu ishyamba rya manyinya na maganya.

Ako kanya nahise nshima uko meze nuko Uwiteka yangize kuko yangaragarije urukundo rukomeye cyane kuko yangize ijisho rye nkareberera abatware badatwaza igitugu ngo aharaho batagira uwo babutaza kugirango bazabashe kugororerwa intebe ya bukunzi ubwon bazaba bageze muri gakondo igihugu cy’Uwiteka Imana yahayeho gakondo umugaragu w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Uwiteka Mana wumve gusenga k’ubwoko bwawe kandi wite kubanyantegenke bananiwe guhunga bategereje umunsi w’ibyago namakuba bagiye guterwa ninkozi zibibi bityo wumve gusenga kwanjye maze ugirire imbambe abakwiye kurigirirwa kuko wasezeranije basogokuruza yuko utazatwibagirwa nahato ahubwo uzadukiza ikibi cy’umurimbuzi ubwo ruzaba rusakiranye kumaha ya nimunsi akazuba zuba ka kiberinka kari mu marembera aho niho Malaika wawe azamanuka gusiga kunkomanizo abazab abari mu nzu naho abazaba bari hanze uzabasiga kuruhanga rwabo kugirango Malaika uzaturuka iburasira zuba abashe kumenya intore z’Uwiteka Imana maze yibuze kubarimbura.

Ariko babandi bagendeye mu nzira za Balaaki ha Balaam ntuzibuze kubishyura ibyo bakoze cyane ko bateje umutekano mucye igihe cya mahoro nibwo baumye duhinduka za bihehe batubuza kugutambira ndetse ubu twibagiwe ikinimba twabyiniraga imbere yawe ubwo imfura zabaga zitaramye maze nawe ukazicara hagati ukanezezwa no guca ikibungo nk’uko umugaragu wawe David yabigenje maze Mikali akamunegura ukamuhemba kub aingumba kuko yeneze uwasizwe amavuta n’umuhnauzi nyamara ibyo byose byaribagiranye ariko niwowe byiringiro byacu turagushimira ko turangije umwaka umwakagara ataduciye ukugara ibi byose bizahinduka ishimwe ubwo tuzaba tugeze iwacu muri gakondo yabakiranutsi.

Uwiteka Man adore umwaka wavuzeho ibyawe usigaje amasaha macye cyane,ngo utangire,wibuke ababanye nanjye kunkengero z’ubutayu,abampaye inshyunshyu ubwo izuba ryari ricanye ahitwa NGONG mu gihugu cy’IBABYLON mu majyepfo y’ISHUSHAN abo bose ubibuke kandi ubakubire ibirenze ibyo wavuze kuko wampaye ubutware bwo guhesha umugisha ndetse umpa ubutware bwo kuvuma nuko rero ntuzibagirwe abanciriye igico ubwo nari mu murimo wawe ntuzatume baragarika icyavuye kurukiryi rwabo kuko uko niko bagenje ubwoko bwawe birakwiye yuko nabo bishyurwa ibyo bakozee mbere yuko uyu mwaka wa 2016 urangira icyo gihe nzavuza ishakwe n’ishango ndetse nongereho umwirongi kuko igihe cy’intebe ya bukunzi kizaba kigeze mu irango ryamarembo yagakondo y’abakiranutsi.

Uwiteka Mana ahari nagucumuyeho ndakwingize uyu munsi sindangize umwaka umbara gukiranirwa ahubwo wibuke umugaragu wa we isezerano wamusezeranije kandi ibyanciye ntege byose byaturutse mu butayu aho wanjyanye kwigishwa kubaha Imana sinkubaraho urubanza ahubwo ndashima ineza yawe n’imbabazi zawe wagaragaje ibihe byose wabanye nanjye hejuru yibyo ukongeraho kungira umucamanza wabari mu isi kandi ntabikwiriye wagaragaje urukundo ruhebuje nyamara njyewe nishakamo ibya kuzeza nkabibura nkumva mbaye nk’Impala ifite inyota izengurka mu gihugu cy’ubutayu kitagira imigezi.

Nyamara ibyo byose wabigaragayemo nk’intwari kurugamba ntiwibagirwe za magigiri zangezaga zishaka kunca igihanga ntiwibagirwe Nyagasaza Innocent Fruti twabanye mu bikomeye yarangiza akangambanira wibuke ko twamukoreye ubukwe ubwo twari mu matage nyamara inyiturano yabaye kunshimuta agambiriye kunca igihanga ariko aho naho warahabaye kuko iyo utaza kuhaba samba nkibarirwa mu isi yabazima.

