Ndashima Uwiteka Imana kuri bene data mwashoboye gukurikiza inama twahawe n’umwuka w’Uhoraho yatubwiye ko uyu munsi ku wa kane(4) cyangwa jeudi cyangwa Thursday dukora amasengesho azamara iminsi (3) tukazaragiza ku wa gatandatu cyangwa Saturday 23rd Jan,2016
Reka rero nshimire bene data dufatanije umurimo owo kwizera Umwami wacu Yesu Kristo na data wa twese akaba na se wa Yesu Kristo wemeye kuba inege n’umwana wumvira se ndetse kubera kumvira byatumye ahabwa izina risumba ayandi mazina yose yo mu isi mu ijuru no munsi y’isi,hejuru yibyo agororerwa kwitwa Imfura muri bene se benshi ntibyagarukiraho ahubwo ahabwa kwitwa Umwami wabairnautsi kuko yabonye ko guhwana n’Uwiteka atar’ikintu cyo kugundirwa yemera kwicisha bugufi atwara akamero kumugaragu yisiga ubusa amaze kugaragara nk’uwaciriweho iteka ahabwa izina risumba ayandi mazina yose.
Bene data bakundwa ndabasaba yuko mukurikiza amabwiriza mwahaweho itegeko n’umwuka w’Uhoraho kugirango mubashe gusohoza mu mugambi w’Uhoraho mutaguye isari cyangwa mucirwe urubanza n’ab’isi bafite inkovu zo mu mutima yabo bananiwe kwihana ngo umwami wanjye abagirire imbabazi.
Niringiye yuko muri iyi minsi twahawe n’Uhoraho,tutazabura wkwakira impano nziza twagenewe nuhoraho kugirango adukre mu miwjima watugize mbata maze awusimbuze umucyo nubwo wo ubwawo wavuye mu mwijima mbere yuko habaho umucyo





