Abigisha benshi bakunze guhindura ibyanditse bakabisobanura uko bitari,ahari wendabashingiye ku bwenge bwa kamere yabo no kudahishukirwa ngo bamenye neza umugambi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi ku mwana w’umuntu.Ubusanzwe umuntu abasha kwiyumvamo kwizera cyane iyo atarahura nikigeragezo kimuca umutwe Imana nayo iyo igufiteho umugambi igucisha mubikomeye kugirango uzabashe kuba ukomeye mu bihe byategetswe n’Uwiteka Imana binyuze mu ijambo ryayo.
Ubushize twagarukiye mu itangiriro ibice 25,uyu munsi twahereye ibice 26:7-10 aho Issac yabeshye Umwami Abimelech wayoboraga agace kitwa Gerar akaba ariho Abraham yari yarahungiye aturutse I Cannan kubera inzara ITANGIRIRO 20:1-6 aho bigaragara ko yabeshye Umwami wundi nawe witwa iryo zina rya Abimelech kandi warutuye aho I Gerar akaba ari naho umugore Sarah yaje gushyingurwa.
Yaje rero kubeshya yuko sarah atari umufasha we nk’ko bigaragara muri icyo gice,Uwiteka Imana aza kumurwanaho ubwo Umwami Abimelech yaragiye gutwara umufasha we Sarah ngo amugire umugore we,maze Malaika w’Uwiteka aramusanga mu ijoro mu nzozi aho yarari kugisasiro aramubwira ati,uramenye ntukore umugore wabandi nuramuka ubikoze ndakwica.
Bigaragara ko uwo Mwami yatinyaga Uwiteka Imana kuko yaje kubaza Abraham impamvu yatumye amubeshya ko ari mushiki we kandi arumudamu we.Maze Abraham asubiza ko yatinye kuko yabonaga abo bantu bo mur’icyo gihugu batubaha Uwiteka Imana.Akaba ariyo mpamvu yatumye amubeshya
Nyuma yaho uvuye mu gice cya 20:1-10 iyo ugeze mu gice cya 26:7-10 na none uhasanga Issac nawe yarakoze nk’uko papa we Abraham nawe yakoze.”A son like father”papa we amaze gupfa nawe yakomeje kuba umuntu ukomeye kuko uhasanga aho Uwiteka Imana ya Abraham,Issac,Jacob,na Majeshi Leon aho yamusezeranije yuko Uwiteka azamuha umugisha kandi akamugira ubwoko bukomeye nk’uko yabisezeranije Abraham.
Nawe rero(Issac) yagaragaye ko yabeshye ku nshuro ya kabiri Umwami witwa Abimelech waje gusimbura Abimelech wa mbere murabizi yuko mu bwami bagenda bakurikiza amazina runaka nta bwo umuntu apfa kwitwa amazina ye asanzwe ahubwo bagira amazina ya cyami bagenderaho akaba ariyo bitwa uko bagenda bakurikirana.
Issac nawe yabeshye yuko Rebbech atari madamu we ahubwo ko,ari mushiki we,ahangaha urabona ko yabeshye nk’uko Abraham yabeshye.Maze nawe bikamuviramo yuko Uwiteka yongera kwihesha icyubahiro akabuza umwami Abimeech kuryamana na Rebbech nk’uko yabigenje mbere kuri mama we Sarah na Abraham.
Uwo mudayimoni wo kubeshya ushingiye ku bwoba urakomeza ukagera kuri Jacob nawe waje kubeshya papa we Issac ko ari Essau kandi ari Jacob waje gutwara umugisha wa mukuru we Essau ahangaha urabona ko ikinyoma kigikomeza.Ariko reka twibaze impamvu uyu mudayimoni urimo gukomeza murubyaro rw’Abraham.
Twibuke yuko aba bantu bari babayeho biringira Imana yababonekeraga mu nzozi ntarusengero rwari ruhari ngo rubigishe umugambi w’Imana ku mwana w’umuntu nk’uko uyu munsi bimeze ukaba urimo wigishwa integenke za muntu biciye kuri basogukuruza batubanjirije.Noneho wishyire mu mwanya wabo wibaze uwo munsi wowe ibinyoma ukora kandi udafite isezerano nibura ry’Uhoraho urabona uzakizwa na Mana ki uwo mudayimoni?Isomo ririmo hano nuko umwanzi atabura gukoresha umwuka w’ubwoba kugirango uyoborwe n’umwuka w’ikinyoma.Abantu benshi bakunda gukoresha ikinyoma kubera kutizera Imana yo mu ijuru.
Isomo riri hano urabonako nubwo umuntu Uwiteka afiteho umugambi akoresha ikinyoma,bikagaragaza integenke ze,nta bwo Uwiteka Imana areka kubana nawe cyangwa ngo amurakarire kuko azi neza ko umwanzi(Satani)abereyeho kubuza abantu b’Imana kwizera Uhoraho kugirango utagendana n’Imana.