Uwiteka Mana ndibuka ko wampaye umugisha wahantu h’umwijima ubwo za magigiri zoherezaga amadollar izindi zikohereza amapound,izindi zikohereza amaeuro ibyo byose wagaragazaga kugira neza kwawe kugirango ngukorera ntishunga cyangwa nikaga wamaze agahinda narimfite ariko ntuzibagirwe guca imanza zuwaciye igihanga mama kuko iyo mutekeje kuko nabwiwe amateka numva ko yarimfura kandi yubuhanga Uwiteka Imana ninawo murage nahawe gakondo abo nabo ntuzabibagirwe.

Ntuzibagirwe abaciye igihanga data batugize imfumbyi igihe kitaragera kuko yarumugaragu wawe kuko amomoka mu muryango wa BALEWI niyompamvu wangize kuba umutabyi kugirango musimbure ibyo atakoze mbisohoze kugukiranuka.Ndabizi neza ko bene ZAGWE wahamagaye ukabagira ubwoko bwaw bwite niyompamvu uyu munsi ngukorera ntagononwa kuko namenye ibyo umwanzi yatwibye bintera kugaruza gakondo yanjye wampayeho umunani kugirango ibyasezeranijwe bitazagabirwa inkozi zibibi zikabihindura umunani wazo.

Uwiteka reka ngushimire kuko wabonye kurira kumugaragu wawe,umugirira neza,umuhindura umurwa wawe wera ariwo Yerusalem wubatse kumusozi Siyoni uko niko wavuze ko uzamugira umurwa wawe wera ukazakomeza gukranuka kwawe hagati yawe nawe,ibyo bintera kugutinya kuko nta cyo uvuga ngo gihere kandi ndagushimira ko utajyabbureba inyuma ahubwo ureba umutima ufite guca bugufi no guca imanza zitabera warangiza ukazamura abicisha bugufi babaye intamenyekana ugacisha bugufi abishyize hejuru bakamanuka bakaba nk’umusozi uciwemo kabiri ukabagira bagufiya kandi bari bare bare ahabo hakibagirana burundu.

Uwiteka Mana urabizi ko nta maraso andi mubiganza,kandi urabizi ko ibyo ari byo nagusabye ubwo twari kurugerero wangereye ibinkwiriye wumva gusenga kwanjye niyompamvu nezezwa no kuba nta mutima uncira urubanza ese iyo nza kumena amaraso uyu munsi mba mvuga iki imbere yawe?

Wibuke ko amaraso menshi yatumye sogukuruza David atakubakira ihema ryawe kandi wari warabimusezeranije ariko kubera gukiranuka kwawe no guca imanza zitabera byatumye iryo sezerano uryimurira kumuhungu we Salomon none Mana ndagushima ko wandinze amaraso y’Abahutu n’Abatutsi banezezwaga no kumena amaraso ibyo bitanga gukora (IBOLO)ibyo byose ndabyibuka nkumva ishimwe riruta ayandi mu mutima wanjye bikantera umuzero nkanezezwa ntishama nkagenda mu muhanda nemye kuko ntawuciraho iteka haba hagati yabakuru cyangwa abatoya ubwo butwari sinabwifuje ariko nifuje gukiranuka kwawe maze ubihuza numutima wanjye undinda kwiyanduza nyamara se sinabanaga numubisha mutekere nkamukorera byose yakumva amakuru y’ubwoko bwawe bwarimbutse akishima uwo munsi agasinzira akarya akaryama akagubw aneza.

Uwiteka Mana nyemerera ngushima uyu munsi kandi abantega amatwi ndabasaba ntimundambirwe kuko ndashima Uwiteka Imana yanjye niko kanya mbonye nyuma yo kuva mu butayu hagati nkaba nibereye ku nkengero z’ubutayu aho Uwiteka azankura mu gihe gikwiriye nibutse uko Uwiteka yabanyenatwe igihe cyose twarorongotanye mu butayu burebure mbona iherezo ryacu ryongeye kuba ryiza numva ishimwe rirazamutse mu mutima wanjye binanira kiriceceka mpitamo kuri sohora kugirango ahari nawe wakwibuka inzira zawe bikaba byatuma ushima Uwiteka mbere yuko uyu mwaka urangira utakurangije.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar