HomeNewsUwiteka alinda gakondo y'ibyasezeranijwe

Uwiteka alinda gakondo y’ibyasezeranijwe

08th FEB,2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo yabakagara irahagurutse kandi ihagurakanye imbaraga zikinyoma no guhungabana kwinshi nyamara ntubatinye kuko Uwiteka yamaze kubagira abanyantegenke imbere yawe uko niko Uwiteka avuga.

Ikindi kandi uhite wimuka mur’iryo cumbi kuko umwuka w’Inzika y’Inzigo uhiga umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe nawo ugiye guhaguruka kugirango Numara kwimuka mur’iryo cumbi imbaraga z’umwanzi zihite zibura icyerekezo maze ubone kwerekeza mu gihugu cy’amasezerano nibura usige umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe afite umutekano

Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kohererezwa e-mail y’ubufindo kugirango barebe amabanga yawe yose kuko bashaka gusenya ikinyamakuru InyangeNewss.com ariko barashinga umuhunda ki kirenge kuko bagiye gutuma Uwiteka akora ibikomeye cyane kurushaho kugirango agukure mu ntambara za hato na hato ndetse nurupfu bigeretse uko niko Uhoraho avuga

HackersNuko mu gihe nibambuye mvuye ku gisasiro ndeba muri e-mail mpita nsangamo ubutumwa buteye inkeke ndetse google.com baramburira bati ntugerageze gudungura iyo message kuko atari nziza kuri wowe ubwo nahise nyihanagura nyuma yo kuyihangura mu masaha macye mbona bahise bagushije ikinyamakuru inyangeNewss.com.

Nuko ntangira kwibaza aho ngiye guhera ndwana izi ntambara maze nibwir yuko bashobora bashaka kuntegera mu murwa mukuru w’IBABYLON kugirango ninjya gutunganya imirimo y’Uhoraho bahite bahantegera nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu witinya ibicu bitagira amazi ahubwo ubyuke mucyakare ujye gutunganya gakodo yabakiranutsi kugirango batabura ijambo ry’Uwiteka abagenera buri munsi.

insina09th FEB,2016 Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona iyerekwa ryari riteye ubwoba.Nerekwa mbona turi korali turirimba duhagaze muri rutoki rwiza rufite ibitoki byeze kandi bisa neza,mbona haje umvura ivanzemo numuyaga maze mbona iyo mvura(Ibibabazo) iratunyagiye mur’iyo mvura hakamanukamo umuriro mbona za nsina zo kuruhande zifite ibitoki byiza ziraguye(Gusenya umurimo) nuko uwatuyoboraga adusaba guhagarika kuririmba ngo tubanze twegure za nsina ubwo mu turanga kuberako twanyagirwaga.

Hahise hamanukamo muri ya mura umuriro waka nkawawundi umugaragu w’uwiteka Moses yabonye mu gihuru umuntu wese wanze kujya kuzamura za nsina umuriro ukamukurikira ukamutwaka nta muntu wahungaga ngo abe yawusiga kuko wagendaga nkumuyaga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo wasenywe kandi ntukwiye gutunya ziriya ntakebwa ahubwo zinduka mu cyakare ujye gutunganya gakondo yabakiranutsi kuko namaze kwironkera abantu banjye bo mu bwo bwabakiranutsi bari burokore gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka ategetse.

Nongera gusubizwa mu iyerekwa mbona turi mu butayu bugufiya muri ubwo butayu harimo iriba ry’amazi ryahishwemo imipira mashya y’imodoka (Tyle) nuko ndabwirwa ngo ninjiremo mur’iryo riba nkuremo ya mipira mishya ihishemo nuko ndinjira ntangira gukuramo umwe umwe maze ndabwira ngo iyo mipira (2) mitoya uyishyire kuruhande nuko uwakiraga ndabumubwira arayacyira ayishyira kuruhande maze dukomeza gukora icyo gikorwa kugeza igihe tukirangirije maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti mwana w’umuntu dore ejo nzakora ikintu gishya kuko ndambiwe urugomo rwabakagara kandi bakaba bakomeje kunkora mu jisho none ejo uzabona gukiranuka kwanjye kuko utazongera guhanga ukundi nizo nkozi zibibi uko niko Uwiteka ategetse.

QeenUbwo bwaraceye nibwo bene data bo mu bwoko bw’Abakiranutsi batuye mu gihugu kiyobowe n’Umwmai kazi Ubwongereza bahise bashakisha umutekano wa gakondo yabakiranutsi kugirango bene data bose batataniye mu mpande (4) z’isi bajye babasha kumenya ibyasezeranijwe n’Uwiteka Imana yabo yabakiranutsi bitabagoye maze numva nejejwe nuko Uwiteka ariwe ntwari kurugamba iyo mufatanije urugamba ntushobora kuneshwa uko niko Uwiteka akora.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments