Mu Rwanda habaye imihango yo gushyingura imibiri y’abantu barenga ibihumbi 84 bazize jenoside
Imibiri y’abantu ibihumbi 84 yataburuwe mu byobo rusange ahitwa Kabuga mu nkengero z’umujyi wa Kigali yashyinguwe uyu munsi mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ruri mu karere ka Kicukiro.
Iyi mibiri ubutegetsi buvuga ko ari iy’abatutsi bishwe igiye gushyingurwa nyuma y’imyaka 25 ishize jenoside irangiye, hakaba abibaza uko byagenze .
Imibiri yabonetse mu karere ka Kabuga n’inkengero zako byemejwe ko igera ku bihumbi 84 yari yahurijwe mu masanduka y’umweru ishyingurwa mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza rwari rusanzwe rushyinguwemo abazize jenoside babarirwa mu bihumbi 12.
- Imyaka 25 yo kwibuka Jenoside yo mu Rwanda
- Kurekura abafungiwe jenoside ntibizahagarara, hazaba gushishoza
- Iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yo mu Rwanda
Hari hashize igihe kingana n’umwaka wose iyi mibiri itabururwa mu duce dutuwe cyane ndetse hari n’aho bahiritse amazu kugira ngo bashobore kuyikuramo.
Kuva iyi mibiri yatangira gutabururwa, hari abatangiye gushidikanya ku nkomoko yayo kuko yataburuwe hamwe ari myinshi kandi mu gace gatuwe cyane .
Asobanura iby’iyi mibiri ibonetse nyuma y’imyaka 25, umuyobozi wa Komisiyo yo kurwanya jenoside DR Jean Damascene Bizimana yavuze ko agace ka Kabuga karimo m bariyeri nyinshi cyane zashinzwe n’interahamwe mu rwego rwo guhiga abatutsi.Urwitwazo rwo kuburizamo abahitanywe n’Inkotanyi.Genocide yahindutse umugati utubutse!!!
Ibi ngo byakozwe mu ntangiro z’umwaka wa 1993. Byavuzwe ko iyi mibiri itagaragaye kare kubera ko abaturage banze gutanga amakuru dore ko hari n’abari barashishikarijwe gucukura ibyobo mu ngo zabo.
Indi mpamvu isobanura uyu mubare munini w’imibiri yabonetse ahantu hamwe, Bwana Bizimana avuga ko Kabuga ubwaho hiciwe abatutsi benshi ariko ngo hanajugunywe indi mirambo iturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali izanywe mu makamyo.
Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi na wo wavuze ko muri aka gace abantu benshi banze gutanga amakuru ku kantu hajugunywe imibiri y’abatutsi bamaze kwicwa.
Umukuru wayo Jean Pierre Dusingizemungu yasabye ko habaho ibihano bikomeye ku bantu bigaragaye ko bahisha amakuru bazi kuri jenoside.
Leta y’U Rwanda yari ihagarariwe na Ministri w’ubutabera Johnston Busingye. Ministri Busingye yavuze ko abantu bahisha amakuru kuri jenoside bagiye guhagurukirwa hashingiye ku mategeko ariko yo kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Gusa yanavuze ko mu gihe byagaragara ko aya mategeko adahagije, Leta yiteguye gushyiraho n’ayandi .
Abacitse ku icumu bongeye kuvuga ko hari abantu bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Kabuga nyamara batakurikiranywe kubera ko bahungiye mu tundi duce tw’igihugu basaba ko bakurikiranywa iyo bagiye.
Umubare w’imibiri y’abantu baguye i Kabuga no mu nkengero zayo ushobora kuziyongera dore ko ibikorwa byo kuyishakisha igikomeje.
Nyuma y’umwaka wose hatangiye ibikorwa byo gucukura, nta gihe ntarengwa cyari cyavugwa izaba yarangiye.