Ariko murizo ntegenke zawe aha ndavuga kubo Uwiteka afiteho umugambi ntabura kubarwanirira,tekereza rero niba ubeshya Uwiteka atari kumwe nawe uzarokorwa na Mana ki?Umunsi umwe twari kuri UNHCR ikigo gishinzwe impunzi numva abanyarwanda bab’Abatutsi (Abanyamurenge) bavugana n’umu Pastor wabo wayoboraga urusengero rwahitwa Kasarani baubwira ngo ariko Pastor ubu koko kuruzi abantu baza hano bakabeshya bamara kubeshya bagahita babona mandate bakadusiga ngaha,ubu urabona amaherezo yacu arayahe?
Nawe arabasubiza ngo,nukoga!Natwe mureke ga tubeshe kuko na Abrahamyarabeshye turebe yuko twakwikura muri iki gihugu cyabanyaKenya.Ubwo baganiraga aranagabo gusa,kandi ubwo icyumweru cyari cyahise yari yatubwirije yuko ababeshya batazajya mu ijuru.Kuko batara banzi kuko nari nkiri mushya murusengero rwabo kuko ntakundaga kwishyira ahagaragara cyane kubera yuko narimaze kumenya yuko hagati muri bo abenshi bakorana na Kigali.
Mbaza uwo mushumba nti siwowe watwigishije ku cyumweru yuko ababeshya batazajya mu ijuru?None urahindukiye utwigishije kubeshya?Yahise yumirwa!Urabona ko igihe cy’Abraham n’igihe cyacu biratandukanye kandi Uwiteka yari imufiteho umugambi wo kuzitwa sekuru wa mahanga.
Hanyuma se wowe Uwiteka agufiteho uwuhe mugambi ku buryo yakurwanirira ndetse no mukinyoma cyawe?Navugishije ukuri muri UNHCR ndabizira ngo sinarinkwiye kuvugisha ukuri maze madamu arambwira ati,wowe uzahera hano muri Kenya kubera kuvugisha ukuri kwawe ngo uri za mahanuzi!
Ubuse ko ababeshye mbasize muri icyo gihugu kandi bariyanduje bakaba batenda kuhava ubu bizagenda gute?Kandi se bazihanira hehe ko nabagiye barimo kurya amadollar ya UNHCR ko badashobora kugira ubutwari ngo bavuge ko babeshye bishakiraga ubuzima bwiza ngo nibura bazabone ijuru?
Integenke zabatubanjirije zabereyeho kugirango zizatwigshe kugendana n’Uwiteka Imana kugirango tutazagwa muri uwo mutego.Tekereza uwo mudayimoni wakurikiranye ibisekuruza bitatu usibye imbabazi z’Uhoraho,bari kuzakizwa niki uwo mudayimoni?Noneho hari naho usanga Imana yemera ko ikinyoma cya Jacob gisa naho cyemewe kuko yagifashijwemo na nyina Rebbech wakundaga Jacob kuko Uwiteka Imana yari yaramuvuzeho kuva bakiri munda ye.
Itangiriro 27:20-24 Ariko Issac nta cyo yarazi kuri Jacob kuko Uwiteka Imana yari yaramuhishe kuko yarazi yuko mu mutima we azaraga umuhungu we wimfura Essau.Nuko Imana ituma Rebbech akoresha ikinyoma we na Yakobo kugirango basohoze umugambi w’Imana.Ntabwo buri gihe umugambi w’Imana usohoza uko tubyibwira ahubwo kubera ko byose bitegekwa nawe bibasha no guhohoza mu nzira zose zishoboka cyane ariko iyo biri mu mugambi wayo.Ikibazo ugiye kwibaza ndetse nanjye nakubaza waba uri mu mugambi w’Uwiteka?Hanyuma se waba uziko ari wowe uzawusohoza ukoresheje ikinyoma?Ese Uwiteka ashobora kunanirwa gusohoza umugambi we kugeza ubwo yitabaza ikinyoma cy’umwana w’umuntu?
Ese ufite ubwoba yuko ibyo Uwiteka yakuvuzeho bitazasohora?Sarah iyo aza kwiringira Uwiteka nta bwo aba yarakoresheje amakosa Abraham kugeza magingo aya,bikaba byarabaye ikibazo gikomeye hagati y’urubyaro rwa Issac na Ishumael intambara ikaba ikomeje hagati y’Abarabu na Israel
Reka gutegura intambara zizakurikira urubyaro ruzagukomokaho ahubwo utegereze amasezerano y’Uwiteka Imana wihanganye kuko iyabivuze nukubikora izabikora.Wihangarikwa umutima nabanzi bawe nabagushungera kuko utarageza imyaka nkiya Sarah wabyaye afite imyaka 100 none wowe umaze ingahe ku buryo wakwiheba?Ese umukiza wawe yarapfuye!Cyangwa ntabwo wizeye ibyo yavuze?Nuko rero nimba ubyizeye humura no kubikora agiye kubikora vuba cyane ibyo byose abadayimoni bakwikoreje agiye kubibasubiza babyikorere umtwaro bakwikoreje bagiye kuwusubrana aha ndabwira abakunda Uwiteka Imana babarirwa murubyaro rwabakiranutsi.Abandi ibyanyu bizaza hanyuma!





